Digiqole ad

Umuyobozi Mushya wa HEC azanye ingamba nshya zo kwita ku ireme ry’uburezi

 Umuyobozi Mushya wa HEC azanye ingamba nshya zo kwita ku ireme ry’uburezi

Umuyobozi mushya w’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC), Dr Muvunyi Emmanuel yavuze ko icyo ashyize imbere ari ukugenzura ireme ritangwa muri Kaminuza n’Amashuri Makuru, by’umwihariko gukurikirana amashuri makuru ashingwa, uko agenda akura n’ireme ry’uburezi hakagenzurwa ko bijyana.

Dr Muvunyi Emmanuel Umuyobozi Mushya wa HEC

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabaye mu gitondo kuri uyu wa gatanu kuri Minisiteri y’Uburezi, aho Dr Sebasaza Mugisha Innocent wayoboraga Inama Nkuru y’Uburezi yahereje Dr Muvunyi Emmanuel ububasha imbere ya Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya HEC, Dr Gahakwa Daphrose.

Mu kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi mushya, yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugenzura amashuri atangira mu Rwanda, cyane hakarebwa ko agiye kwigisha ikoranabuhanga n’andi masomo igihugu gishaka kubakiraho ubukungu.

Yagize ati “Igihugu cyacu, icyerekezo cyihaye gishingiye ku kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, niho cyane cyane tuzarebera, cyane n’abatangira amashuri cyangwa abatangira progaramu mu mashuri yari asanzwe, ko bakwibanda cyane ku gutanga ubumenyi bujyanye n’icyerekezo igihugu cyihaye, ndetse bakabutanga mu buryo bushya budasanzwe, kugira ngo Abanyarwanda bari muri ayo mashuri makuru barusheho kugera kuri ubwo bumenyi.”

Dr Muvunyi yavuze ko mu ngamba nshya zo kwita ku ireme ry’uburezi harimo kugendana n’amashuri ashingwa kuva atangiye no kugera ubwo yagura ibikorwa byayo, bikajyana n’ireme ry’uburezi ritangwa aho kugira ngo azafungwe nyuma.

Ati “Mu gihe ishuri ritangira hari ibisabwa by’ibanze, nko kuvuga ngo mugomba gutangirana abanyeshuri bangana gutya, abarimu bangana gutya, rigomba gutangirana n’ibikoresho bingana gutya, Labo igomba kuba ingana gutya ifite ibikoresho ibi n’ibi, ibi ni iby’ibanze, ariko iyo ishuri ritangira rirakura, ryongera umubare w’abanyeshuri barigana, ryongera ibikoresho, icyo gihe ‘standard norms’ (ireme ry’uburezi) bisaba ko uko bagenda biyongera banongera ibyangombwa, umubare w’abarimu ugomba kwiyongera, umubare wa Labo ugomba kwiyongera, n’ubunini bw’amazu n’amasomero bigomba kwiyongera, icyo gihe rero ntituzareka ikigo gitangira gusa ngo tuzasubireyo nyuma kureba, nyuma y’umwaka cyangwa imyaka ingahe, tuzagerageza kubana na cyo muri urwo rugendo mu gihe gitera imbere, kigenda kizamuka, ibyo tuzabishyiramo imbaraga kugira ngo tutazagera ahantu duhagarika ikigo ahubwo tugifashe kugenda cyubahiriza ibisabwa.”

Ku kuba haba hari ibibazo asanze muri HEC, Dr Muvunyi yavuze ko ibibazo by’uburezi bikemurwa gahoro gahoro, ariko ngo hari intambwe yatewe ndende harimo n’isuzuma ryimbitse ryakozwe mu mashuri makuru, rigasiga agera ku 10 amwe ahagarikiwe amashami amwe n’amwe andi agafungwa by’agateganyo bitewe no kutuzuza ireme ry’uburezi.

