Digiqole ad

Se wa Pastor P yaguye muri Douche arapfa

 Se wa Pastor P yaguye muri Douche arapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata 2017 nibwo hasakaye inkuru ivuga urupfu rwa Se wa Producer Pasto P. Yabwiye Umuseke ko Se yishwe no kugwa muri douche ahita apfa.

Se wa Pastor P yaguye muri Douche arapfa

Uretse kuba yaguye muri douche {Ubwogero} agapfa, ngo yari amaze n’iminsi kwa muganga afite ikibazo cy’impyiko. Bishoboka ko ariyo ntandaro yo kubura intege bikamuviramo kugwa.

Pastor P avuga ko iyo nkuru yayimenye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane. Ariko atari yakamenye neza icyamwishe ngo abashe kuba yabimenyesha abababajwe n’urupfu rwa Se.

Nta gihe aramenya cyo guherekeza mu cyubahiro {gushyingura} umubyeyi we kuko agomba kubanza kugera mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba ariho yari atuye.

Pastor P niwe ukora indirimbo za King James zose. Ni nawe wakoze indirimbo ‘Habibi’ ya The Ben imaze igihe ikunzwe cyane mu Rwanda.

Yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye barimo K8 Kavuyo, Jules Sentore, Tom Close, Charly & Nina, TBB n’abandi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Imana imwakire mu bayo, kd abasigaye mwihangane.

  • IMANA IMWAKIRE MUBAYO KANDI ABASIGAYE BIHANGANE KANDI PASTA P NAKOMERE !

Comments are closed.

en_USEnglish