Digiqole ad

1st Lady wa Ethiopia yashimye umurimo wa Isange One Stop Center

 1st Lady wa Ethiopia yashimye umurimo wa Isange One Stop Center

Kuri iki kigo kiri ku Kacyiru yakiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi

Kuva mu 2009 Isange One Stop Center imaze kwakira abantu 15 000 bahuye n’ihohoterwa, 87% muri bo ni abagore, 57% bari munsi y’imyaka 18, abenshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Imirimo y’iki kigo yashimwe cyane na Roman Tesfaye umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia uri mu ruzinduko mu Rwanda wasuye iki kigo kuri iki gicamunsi.

Kuri iki kigo kiri ku Kacyiru yakiriwe n'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi
Kuri iki kigo kiri ku Kacyiru yakiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi

Isange One Stop Center, yubatswe ku gitekerezo cya Mme Jeannette Kagame mu rwego rwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’abagore ndetse no gufasha abanduzwa SIDA muri ubu buryo.

Iki kigo kigamije kandi gufasha abahuye n’ihohoterwa kongera kwiyumva mu muryango nyarwanda hamwe no gufasha ababyeyi banduye SIDA kubyara abana batanduye.

Ibi ni ibyasobanuriwe Roman Tesfaye uri gusura bimwe mu bikorwa byo gufasha umugore gutera imbere no kurengera uburenganzira bwe.

Superitendent  Murebwayire Shafiga  umuyobozi wa Isange One Stop Center ya Kacyiru yabwiye Mme Tesfaye ko iki kigo giha ubujyanama abanduye SIDA bakiyakira kandi bakibona mu muryango nanone.

Yamubwiye kandi ko iki kigo ubu gifite amashami 45 mu bitaro by’uturere no mu bindi bitaro binyuranye mu Rwanda.

Mu bihe bishize abantu bakorerwaga ihohoterwa rishingiye ku gitsina batinyaga kubivuga, ingaruka zikarushaho kuba nyinshi ariko kubera ubukangurambaga n’ubufasha iki kigo n’amashami yacyo bitanga ngo abagana iki kigo bavuye kuri bane (4) baba 10 ku munsi.

Uwahuye n’ihohoterwa Isange One Stop Center inakomeza kumukorera ubuvugizi mu bijyanye n’amategeko ngo ahabwe ubutabera.

Mme Roman Tesfaye akaba yavuze ko ibikorwa n’iki kigo ari intambwe ikomeye mu kurengera uburenganzira bw’umugore no guharanira iterambere rye muri rusange.

Roman Tesfaye asobanurirwa ibikorwa by'iki kigo
Roman Tesfaye asobanurirwa ibikorwa by’iki kigo
Superitendent Murebwayire Shafiga umuyobozi wa Isange One Stop Center ya Kacyiru
Superitendent Murebwayire Shafiga umuyobozi wa Isange One Stop Center ya Kacyiru

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • First lady wa Ethiopia? Cg Madamu wa ministiri w’intebe wa Ethiopia? Isange one stop center ni igikorwa cy’indashyikirwa! Izo nkozi z’ibi zihohotera abantu bangana gutyo kandi abenshi ari abana zijye zikatirwa uruzikwiye. Birababaje cyane pe!

Comments are closed.

en_USEnglish