Digiqole ad

‘Budget’ ya 2017/18 ni miliyari 2 094 ay’igihugu ni 83%, inkunga ni 17%

 ‘Budget’ ya 2017/18 ni miliyari 2 094 ay’igihugu ni 83%, inkunga ni 17%

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb.Claver Gatete (photo: archive)

Muri iki gitondo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi  imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2017-2018, yavuze ko amafaranga yose ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ari miliyari 2 094.9 Frw. Yemeje ko 83% byayo azaba yaturutse mu bushobozi bw’igihugu arimo 66% azaba yaturutse imbere mu gihugu n’inguzanyo z’amahanga zizishyurwa, 17% niyo ngo azava hanze.

Muri iki gitondo Minisitiri w'imari n'igenamigambi ageza ku Nteko (imitwe yombi) imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari ya 2017/18
Muri iki gitondo Minisitiri w’imari n’igenamigambi ageza ku Nteko (imitwe yombi) imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2017/18

Iyi mbanzirizamushinga, ishingiye kuri gahunda za Leta zikubiye muri EDPRS2, intego mpuzamahanga z’iterambere rirambye (SDGs) ndetse na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi.

Muri iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari 2017-2018, guverinoma irashaka guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga, hongerwa ibyoherezwa mu mhanga kugira ngo ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo “Trade deficit” kigabanuke kuko gifite ingaruka ku bukungu bw’igihugu, dore ko binatuma agaciro k’ifaranga gatakara.

Guverinoma ngo izakomeza gushyigikira gahunda ya ‘made in Rwanda’, kandi irusheho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, guteza imbere inganda, n’ibindi byazamura ubukungu bw’u Rwanda.

Guverinoma irateganya kongera ibyoherezwa mu mahanga bisanzwe (byiganjemo umusaruro w’ubuhinzi) ku gipimo cya 19%, naho urwego rwa Serivise ruzamukeho 33%.

Ingengo y’umwaka wa 2017-2018 izaba ari miliyari 2 094.9, ivuye kuri miliyari 1,954.2 y’ingengo y’imari ya 2016-2017 turimo dusoza. Ni ukuvuga ko yiyongereyeho miliyari 140.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iyi ngengo y’imari, Amafaranga azava imbere mu gihugu ni miliyari 1,316.8, hiyongereyeho miliyari 130,5 ugereranyije na miliyari  1,186.3 yavuye imbere mu gihugu ku ngengo y’imari ya 2016-2017.

Inguzanyo zizava mu mahanga ziteganyijwe ni miliyari 362.8 y’u Rwanda zizagabanukaho miliyari 12.3 ugereranyije n’ingengo y’imari y’ubushize.

Amb. Gatete avuga ko aya mafaranga azaba yaturutse mu gihugu hiyongereyeho inguzanyo z’amahanga (zizishyurwa) byombi bizaba bigize 83% by’iyi ngengo y’Imari.

Impano z’amahanga zizaba zigize 17% by’ingengo y’imari y’igihugu kuko zizaba ari  356.7 mu gihe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2016-2017 turi gusoza zari miliyari 326.6 Frw.

Gatete avuga ko kuba ingengo y’Imari y’u Rwanda izaba igizwe na 83% by’amafaranga yavuye mu bushobozi bw’igihugu ari ugukomeza gushimangira intego yo kwigira.

Amb Claver Gatete yavuze ko  mu mwaka w’imari wa 2017-2018, biteganyijwe ko amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (Current expenditure) ari miliyari 1 122.9 Frw naho mu mishinga y’iterambere hagashorwamo miliyari 774 Frw.

Miliyari 159.1 Frw akoreshwe mu bikorwa by’ishoramari rya Leta birimo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandaAir.

Mu gukomeza inzira ya gahunda ya EDPRS2, Min Gatete avuga ko hakubiyemo ibyiciro bitanu birimo guteza imbere ubukungu (Economic Transformation) mu cyerekezo 2020 byagenewe miliyari 432.6 Frw angana na 21% by’ingengo y’imari y’igihugu ya 2017-2018.

Min Gatete avuga ko ibikorwa bizibandwaho muri uyu mwaka wa 2017-2018 birimo kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga byitezweho kugera ku gipimo cya 19%.