Ati “Kuba amashuri amwe yarafunzwe si igikuba cyacitse, ni ibintu bisanzwe no mu kindi gihugu. Kuba amashuri amwe yarafunzwe cyangwa progaramu zigahagarikwa ni ibintu bibaho, bishoboka cyane cyane mu gihugu gifite umurongo, kandi gifite icyerekezo cyo guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri makuru.

Ntabwo nshaka ko byumvikana ko ari abanyeshuri bigaga muri izo progaramu cyangwa muri ibyo bigo, kumva ko ari igikuba cyacitse, babirebe mu buryo bwiza kuko turashaka kwereka abanyeshuri ko kuba progaramu zaragaragaye ko zidakwiye, uburyo zitangwa butuzuye, ahubwo babyishimire, bivuze ko mbere bahabwaga ireme ry’uburezi rituzuye, ni nk’uko wajya guhaha ikintu rukana ugatanga amafaranga yuzuye bakaguha ikintu kituzuye, niba ugiye kugura Kg 1 bakaguha amagarama kandi utanze amafaranga ya Kg 1.

Niba abanyeshuri batangaga amafaranga kugira ngo babone ubumenyi ariko bikaba bigaragaye ko bahabwaga ubumenyi butuzuye, ni byiza bumve ko tugomba kugira icyo dukora n’ibyo bigo. Bishobora gufata igihe gito nangwa bishobora kubabangamira ko bahagarikwa kwiga wenda bakazasubiramo nyuma ikigo cyujuje ibisabwa, cyangwa bakiga ahandi ariko ibyo babibone ko ari ibintu byiza bingana n’ikiguzi baba batanga.”

Kimwe mu byihutirwa uru rwego HEC rugomba gukemura, harimo n’iki kibazo cy’amwe mu mashuri makuru yigenga yahagarikiwe progaramu andi agafungwa by’agateganyo, Dr Muvunyi Emmanuel yavuze ko ibimaze gukorwa ari byisnhi ku buryo hari umurongo mwiza wo kukirangiza.

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Malimba yavuze ko Dr Muvunyi Emmanuel atari mushya mu burezi, ko amaraso azanye yubatse ubudahangarwa, akwiye kuyakoresha yubaka ‘Legacy’ (umurage w’icyo abandi bazamwibukiraho).

Yavuze ko umusaruro utangwa n’amashuri mashya ashingwa utapfa kugaragara hatabayeho kuyakorera igenzura, asaba ko HEC yanoza ibitaranozwa mu mategeko byaba bihari, ariko amabwiriza y’ireme ry’uburezi agiyeho akubahirizwa.

Kuri Dr Daphrose Gahakwa ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya HEC, ngo Dr Muvunyi Emmanuel yagize amahirwe kuko asanze muri HEC harabaye umurongo uhamye (Base Line) azaheraho yubaka ibyo agiye gukora, aha yavugaga igenzura ryimbitswe ryakozwe bwa mbere mu Rwanda rireba ireme ry’uburezi ritangwa muri Kaminuza n’amashuri makuru cyane ayigenga.

Dr Muvunyi Emmanuel si mushya mu burezi kuko yigeze kuba ayobora Ikigo cyari gishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga muri Kaminuza n’Amashuri makuru, SFAR.

Basinya ku nyandiko z’ihererekanyabubasha hagati ya Dr Mugisha Sebasaza Innocent wakuwe ku buyobozi bwa HEC na Dr Muvinyi Emmanuel umuyobozi mushya
Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Malimba na Dr Gahakwa Daphrose bari muri uyu muhango w’ihererekanya bubasha

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ese kuki bavuga amashuri makuru na kaminuza gusa primaire zo zitanga uburezi bw’ireme ra? ubuse nkiyo ikigo giheruka kubonekamo umunyeshuri ujya muri boarding school muri 2011 ubwo niryo reme bashaka gushyigikira muri primaire,ntibakavuge universities na secondaire gs bamenyeko amashuri yose yose yo mu rda amenshi asingaye yaravangiwe,ngaho reba ubu kaminuza zimaze amezi abiri zaraharikiwe ngo ntizujuje ibyangombwa ubu nukuvagako amashuri yo ya leta ibyangombwa abyujuje?ubuse narangije amashuri yisumbuye mbonye computer kabiri ntiga muri leta?ubuse nagiye muri laboratory ya biology rimwe gusa nabwo ari muri national examens yuko aho nigaga atari muri leta?yewe nibakemure hose bareke kwibasira amashuri yingenga kuk niba mutabizi ninayo arimo kubyitwaramo neza.

