Digiqole ad

Nubwo byagera kure ntabwo Imana yabura gutabara abayo – Olivier Roy

 Nubwo byagera kure ntabwo Imana yabura gutabara abayo – Olivier Roy

Olivier Roy

Olivier Roy n’Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) yashize hanze indirimbo ye yasubiyemo hamwe n’umuhanzikazi Wibabara Phanny yiswe “Niyo Ibikora”.

Olivier Roy
Olivier Roy

Aganira na Umuseke.rw, Olivier Roy akaba usengera muri ‘Zion Celebration Center’ yadutangarije ko indirimbo  “Niyo ibikora” yashize hanze yavuye muri Album ye ya kabiri yitwa “Ntararenga inkombe”.

Impamvu ngo basubiyemo iyi ndirimbo ni ukugira ngo ubutumwa bwiza buyirimo bwongere bwumvikane ku bantu benshi.

Ati “Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bw’ibyiringiro kandi ko tugomba kwibuka ko Imana ari Imana ikora byose, niyo ibikora.

Olivier Roy wanditse iyi ndirimbo avuga ko ari amateka ye bwite, kandi ajya aba no ku bandi bantu, ariko rimwe na rimwe ngo abantu babona ibintu byabaye ntibamenye ko ariyo ibikora.

Yongeye ati “Hashize imyaka 23 habaye Jenoside yakorewe abatutsi, nanjye  nabuzemo ababyeyi banjye, najyaga nibaza ese izuba rizongera rirase? Imvura izongera igwe? Umuntu akumva ntabyiringiro, ariko imyaka 23 irashize, umuntu akabona ibyiringiro , akajya muri Kaminuza akarangiza, Umuntu akabona akazi ni ibintu biri kuri njye ndetse no ku bandi bose.”

Olivier Roy yakomeje agira inama Abakristu kutiheba mu buzima kuko mu gihe cyose ubonye ubyutse ukabona uratambutse, umutima ugitera, nta mpamvu yo kwiheba.

Ati “Nubwo byagera kure, ntabwo Imana yabura gutabara abayo, haracyari ibyiringiro, Imana iradukunda cyane birenze uko twebwe tubitekereza. Abantu ntibacike intege bihangane kandi bakomere Imana irahari.”

Olivier Roy ngo  umurongo akunda cyane wa Bibiliya yifuje gusangiza abakunzi be ndetse n’Abanyarwanda muri rusange uri mu Baroma 8:31, ugira uti “None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?”

 

https://www.youtube.com/watch?v=jLmV8SKAuCc

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • wow Imana ibahe umugisha kubwindirimbo nzinza ROY and PHANNY

Comments are closed.

en_USEnglish