Muri ibi bikorwa hazongerwa ubuso buhingwaho icyayi, hakorwe ubushakashatsi ku mutungo kamere uri mu gihugu no kongera agaciro k’amabuye y’agaciro.

Mu mwaka wa 2017, yavuze ko ubukungu bw’u  Rwanda buzazamukaho 6.7%, naho mu mwaka wa 2018 bukazamukaho 6.8%.

Muri uyu mwaka kandi ngo ibiciro ku masoko bizazamukaho 7%, ariko ngo bizamuke kuri 5% muri 2018. Ibyoherezwa hanze bizazamuka kuri 21.6%, naho ibikomoka hanze byiyongereho 0.7%.

Abadepite bavuze ko bishimiye kuba ingengo y’imari ya 2017-2018 igaragaza umurongo uhamye wo kwigira kw’Abanyarwanda.

Depite Gatabazi ati ” Ni umushinga utanga ikizere kuko hari intambwe ishimishije kuba tugeze kuri 83% byo gushobora kwiyishyurira ingengo y’imari ni intambwe ikomeye.”

Iyi mbanzirizamushinga ya Budget y’igihugu izashyikirizwa komisiyo ya buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo inononsorwe, ibyavuyemo bigashyikirizwa Guverinoma.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Ariko Minister Gatete arasetsa, ni nde koko ucyita kubijyanye n’ubukungu bwa hano iwacu? Harya ngo 83% ya budget izaturuka mu gihugu? Aha ntacyo mvuze, muzabanze mutwereka uko izindi budgets ziba zakoreshwejwe naho ziba zakomotse by’ukuri tubemere. Ibiciro ngo muri 2017 biziyongeraho 7%, ibyo ni inkuru isanzwe tumaze kumenyerezwa, birazamuka gusa ntibijya bimanuka kandi ngo ubukungu bwo buba bwazamutseho 6.7% hhhhhhhhh. Ahubwo se ko atubeshya kuva mu kwezi kwa mbere ibiciro bimaze kwiyongeraho kangahe ra? Kuki atatubwiye percentage ifaranga ryacu rimaze gutaho agaciro?

    Hari igihe mutubeshya ngo budget yiyongereye kandi ari imibare igamije gukavaringa uko ifaranga ryacu ryatakaje agaciro, iyi budget yuyu mwaka ushobora gusanga ntaho itaniye niyo muri 2012 uramutse ugendeye ku gaciro ifaranga ryacu ryatakaje kuva icyo gihe, twarangiza tukishima ngo budget yiyongereye.

    Ibyoherezwa mu mahanga nabyo ngo biziyongera, ese ni ibihe? Niza made in Rwanda zikoze mu bitenge? Naherutse dukumira caguwa ngo tugabanye ibitumizwa hanze none ngo budget yabyo nayo yariyongereye, are we serious?

    • Igitekerezo cyawe cyuzuye amarangamutima ari Negatif gusa gusa kandi bene izo ntekerezo ntacyo zizageza ku Rwanda. Urabona Minisitiri yazinduwe no kubwira imibare itekinitse abadepite? Ese bo nta bahanga bo kubitahura babarimo? Ese niba wakurikiye wumvise mu bibazo bamubajije atabishubije mu buryo buri logical kandi bujyana n’iyi mbanzirizamushinga yasobanuye? Urapfa kuvuga gusa utanakurikiye.

    • MUVANDIMWE KAMARI GUTEKEREZA GUTYO NTACYO BIKEMURA, UBUKUNGU BUREBERWA MURI POSITIVE PERSPECTIVES KUKO UHEREYE AHO U RWANDA RUVUYE N’AHO RURI KWEREKEZA UBUKUNGU BWARAZAMUTSE KANDI BURAKOMEZA KUZAMUKA, IBYO NTABWO ARI TEKINIKE RERO NK’UKO UBYIBAZA.
      MADE IN RWANDA NAYO IZATANGA UMUSARURO KANDI UZABIBONA NIBA URI I RWANDA. TUZA RERO IVANE MU MUTWE KO NTA KIGENDA KUKO NIBA UBIBONA GUTYO NTA KIZAGENDA IWAWE ABANDI BO BAKOMEZE BAZAMUKE URI AHO

      • @ Emile,
        Biragaragara ko Kamari yavuze ukurikije uko ubuzima bumumereye. Gusa nawe ndagirango ushire mu gaciro, wenda ushobora kuba ukora muri Minecofin akaba ariyo mpamvu ushaka gutwikira negative economic growth igaragara mubukungu bwo mu Rwanda. Iyo Ubukungu bwiyongeyeho 6% Ibiciro bikazamuka ho 7% (njye mbona Net growth iba ri -1%).

