Digiqole ad

‘Budget’ y’igisirikare 2016: Kenya iri imbere muri EAC…U Rwanda inyuma

 ‘Budget’ y’igisirikare 2016: Kenya iri imbere muri EAC…U Rwanda inyuma

Kenya ni iya mbere, u Rwanda ruri inyuma

*Ku Isi USA ni iya mbere na Miliyari 661 USD, muri Afurika ni Morocco na miliyari 3.3 USD…

Raporo igaragaza ingengo y’imari yahawe igisirikare mu bihugu bitandukanye mu mwaka wa 2016 igaragaza ko igisirikare cya Kenya cyagenewe ingengo y’imari iri hejuru cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba kuko cyakoresheje miliyari 96 z’amashilingi zingana na miliyoni 933 USD, igisirikare cy’u Rwanda cyo cyakoresheje miliyoni 101 USD.

Kenya ni iya mbere, u Rwanda ruri inyuma
Kenya ni iya mbere, u Rwanda ruri inyuma

Ingengo y’imari y’igisirikare cya Kenya yazamutseho 10.5% kuko umwaka ushize cyari cyakoresheje miliyari 86.9 z’amashilingi angana na miliyoni 844 USD.

Mu gihe igirikare cya Kenya cyakoresheja aka kayabo ka miliyoni 933 USD, igisirikare cya Tanzania kiza ku mwanya wa kabiri mu karere cyakoresheje miliyoni 544.

Igisirikare cya Ethiopia kiri ku mwanya wa gatatu mu karere cyakoresheje miliyoni 469 mu gihe icya Uganda kiri ku mwanya wa kane cyakoresheje miliyoni  403 USD, naho igisirikare cy’u Rwanda cyagaragajwe ko kiri ku mwanya wa Gatanu mu karere cyakoresheje miliyoni 101 USD.

Igisirikare cya Kenya ngo mu Ukuboza umwaka ushize cyaguze kajugujugu izwi nka six Huey II kiyiguze miliyoni 106 USD muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Igisirikare cya Morocco kiza ku mwanya wa mbere ku mugabane w’Afurika cyakoresheje miliyari 3.3 USD (miliyari 339 z’amashilingi), kigakurikirwa n’icy’Afurika y’Epfo cyakoresheje miliyari 3.1 USD, naho igisirikare cy’Angola cya gatatu cyakoresheje miliyari 2.8 USD.

Sudan ya kane yakoresheje miliyari 2.7 USD, igakurikirwa na Nigeria yakoresheje miliyari 1.7 USD, naho Kenya ye mbere mu karere iri ku mwanya wa munani muri Afurika.

Ku rwego rw’Isi, igisirikare cya USA kiri ku mwanya wa mbere, cyakoresheje miliyari 611 USD, mu gihe icy’Ubushinwa kiri ku mwanya wa kabiri cyakoresheje miliyari 215 USD naho Russia iri ku mwanya wa gatatu miliyari 69.2 USD.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ndumva,kugereranya amafaranga ajya mugisirikare cya Kenya,Tanzania,Maroc na Ethiopi n’uRwanda a ataribyo kuko ibyo I gihugu cyijiza imbere.biruta u Rwanda. X100. Ahubwo gukoresha million 101$ ari menshi cyane.ubundi tuba tukoresha nka milioni 20$.ese ko batubwira ibyo dukoresha Ese ibyo mission UN muri soudan,RCA,..yijiza Kuki batabitangaza?

    • @ Turikumwe

      Ubwo se icyo kibazo urangirijeho ukibajije nde ko atari u Rwanda rwakoze iyo raporo?
      Niba ushaka iyo mibare uzajye muri Minecofin na Minadef uzayibona, uretse ko ntanumva icyo uzayikoresha!

    • Nibagutangaliza ayinjiyese,ugasanga Ali make uzayongera.

    • U Rwanda ntabwo rujya rutangaza amakuru ya gisirikare ariyo ni nka Israel. Uzarutere nibwo uzamenya ayo rukoresha mu Gisirikare. U Rwanda muri aka karere nirwo rwa mbere rubika ibanga ry’ibikoresho rutunze! Muri Afurika nicyo gihugu cyonyine gitunze missiles TL-50 from China nawe urateta! Muzehe agira ibanga mwa!

  • Ahubwo bazayongere kuko dufite abanzi benchi(RNC,FDLR,Burundi) gusa bakora neza bagahembera ku gihe amahe yacu courage

  • Eto,shut I yange,ntago baliya uvuze haruguru Ali a banzai bacu,nali ya ni baba do bameze nka Farawo,binangiye,Banga kumva ukuli bakubona ntibemera gucabugufi no gusaba imbabazi. Injury lizabagwira,Gusa mbuliye RNC,, igihe go mufitanye nabanyarwanda mwatatiye kizabagwanabi.

  • nubwo natinze kusoma iyi nkuru gs nibyiza kudashira kukarubanda ibyo utunze byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish