Digiqole ad

The Ben nawe yakiriye abafana be arabashimira

 The Ben nawe yakiriye abafana be arabashimira

Si abafana benshi b’umuhanzi uyu n’uyu kubona amahirwe nk’aya

Bamweretse urukundo, iyi nawe yari inshuro ye kuberaka ko abakunda. Kuwa kabiri umuhanzi The Ben ukiri mu Rwanda yakiriye abafana be aho afata nk’iwabo ku Kicukiro mu murenge wa Niboye. Yishimanye nabo arabaririmbira nabo bamuha impano.

Abafana yatumiye baje bambaye neza cyane buri wese ku giti cye
Abafana yatumiye baje bambaye neza cyane buri wese ku giti cye

The Ben ukiri mu Rwanda kuva mu mpera z’umwaka ushize yakoze igitaramo cy’amateka ye n’aya muzika mu Rwanda ku bunani bushize, abafana benshi cyane berekanye ko bamukunda kandi bari bamukumbuye.

The Ben yatumiye bamwe muri bo bari muri Fan Club yitwa Habibi Family Fans, barasangira, barifotoza, barishimana.

The Ben aracyafite indi minsi mu Rwanda kuko hamwe na Airtel azakora igitaramo i Rubavu kuwa gatandatu ku itariki ya 04 Gashyantare, tariki 11 Gashyantare i Huye.

Mbere yo gusubira aho aba muri USA The Ben azanakora igitaramo i Kampala muri Uganda tariki 18 Gashyantare na tariki 25 z’uku kwezi mu Busuwisi abone gutaha nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.

Abafana be bari bakereye uyu mugoroba wo kuwa gatandatu
Abafana be bari bakereye uyu mugoroba wo kuwa gatandatu
Barimo abakobwa bakiri bato bakunda cyane uyu muhanzi
Barimo abakobwa bakiri bato bakunda cyane uyu muhanzi
Byari ibyishimo kuri bo kwakirwa mu rugo na The Ben
Byari ibyishimo kuri bo kwakirwa mu rugo na The Ben
Byari ibyishimo bikomeye kwisanzurana nawe
Byari ibyishimo bikomeye kwisanzurana nawe
Si abafana benshi b'umuhanzi uyu n'uyu kubona amahirwe nk'aya
Si abafana benshi b’umuhanzi uyu n’uyu kubona amahirwe nk’aya
Habibi Family yamuhaye impano zinyuranye
Habibi Family yamuhaye impano zinyuranye harimo n’uyu mupira
Hari umwana wagize amahirwe yo kwizihiza isabukuru kuri uyu munsi imbere y'umuStar nyina akunda cyane
Hari umwana wagize amahirwe yo kwizihiza isabukuru kuri uyu munsi 
The Ben yabashimiye urukundo bamugaragariza
The Ben yabashimiye urukundo bamugaragariza
Yababwiye ko ibyo ageraho abikesha abafana bamukunda nk'aba
Yababwiye ko ibyo ageraho abikesha abafana bamukunda nk’aba
Bamugaragarije urukundo nawe ararubasubiza
Bamugaragarije urukundo nawe ararubasubiza
Ni urubyiruko kandi ngo rutarangwamo kandi rurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
Ni urubyiruko kandi ngo rutarangwamo kandi rurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
The Ben kandi yari yatumiye Maman we ngo amufashe kwakira aba bantu bamukunda, aha we na nyina babaririmbiraga indirimbo y'urukundo rw'Imana
The Ben kandi yari yatumiye Maman we ngo amufashe kwakira aba bantu bamukunda, aha we na nyina babaririmbiraga indirimbo y’urukundo rw’Imana
Maman we yabasengeye, The Ben yubaha Imana avanamo ingofero yari yambaye
Maman we yabasengeye, The Ben yubaha Imana avanamo ingofero yari yambaye
Nawe afata umwanya arabaririmbira barishima, bakomeza wkidagadurana nawe aha mu rugo
Nawe afata umwanya arabaririmbira barishima, bakomeza wkidagadurana nawe aha mu rugo biratinda

Photos © Innocent Ishimwe/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

en_USEnglish