        Ikindi Kandi ukurikije uko i faranga ry’Urwanda rita agaciro: Urasanga budget ishobora kuba yiyongereye gusa mu mibare (kubera expected inflation) ariko nta kintu gifatika cyateganyijwe cyo kuzamura umusaruro w’imbere mu gihugu.

        Naho hari ingero nyinshi zifatika zigaragaza ko ubukungu butazamuka, ahubwo hazamuka ibiciro cyangwa ibiciro bizamuka kuruta ubukungu. Urugero Uzasome Ibyo Blarirwa yamuritse ko yavuye ku nyungu ya Rwf 8 bilion before tax ubu ikaba igeze kuri 2.6 billion before tax becaus eof the flactuation of the Rwanda francs Vis a vis foreign currencies. Kubikosora nabo bakongera igiciro. Imagine 30 cl of water +sugar (Fanta) igura Rwf350. 1kg y’ibirayi Rwf350, 1 Kg y’ibishyimbo 700, 3 tomatoes ni Rwf 100, 3 carottes ni 100. Kandi biracyakura…. Njye mbona hari ingamba zifatika zakagombye gukora. Ubu abantu bahembwa hasi Rwf 500,000 babayeho ubuzima bubi… noneho tekereza abashomeri babumaranye imyaka itanu,………………..

        Igihugu kiri gutera imbere ndabizi, ariko dukeneye balance abakire batuzamurana ibiciro (abakene bakahagwa kuko nubundi bapfundikanyaga) kandi abantu benshi ni abari mu kiciro cya gatatu (abakene).

        Imana idufashe, iduhe ubwenge!

        • @Vianney
          Nibura wowe urazanamo imibare bikajya kumvikana, njyewe ntabwo ndi inzobere cyane mu bukungu ariko ngerageza gukurikirana. Mu Rwanda ntabwo hari negative economic growth kuko buri gihe economic growth iba iri positive ku gihugu muri rusange ahubwo with impacts ku bantu yenda badafite ubushobozi runaka. Aho wagombye kuba clair muri terminologie ukoresheje.

          Niba ubukungu bwiyongereyeho 6% ibiciro bikazamukaho 7% ntabwo uhita ukora imibare nk’umwana wo muri primary. Ubukungu bwose ntabwo bw’involving ibiciro kandi timeline ya economic growth ntabwo igendera rimwe n’iy’ibiciro ku isoko. Iyo bavuze ngo ubukungu bw’igihugu bwazamutse ntabwo biba bivuze ngo urunyanya cg igiciro cya petrl bihise bimanuka mu biciro oya rwose kuko hari izindi parametres zigena izamuka ry’ibiciro mu gihe runaka, ku gufata uko ubukungu bwazamutse ugakuramo uko ibiciro byazamutse atari ko muri economy siko bigenda rwose.

          Ntabwo agaciro k’ifaranga ryacu gahagaze nabi kurusha ak’ishiringi rya Uganda, ariko ubukungu bwa Uganda ntibuvuze ko budakomeye kurusha ubw’u Rwanda ndetse ku isoko rya Uganda usanga wishyura ibishiringi byinshi ku isoko n’abagande ubwabo usanga bavuga ko ibintu bihenze iwabo, ariko nyamara ubukungu bwabo tuzi uko buhagaze ugereranyije no mu Rwanda, nawe iyo ugiyeyo urabizi.

          Ibya BRALIRWA byo ndibaza ko niba warabikurikiranye neza impamvu yateye kumanuka kw’inyungu yabo atari gusa flactuation of the Rwanda francs Vis a vis foreign currencies nk’uko ubivuga ahubwo umuyobozi wabo Madiela yiyemereye ko ari competitive market yagutse. iby’ibiciro rero ni strategies zabo ibyo ntabwabitindaho.

