Month: <span>February 2017</span>

Brazzaville: Bwa mbere habereye ikiganiro ku munsi w’Intwari z’u Rwanda

Ku nshuro ya mbere Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye ikiganiro kijyanye n’Umunsi w’Intwari, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017. Iki kiganiro cyitabiriwe n’Abanyarwanda 80 batuye mu mujyi wa Brazzaville. Casimir NTEZIRYIMANA, Umujyanama wa kabiri muri Ambassade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville, yasobanuye ko mu Rwanda rwo […]Irambuye

Valens ajyanye intego yo kwisubiza umudari muri shampiyona ya Afurika

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY rifatanyije n’abatoza ba ‘Team Rwanda’ batangaje abakinnyi barindwi (7) bayobowe na Valens Ndayisenga bazahagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika. Ibihihugu bikina umukino w’amagare bigiye guhangana muri shampiyona ya Afurika. U Rwanda ni kimwe mu bikomeje kwitwara neza kuri uyu mugabane kuko rwanabonye umudari muri shampiyona y’umwaka ushize. Muri […]Irambuye

Polisi ya Malawi irahigisha uruhindo abishe umunyarwanda w’impunzi

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 30 Mutarama, umusore w’umunyarwanda witwa Misigalo Kamiziyo w’imyaka 19 yishwe n’abagizi ba nabi hafi y’inkambi y’ahitwa Dzaleka, abamwishe bataramenyekana ngo Polisi ya Malawi iri kubahigira kutababura. Umuvugizi wa Polisi y’Akarere ka Dowa witwa Richard Kaponda yatangaje ko abahitanye uriya musore bataramenyekana. Amakuru ya Polisi akavuga ko Misigalo yishwe anigishijwe […]Irambuye

‘Theatre’ Andy Bumuntu akina, nizo zimuha Inspiration

Kayigi Andy Dick Fred ni umusore ugiye kuzuza imyaka 22. Amaze kumenyekana cyane mu muziki ku izina rya Andy Bumuntu kubera indirimbo imwe yise ‘Ndashaje’. Kubera gukina amakinamico ‘Theatre’ mu itorero rya Mashirika, nibyo bimuha inspiration ku ndirimbo akora zirimo gukundwa na benshi kubera ubutumwa buba buzirimo. Andy Bumuntu ni umuhanzi mushya uririmba mu njyana […]Irambuye

Rusizi: Umugabo ‘yishe’ sewabo na nyirasenge abatemaguye bombi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere Gashyantare mu kagali ka Nyamihanda mu murenge wa Butare umugabo witwa Nakuzeyezu Potien w’imyaka 27 araregwa ko yateye urugo rwa sewabo ahasanga na  nyirasenge bombi abica urubozo abatemaguye. Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Umuseke ko abenshi babimenye muri iki gitondo. Ngo uyu mugabo yari amaze igihe aba i Burundi ariko […]Irambuye

Akanyamasyo ntikajya kibagirwa aho kariye ibiryo biryoshye

Ubushakashatsi bw’abahanga mu binyabuzima bo muri Lincoln University bwerekanye ko utunyamasyo dufite ubushobozi bwo kwibuka cyane kurusha uko abahanga babikekaga. Uretse kuba turi mu nyamaswa ziramba cyane kurusha izindi (tugeza ku myaka 100), ngo utunyamasyo dufite n’impano yo kwibuka ahantu twasanze ibyo kurya biryoshye n’iyo haba hashize amezi 18. Ubushakashatsi bwerekana ko izi nyamaswa zibuka […]Irambuye

Gahanga: Ku munsi w’intwari batashye ivomo rishya, abarinda umutekano bahabwa

Ni abagabo bake ariko bafitiye akamaro umudugugu wa Nyagafunzo, mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Karembure mu Karere ka Kicukiro. Mu karasisi kamaze umwanya muto beretse abaturage bafatanya mu kwirindira umutekano ko bashobooye kandi ko nibakomeza ubufatanye bazagera kuri byinsi. Kuri uyu wa Gatatu bahawe imyambaro mishya (imyenda na bottes z’akazi) ndetse n’inkoni bifashisha mu […]Irambuye

Ifoto ikunzwe cyane mu gihe gito mu mateka ya Instagram

Ni ifoto Beyoncé yashyizeho mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, mu masaha 14h yari imaze kugira abayikunze miliyoni zirindwi, ntibyabaye mbere mu mateka y’uru rubuga nkoranyambaga rw’amafoto rugezweho rwa Instagram. Beyoncé yatangazaga ko atwite impanga, inkuru yatunguye benshi batari bazi ko uyu mugore wa Jay-Z atwite, iyi ni couple izwi cyane ku isi kuko […]Irambuye

The Ben nawe yakiriye abafana be arabashimira

Bamweretse urukundo, iyi nawe yari inshuro ye kuberaka ko abakunda. Kuwa kabiri umuhanzi The Ben ukiri mu Rwanda yakiriye abafana be aho afata nk’iwabo ku Kicukiro mu murenge wa Niboye. Yishimanye nabo arabaririmbira nabo bamuha impano. The Ben ukiri mu Rwanda kuva mu mpera z’umwaka ushize yakoze igitaramo cy’amateka ye n’aya muzika mu Rwanda ku bunani […]Irambuye

Zimbabwe: Pasiteri Mawarire yatawe muri yombi akiva mu buhungiro

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yari atashye asubiye mu gihugu cye nyuma y’uko umwaka ushize yahunze atinya kugirirwa nabi  kubera imyigaragambyo yatangije, Pasiteri  Evan Mawarire ageze ku kibuga cy’indege Harare International Airport yahise atabwa muri yombi na Police ya Zimbabwe. Kugeza ubu ntacyo Police itangaza ko yamufatiye ariko biravugwa ko azakurikiranwaho guteza impagarara mu baturage […]Irambuye

en_USEnglish