Digiqole ad

Kayonza: Abafite ubwandu bwa SIDA bavuga ko badahabwa ibyo bemerewe

 Kayonza: Abafite ubwandu bwa SIDA bavuga ko badahabwa ibyo bemerewe

Mu karere ka Kayonza

Bamwe mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko iyo bagiye ku kigo nderabuzima muri gahunda yo kwitabwaho badahabwa bimwe mu byo bemerewe n’umuryango ubitaho.

Ababyeyi b’aba bana bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko umushinga ‘Partners in health’ wabemereye kujya ubaha ibibafasha gukomeza kubaho neza nk’ibiribwa n’amafaranga y’urugendo bakoresha bajya kwa muganga ariko bikajya binyuzwa mu kigo nderabuzima bajya kwivurizaho.

Bavuga ko bashobora kumara amezi ane bajya kwa muganda bagahabwa serivisi z’ubuvuzi ariko ibi bemerewe batarabihabwa.

Bashinja umucungamutungo w’iki kigo nderabuzima cya Ruramira. Umwe mu babyeyi utifuje gutangazwa ati ” Baduha serivisi itadukwiriye kuko iyo tuje muri gahunda ya muganga, muganga aratwakira ariko ibyo umwana yateganyirijwe nk’ibyo kurya n’itike byo ntabibonera gihe.”

Undi nawe ufite umwana ubana n’ubwandu bwa SIDA agira ati ” Ntibabona agatike kabo nk’uko bikwiye hari n’igihe bamara amezi ane, nk’ubu byo n’ukwa 12 ntitwigeze tuguhabwa, baratumwamwanya batwumvisha uburyo twayafashe.”

Aba babyeyi bavuga hari n’amagambo mabi babwira. Umugore utuye mu kagari ka Nkamba ati ” Comptable atubwira amagambo adusesereza avuga ngo nta deni ikigo kidufitiye aducyurira atubwira amagambo menshi.”

Umucungamutungo w’ikigo Nderabuzima cya Ruramira, Nsengiyumva Felicien ushinjwa ubuhemu avuga ko adashobora kwima abana amafaranga baba bagenewe.

Ati “ Nta konti n’imwe nsinyaho, niba hari n’uwagombaga guhabwa amafaranga uyu munsi ntiyayabona kuko abayasinyira batayasinyiye, iyo rero atabonye amafaranga kandi yaturutse kure yaje n’amaguru ahita yumva ko ari comptable wayamwimye kandi jye ntaho mpurira nayo, iyo abayasinyira babikoze njye ndayatanga rwose, ikindi kandi simbabwira nabi rwose ibyo sibyo.”

Roger Gatanazi uyobora uyu murenge wa Ruramira iki kigo giherereyemo avuga adafite amakuru kuri iki kibazo gusa ngo agiye kubikurikirana.

Mu karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza
Nsengiyumva Felicien ushinjwa ubu buhemu abuhakana yivuye inyuma
Nsengiyumva Felicien ushinjwa ubu buhemu abuhakana yivuye inyuma
Roger Gatanazi uyobora umurenge wa Ruramira avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo gikemuke vuba
Roger Gatanazi uyobora umurenge wa Ruramira avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo gikemuke vuba

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE/ Kayonza

en_USEnglish