          Igiciro cy’ibiribwa nacyo kigendana n’umusaruro na distribution yawo mu gihugu, ntiwirengagize ibihe bibi umusaruro mu Rwanda wagize kubera yenda politiki mbi y’ubuhinzi cg ihindagurika ry’ikirere batabashije kwiyadapta ho.

          Ndashimira ko nibura wowe wumva ko hakwiye gufatwa ingamba zifatika kugira ngo tuve aho turi (hatari habi cyane nk’uko bamwe babikabiriza.) tukagera ahisumbuyeho.
          Niba wemera ko ighugu kiri gutera imbere (nkuko ubivuga) birakwiye ko hanabaho balance koko abakene cg abaciriritse bakabona more chance ku mafaranga kuko ari nabo benshi kugira ngo dutere imbere twese koko.

          Ubwo rero nk’uko ubivuga Imana niduhe ubwenge, cyane cyane ibuhe abatuyoboye muri iryo terambere

          • @ Murangwa
            Ndagushimiye kuri comments zawe. Mubyukuri Iyo tuvuze ko ubukungu budakura si ukuvuga ko ntaho twavuye cyangwa ntaho tugeze. Hari aho tugeze pe cyane ko ingaruka yo kudakura mu bukungu ahanini iterwa n’ibikorwa remezo. Imihanda, Indege, amahoteri,….ibyo byose bizatanga umusaruro mu gihe kiri imbere.

            Ikibazo kiriho gikomeye ni ugutumizwa ibintu natwe twakabaye dukora. Urugero: Urebye stock holding period ya CIMERWA wasanga iyo Cement itagurwa cyane, ugasanga ahubwo n’amadorari make dufite asohoka kugura Cement dufite. Birashoboka ko Cement yo mu Rwanda ihenze wenda, Bisaba ko Leta yakwigomwa nka Rwf 2000 ku mufuka wa cement (kugaba nya umusoro) Iyo Cement ikabasha guhangana ku isoko. Ibi bireba nibindi bikorwa byose dutumiza hanze bikorwa mu Rwanda aho Leta yagabanya Umusoro bigafasha kwagura ibikorwa na qualite y’ibikorerwa i Rwanda (Leta yahomba umusoro ikungukira kuri FX) nka wa mwenda Leta yafashe wo kugira ngo tugire reserve y’amadorali ntubeho.

            Ikindi ni Ubushomeri, Kandi iyo batanga Imibare barayiryoshya cyane. None se tuvuge niba ubushomeri buzwi ari 13% nubwo imibare iba yakozwe kugira ngo tutihesha isura mbi, fata abantu 13 mu 100 barya batagize icyo binjiza kandi bazi gukora… noneho wongereho dependance y’abana, abanyeshuri, n’abasaza nkeka ko bo ari nka 30% kuko icyo kiciro kibamo abantu benshi. ubashize hamwe Ubona 48% barya, bambara, batega imodoka bakoresheje umusaruro wa 52% bakora.

            Muri abo 52% (kuramo abahembwa akayabo bakishyurira abana babo hanze y’igihugu) Ugasanga umwana wiga primary yishyuara amafaranga aruta ayuwiga kaminuza mu Rwanda) abo bashobora kuba 5% ariko bakiharira nka 50% by’ umusaruro wose.

            Fata rero Umusaruro usigaye wakuyemo consommation ubona haba hasigaye angahe y’ubwizigamire? nta na 5%, iyo 5% rero ntishobora kuzamura ubukungu buzakenera umusaruro wo gutunga ubwiyongere bw’abanyarwanda.

            Dukeneye Ubwenge, Imana ibidufashemo.

