Digiqole ad

PM wa Ethiopia amaze gusura ubuhinzi ku materasi i Gicumbi

 PM wa Ethiopia amaze gusura ubuhinzi ku materasi i Gicumbi

Minisitiri w’Intebe Desalegn yerekwa iby’ubu buhinzi ku materasi ndinganire

Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherekejwe n’abandi bayobozi banyuranye muri iki gitondo amaze gusura Umurenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi aho yarebye ibijyanye n’ubuhinzi ku misozi miremire hifashishijwe amaterasi y’indinganire. Uyu muyobozi n’umugore we bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Abayobozi batandukanye bategereje umushyitsi
Abayobozi batandukanye bategereje umushyitsi

Aha i Gicumbi hari Minisitiri w’ubuhinzi Dr Gerardine Mukeshimana wamusobanuriye iby’ubu buhinzi bugamije kongera umusaruro no kurwanya isuri ku misozi, Minisitiri Louise Mushikiwabo, Minisitiri Dr Vincent Biruta w’umutungo kamere, Ambasaderi Hope Tumukunde w’u Rwanda i Addis Ababa n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.

Mbere y’uko uyu muyobozi ahagera, Minisiri Dr Mukeshimana yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rufite ibyo rwakwigira kuri Ethiopia nko mu buhinzi bw’ikawa bateyemo imbere cyane ndetse no mu kuhira ibihingwa bifashishije amazi bafite.

Uyu mushyitsi ahageze, Minisitiri Dr Mukeshimana yamusobanuriye ko aya amterasi aha i Gicumbi yatangiye gutunganywa mu buryo bwihariye mu 2014 ariko ubu nyuma y’imyaka itatu cyangwa ine umusaruro wavaga mu buhinzi buhakorerwa wikubye gatanu.

Muri uyu murenge wa Kageyo yasuye hamwe n’uwa Byumba hombi hamaze gutunganywa amaterasi ku buso bwa Ha 365 ubu ziri guhingwaho zigasarurwaho.

Mu gihe gito haziyongeraho izindi Ha 50 muri iyi mirenge nazo ziri gutunywaho amaterasi.

Minisitiri Mukeshimana yasobanuriye Hailemariam Desalegn ko aya materasi ndinganire yatumye abaturage babasha kurwanya isuri yatwaraga ubutaka bwabo  kandi bikanabaha umusaruro uruta cyane uwo babonaga mbere.

Hailemariam Desalegn asuye Akarere ka Gicumbi nyuma y’uko ejo akigera mu Rwanda yanasuye ibikorwa by’iterambere mu karere ka Rwamagana.

Ku mugoroba wa none, Perezida Kame n’uyu muyobozi wa Ethiopia baraha ikiganiro abanyamakuru.

Itorero ry'ababyeyi ryaje kwakira umushyitsi mu mbyino gakondo
Itorero ry’ababyeyi ryaje kwakira umushyitsi mu mbyino gakondo
Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko Ethiopia n'u Rwanda hari ibyo byafashanya mu geteza imbere ubuhinzi
Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko Ethiopia n’u Rwanda hari ibyo byafashanya mu geteza imbere ubuhinzi
Minisitiri w'Intebe Desalegn yerekwa iby'ubu buhinzi ku materasi ndinganire
Minisitiri w’Intebe Desalegn yerekwa iby’ubu buhinzi ku materasi ndinganire
Minisitiri Dr Mukeshimana amubwira ko bwatanze umusaruro wikubye gatanu kuwabonekaga batarayatunganya
Minisitiri Dr Mukeshimana amubwira ko bwatanze umusaruro wikubye gatanu kuwabonekaga batarayatunganya
 Hailemariam Desalegn yashimye uko yakiriwe aha i Gicumbi
Hailemariam Desalegn yashimye uko yakiriwe aha i Gicumbi
Uyu muyobozi yashimye kandi ababyeyi baje kumwakira mu mbyino gakondo
Uyu muyobozi yashimye kandi ababyeyi baje kumwakira mu mbyino gakondo

Photos/E.Ngirabatware/Umuseke

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • Buriya se ntiyahindukiraga akareba n’riya misozi yo hakurya inyuma yabo uko ihinze.

Comments are closed.

en_USEnglish