  • Ikizanyemeza ko abayobozi bemera ko bagaruye ireme ry’uburezi mu gihugu, ni ighe nzabona bafashe iya mbere mu kohereza abana babo mu mashuri ya Leta, kuva mu kiburamwaka kugeza muri kaminuza.

  • Bahembwe mwarimu bamukure kuri44000 naho kuvuga ngo baramuguriza babona yishyura ayo avuye hehe handi

  • Mu rwego rwo gushimangira ireme ry’uburezi, turisabira Dr. MUVUNYI Emmanuel gushyiraho amabwiriza ahamye kandi anoze ajyanye n’abanyeshuri barangije Secondaire bashaka kwiyandikisha muri Kaminuza, kuko kugeza ubu usanga izo Kaminuza zifata abana bafite amanota nka 12 kuri 75 zikabandika ngo bige Kaminuza kubera gusa ko bazanye amafaranga. Nyamara ugasanga umwana ufite nk’amanota 40 utarabonye buruse ya Leta, adashobora kujya muri izo Kaminuza zigenga kubera ko nta mafaranga afite yo kwishyura. Ubwo se iryo reme ry’uburezi riri heehe??

    Nihashyirweho inota fatizo ryo kujya muri Kaminuza zigenga, utarifite wese abuzwe kwiyandikisha. Naho ubundi ubu usanga za Kaminuza zigenga zarabaye nka dépotoir/ingarani bakusanyirizamo abo bose babuze amanota mu Kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.

    • mateke ko numva ufite ishyari ridafite ishingiro nonese abo baba bafite amanota menshi nibabuza abafite amafrw menshi kwiga urumva bizatuma wiga nta amafrw ufite NTABWO NARINZIKO ABANTU BATEKEREZA NKAWE BAKIBAHO ese wibwirako kwiga biguhesha akazi cg bisaba ubuhanga ukazatsinda ikizamini cy’akazi ese izo university za Leta urata zavumbuye iki muri uru Rwanda barutwa na INES isigaye ikoresha drone inagira Land survey cg ishuri nabonye ryasohoye Imodoka ikoresha imirasire y’izuba erega ibikorwa birivugira naho iby’amagambo byararangiye ubuse KIST NA UR huye ntuhora ubona umwanda waho muri toilette ese ubwo udashoboye isuku yo hanze mu bumenyi ameze ate????

  • Yes Muvunyi kumbe wize UCT ndabona wambaye tie nziza ya UCT, i have the sam tie man. Sinarinziko uri IKEY nawe niba tari ibyo kwambara tie yaho gusa. Courage mu mirimo mishya

  • Sebasaza ibyo wakoreye abanyeshuri ubandagaza bakaba bari hano hanze batiga kubera imikorere mibi n’ibindi ntazi rwose uzajye kubyicuza. turi hanze ntitwiga, wanze no kubyihutisha kubushacye. gusa turashima nyakubahwa wabonye ko udashoboye akagukuraho

  • Niba azanye amatwara meza kurusha uwo yasimuye ni sawa, kuko itonesha rya HEC ryari rirambiranye

    • Ntibakajye bazana ibyo gutonesha za kamenuza niba ruswa zamaganwa leta nice ruswa ziri muri kamenuza barangiza ngo abanyeshuri bazajyana ahandi!!! Ese ko bakora igenzura muri kamenuza zingenga gusa iya leta yo ntivugwe!!

Comments are closed.

en_USEnglish