        • @Vianey,

          Byaba byiza usubiye mu ishuri mbere yo kujya ku mbuga zisomwa n’abantu b’imihanda yose, hanyuma ukamurika ubuswa n’ubujiji wibeshya ngo urasobanura, kandi ushobora kujijisha benshi baba batarize ibya economy. Ibi ndabihera kuri comments abantu bagize kuri message yawe zigaragaza ko baguye mu mutego w’ubuswa bwawe! Nagirango rero ngusobanurire kandi ntuzongere kwihutira gukora analysis y’ibyo utazobereyemo kandi noneho byatanzwe n’inzego z’igihugu zibifitiye ubunararibonye, by’umwihariko inzobere mu ibarurishamibare! Iriya Economic growth ya 6.7% ni muri real terms, ni real economic growth, bivuze ko inflation impact iba yavanywemo! Kongera rero ukavandamo 7% bigaragaza ko 6.7% uba wayifashe uko bitari, uba wayigize nominal growth. Uwakwifuza kurushaho gusobanukirwa n’imibare y’iterambere ry’ubukungu bwacu namugira inama yo kujya asura urubuga rwa NISR, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

  • Muvandimwe Kamari, nakugira inama yo kwigira muri paradizo kuko ndabona uremerewe. Ubwo sinzi aho uzajya mu isi uzasanga inzira iharuye mbese ari umurambiiiiii. Uziko utekereza nk’ udafite ubwenge. Umbabarire sintukanye ariko bigaragara ko uyoborwa n’amarangamutima ari “NEGATIVE”

  • Ariko Kamari hari akantu anyunguye ntajyaga ntekereza (kakandi ngo n umusazi agwa ku ijambo nabonye mwamuhinduye umusazi) wamugani iyo ubukungu buzamutseho 6% ibiciro ku masoko bikazamukaho 7% ku bazi imibare ntibivuzeko balance ubuzima in average bwazamutseho -1% ?? (6-7) yego wenda hari abo bwazamutseho (ubukungu) 25% abandi buzamukaho wenda 1% abandi -7% … ariho hava iriya average ya 6% none se average y ibiciro niba izamukaho 7% ubukungu 6% bivuze ngo either affordability ni -1% cg abenshi basubiye inyuma mu kwigondera imibereho, noneho bacye cyane barazamuka nka bya bindi bavuga ngo 1%… abazi iby imibare munsobanurire, thanks

    • Ariko aho nanenga KAMALI @h n imvugo akoresha ngo ninde ukita kubukungu bwa hano iwacu NGO MINISTER arasesta menya ko Igihugu kiri munzira y iterambere kiba kiri kuri pressure kuko turacyafite igiciro kinini k ibiva hanze kdi bo iyo ubukungu bwabo bubaye nabi bazamura byabindi batugurisha igiciro k iwacu kikazamuka reba imihanda amazu biriya byose ibyinshi biva hanze ,simple case uzace magerwa urebe amamodoka agurwa uburyo by iyongera biriya byose bituma ifaranga ryacu ritakaza igiciro kikazamuka

      ariko ikiza nuko iyo pressure y izamuka ry igiciro ku isoko kibuze rijyanirana n izamuka ry ubukungu burya mu iterambere hari ibintu utasubiza inyuma

      kdi leta ikora ibishoboka nk ibi byo guca caguwa imodoka zishaje ziva hanze bifasha ko ya frw asohotse kibuze agura ibiramba bitazasaba ko ejo usubira kugura ibindi kubera waguze ibishaje
      so twagaya twagira gute turi munzira y iterambere igira ibyo isaba dufatanye ahubwo niba hari igitekerezo ugitange niba hari umusanzu uwutange naho kwicara useka minister we akazi ke aba yagakoze ahubwo wowe uvuga ukoze iki?!

  • Ndabona uwitwa Kamari hari abamwibasiye bamwita umusazi na negativist, nyamara burya ngo umusazi arasara akagwa ku ijambo. Ese abamwibasiye bo ingingo ifatika batwereka ituma bamwita umunyamarangamutima ni iyihe? Yaherageje gukoresha imibare ngo atwereke ibyo avuga ariko abamututse bo ni amagambo gusa atukana bamusubirishije, ese ubwo ni nde munyamarangamutima? Ubukungu busobanurwa mu mibare kandi buriya yagerageje kutwereka ibyo tutabonaga nubwo hari bamwe batifuzagako bijya hanze ari nabo bamwita umusazi, wa mugani we se ni gute igihugu gitera imbere ariko ugasanga ubukene bunuma mu bagituye? Naho kumwita negativist byo ni ibisanzwe, uwo dutandukaniye ku mirebere wese niko tumwita.

    • Gasasira njyewe ndabona n’ubundi ntaho utaniye na Kamari nyine, ese ubundi kuki uvuga ukoresha ngo DU/TU (ni wowe nande?) uvugira nde?

      Kubona ibintu muri negative side si bibi, icyo mbona kibi ni ukubibona muri extreme negative side nka Kamari ndetse nawe.

      Kuvuga ngo hari ibyo batifuza ko bijya hanze nabyo sinzi ibyo uvuga ibyo ari byo, si BNR cg Statistic bahora bavuga uko ibintu bihagaze? ko ibiciro byazamutse, ko ifaranga ryataye agaciro, ko hari ibibazo by’ubukungu runaka, ibyo uvuga badashaka ko bijya hanze ni ibihe?
      Ngo igihugu gitera imbere ariko ugasanga ubukene bunuma mu bagituye? Ibyo nabyo ni ugukabiriza (generalization ikabya).

      Ubu wakwemeza ko abanyarwanda bose bakennye? Njyewe simpakana ko hari abakennye ariko sinakwemeza ko bose bakennye nkawe kereka mfite imibare.

      Ko Banki y’isi itanga imibare yayo ese urayizi iyo mibare? ivuga ngw’iki? ivuga ko ubukene bunuma mu Rwanda? wowe na Kamari n’abandi mwaba mumeze gutyo mujye mureka gukabya nk’abafite icyo bagamije kitari kiza.

      Mwavuga ibitagenda kugira ngo bikosorwe ariko mudakabije nk’abashaka ko n’ibiriho bimeneka kuko niyo agenda ihita igaragara mu mvugo yawe na Kamari. Sawa week end nziza

      • sasa reka wenda ntitubyite gukena… tandukanya gukena wenda no kuba wabasha guhaha ibintu ku isoko, wenda iyo bavuze gukena abantu benshi bahita bagereranya ngo:”muri 2010 inkweto za macye zaguraga 3,000rwf bati ariko ubu izo zaguraga 3,000rwf ubu ziraguea 10,000rwf bati twarakize kuko tukizigura, bati inzu yakodeshwaga 10,000rwf ubu ni 40,000rwf bati twarakize kuko tukiyikodesha n ubwo yuriye bati ubu tshirt ya macye igura 9,000rwf kdi nta muntu wabona ugenda atambaye tshirt bati twarakize kuko yazamurse tugakomeza tukayigura, bati ubu buri wese atunze telefone kdi agura bundle buri munsi, bati twarakize, ibyo abenshi niko babibara kuzamuka mu bukungu ahari,ariko icyo batavugaho: ese imishahara yariyongereye? ese minervalles zaragabanutse? aho ntiwasanga impamvu abantu bemera wenda akambara tshirt ya 9krwf kuko ariyo abona ku isoko ntiwasanga babikora wenda ibyo baryaga baragiye bagabanyaho,… kwizirika umukanda muri macye ukemera ukambara, fone ukayigura kugirango usome amakuru ariko depenses zindi zakunezezaga zaragabanutse ariho uzasanga ya happiness indez baradushyize inyuma, ariho uzasanga abantu batakitabira amaconcerts y abahanzi ariho uzasanga umuntu asigaye aguriza undi ibiceri 200rwf akamwica (byabayeho mu minsi ishize) ariho uzasanga abantu barushaho kurwanira ubutaka bakicana ariho uzasanga aba mayors barushaho kunyereza….??

  • nanjye byo hari ibyo ntasobanukirwa, reba za cyamunara Banks ziteza, reba abayobozi b amahotels bigeze kwandikira Kagame ngo amabank adadohorere kuko bari guhomba, reba ADEPR iri guhomba, reba abubaka amazu y ubucuruzi baratakaga ngo nta babakodesha ariho MVK yafatiye cya cyemezo cyo guhashya abacururiza mu mago,ibyoherezwa hanze ejobundi kuri igihe.com bavugaga ko cya kigega cyashyiriweho abohereza hanze kimajije gufasha 8 gusa, kdi nacyo ni inkunga y igihugu kimwe cyaduteye, impapuro z agaciro twashyize ku masoko Ngo tubone cash (nubwo ntazi ibyo aribyo) abayobozi banyereza imitungo y abandi (ingero zirahari nyinshi za ba mayors begujwe….) iyo umuyobozi anyereje iby abandi, umwe babiri icumi, okey nako wasanga ubukungu bavuga ari KCC n imihanda simpakana ko buzamuka, ariko buzamuka kuri bande? ese iyo buzamutse ku bantu bamwe igihugu kibyungukiramo gute? naho uriya wavuze imodoka nyinshi zitumizwa hanze, uribuka imodoka bahaye abagitifu ku nguzanyo ya 40,000,000rwf kdi gitifu ahembwa net itagera kuri 350,000rwf per month? ubwo se aba azakora iteka ryose? mbona abenshi begura hashize igihe gito icyo mvuga ushobora kubona imodoka nyinshi zihenze ariko ari inguzanyo, ubundi se imodoka ihenze n ubukungu bihuriye he? cg iyo imodoka uyiguze 100,000,000rwf ukazahura na credit cg crise ukayigurisha undi kuri 40,000,000rwf urumva ko…. byonyine na banks nazo… reba nka BK ejobundi yashakishirizaga inyungu mu kugurisha uruganda rwa cooperative y abaturage b abandi, Imana ikinga akaboko kuko byasakuje cyane ahari mu itangazamakuru….

  • Urwanda ruri mu nsira y’iterambere kandi ntakizayihagarika, kuba ibiciro bizamuka ntibivugako ubukungu rusange bw’igihugu butazamuka.

  • Gufata miliyari 362.8 FRW nk’azava mu bushobozi bw’igihugu bisobanura iki? None se ubwo Minister Gatete mu icungamutungo akora ariya mafranga ayabara nk’umutungo bwite w’igihugu? Inguzanyo koko? Tekereza ngiye kuguza muri banki nka miliyoni iajana, nazigeza iwanjye nkabwira umuryango nti: muze twishime ntunze miliyoni ijana zanjye bwite! Niyerure avuge ati: Amafranga azava hanze ni 34%, harimo 17% y’inguzanyo na 17% y’imfashanyo.

  • ubuyobozi bwiza ni ubureberera abaturage kandi bukanatekerereza abatura ejo hazaza habo, bakita ku iterambere ry’igihugu n’uburyo ubukungu buhagaze! hagashakishwa ibyiza byose bishobora kuzamura umusaruro w’abanyagihugu!

  • Ni byiza ko ingengo y’imari izamutse ndetse n’ibiciro bikazazamuka7% ubwo uhereye aho bigeze koko kuki badatekereza ku muturage ngo nawe bamuzamure? Niba u mwarimu ahembwa44000frw muri primary ubwo murabona azabona imbaraga zo kwigisha yaburaye doreko ku manywa bwo nta mwarimu ukirya mwarangiza ngo ireme ry’u burezi kuberako abana ba abayobozi biga aho bahemba neza niba mushigikiye made in rwanda mwajyanye abanabanyu namwe muri12ybe.

  • Mwese nimureke amarangamutima. Ari abavuga ko u Rwanda rutera imbere bafite ukuri. Ari n’abavuga ko ubukene bwishe abantu bikaba bitumvikana ukuntu u Rwanda rutera imbere nabo bafite ukuri.

    Ibyo mvuze haruguru mbisobanura ngira nti: Abavuga ko u Rwanda rutera imbere ni bariya bareba amazu agezweho yubakwa muri Kigali ubutitsa harimo na Convention Center yatwaye Leta akayabo ka miliyari maganabiri na mirongo itanu (250,000,000,000 Frw), ni bariya babona abantu bagendera mu madoka ahenze cyane hano muri Kigali, ni bariya babona abagashize birirwa birenza za nzoga za Champagne na za Cognac mu tubari, ni bariya babona abana bamwe bajyanwa kwiga muri za Green Hills Academy aho bishyura Minerval ikubye incuro 100 umushahara wa Mwarimu, etc, etc, etc.. Abo babona ibyo kandi wenda akaba aribo binabaho urumva ko kuri bo ntacyababuza kuvuga ko ubukungu bw’u Rwanda butera imbere.

    Naho abavuga ko ubukene bwishe abantu ni bariya babona hari abantu barya rimwe mu minsi ibiri atari uburwayi ahubwo ari ukubibura, ni bariya babona hari abantu baba munzu babanyemo n’amatungo yabo batinya ko bayabiba, ni bariya babona abantu bafite abana biga muri Nine cyangwa Twelve ariko abao bana bakaba barabirukanye ku ishuri ngo kuko batatanze amafaranga ku ishuri ajyanye n’ifunguro rya saa sita, ni bariya babona abantu birirwa basabiriza ku muhanda bwakwira bakarara muri caniveau kubera kutagira aho bataha, ni bariya babona abaturage bamwe inzara igiye kubahitana ariko ntihagire utinyuka kubivuga ngo adatesha ishema igihugu, ni bariya babona abantu bajya kw’isoko guhaha bajyanye inoti ya bitanu ariko bazana ibyo bahashye ugasanga bituzuye na ka gasahani bakoresha ku munzani, etc, etc, etc….Abo babona ibyo kandi wenda akaba aribo binabaho urumva ko kuri bo ntacyababuza kuvuga ko ubukene mu Rwanda burembeje abantu.

    Icyakorwa rero ngo abo bombi bavuge rumwe ku bukungu bw’u Rwanda ni ikihe?? Icyakorwa ni uko:
    Abitwa ko bakiize baakwemera ko iruhande rwabo hari abakene;
    Abitwa ko barya gatatu ku munsi baakwemera ko hari abarya rimwe mu minsi ibiri;
    Abitwa ko bagenda mu modoka zigezweho kandi zihenze baakwemera ko hari ababuze igiceri cya 200 Frw cyo gutega Bus isanzwe;
    Abatuye mu miturirwa baakwemera ko hari abatuye muri bakunama;
    Abafite abana biga amashuri yisumbuye mu mahanga baamenya ko hari n’ababuze ayo kwishyura mu mashuri ya Nine na Twelve hano mu Rwanda;
    Abayobozi ba hano mu Rwanda baakwemera ko inzara ihari kandi ko yatumye bamwe mu banyarwanda basuhuuka;

    Mu gihe abo bombi bazamenya neza ko mu gihe hari abatera imbere hari n’abandi bagoswe n’ubukene nyamara atari ku bushake bwabo, icyo gihe nibwo bombi bazareba neza iterambere ry’u Rwanda urwego rigezeho, maze barihe agaciro ka nyako, kazira igipindi no kubeshyanya.

  • Ubundi ibyiza iyo utumva ibintu urasobanuza aho guhuragura ibigambo. Kujya kuri mudasobwa ukandika ngo ubukungu buzamutseho 6% ibiciro bikazamukaho 7% ngo ubwo real economic growth ni – 1% ?!!! Si ngombwa ko twese tumenya cyane bene ibi bintu ariko iyo utazi iyo bigana wirinda kwigira bamenya utukana, usebanya, ugaragaza ubujiji n’ikinyabupfura gike. Murareba mugasanga impuguke zose za World Bank na IMF zitangaza iyi mibare ari injiji kuburyo imijinya yanyu ariyo igihugu cyafataho reference? Pole sana!

    • Ndemeza ko uri muri bamwe bafite inshingano zo kuvuguruza, ariko nyamara kandi wasanga wirirwa i Matimba ya Biryogo usabiriza 500 yo kugura aka buoule k’urumogi, cg se wemera ko bakurongora mu kibuno ngo ubone aya ratio, cg se ukaba uri umushomeri ubumazemo imyaka 5.

    • Mahoro we iminsi izakubwira. Bucya bwitwa ejo. nta mijinya ntibakavuge ikigoramye ngo urakare. Ese umwalimu wahereye 2010 ahembwa 44,000 harya kimwe n’abo basangiye ubuzima uzasobanura gute ko ubukungu buzamuka mu gihe atorongererwaho habe na 5 Rwf? Ntawatukanye, nt gusebanya mbona muri ibi bitekerezo byatanzwe!

  • noneho turagatowe ninkweto twambaye numwuka duhumeka turawusoreta tu paka aboneke

  • Mwiriwe mwese.reka mpere kuri iyi mibare :izamuka/(imanuka naryo ribaho) ry’ubukungu riba ryabaze na inflation(izamuka/imanuka)ry’ibiciro.uriya wakoze ikinyuranyo rero yumve ko bitakorwa kabiri.
    Yavuze ukuri uwagize ati iyo utumva ibintu urabaza.harimo no kutumva inshingano za leta…

Comments are closed.

en_USEnglish