Month: <span>February 2017</span>

‘Trump’ yabwiye N.Koreya ko nigerageza intwaro kirimbuzi izahura n’akaga

Umunyamabanga wa Lata muri USA ushinzwe ingabo James Mattis uherutse gushyirwaho na Perezida Trump yaburiye Koreya ya ruguru ko yihanganiwe bihagije ko niyongera kugerageza intwaro ya kirimbuzi izahura n’akaga gakomeye. Ngo USA izayihana yihanukiriye.  Mattis ibi yabivugiye muri Koreya y’epfo aho ari mu rugendo rw’akazi rwo kwereka ibihugu by’inshuti za USA ko ubutegetsi bwa Trump buzakomeza […]Irambuye

Episode ya 10: Nelson na Brendah biyunze urukundo rwongeye gukeba

Episode 10 ……… Nahise nitanguranwa. Njyewe – “Bre! Wigira ubwoba humura ni njyewe.” Brendah – “No! Nelson urakora iki hano?” Njyewe – “Bre! Ni wowe utumye ndi hano!” Brendah umwana wari utuje yatangiye gusa n’ucika intege, mbona atangiye kubura uko yifata maze ahita abyiringira amaso anshaho nanjye mpindukira vuba mugenda inyuma, tugiye nka metero 100 […]Irambuye

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK ifite agaciro karenga miliyoni 450

*Uko byari byifashe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” kuri uyu wa kane Kuri uyu 02 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Bralirwa n’iya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 451 867 700. Banki ya Kigali (BK) yizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ibayeho, niyo […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 06

Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 06, ugereranyije n’agaciro wariho kuwa kabiri. Kuwa kabiri umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.12, none kuri uyu wa kabiri wageze ku mafaranga 103.18, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 06. Agaciro k’umugabane mu […]Irambuye

Bayobozi b’inzego z’ibanze mwirinde kurya utwa rubanda tutari bunabahaze –

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobobozi bose batowe mu karere ka Nyarugenge, inzego z’umutekano ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kabone yabaye kuri uyu wa kane, abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kwirinda kurya utw’abaturage tutaribunabakize. Ku murongo w’ibyizwe muri iyi nama, harimo ibibazo bitandukanye birimo gutura mu manegeka no kubaka mu kajagari, ibibazo by’umutekano n’imiyoborere, ruswa, n’ibindi. […]Irambuye

Abahanzi b’imideli barasingiza ‘Made in Rwanda’, Abaguzi bati “Leta yarihuse”

Abahanzi b’imideli, n’Abanyarwanda banyuranye bagura ibikorerwa mu Rwanda, barashima cyane gahunda ya Guverinoma ya ‘Made in Rwanda’ ngo yaje ije kubahesha agaciro. Kuva muri Nyakanga 2016, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa Politiki zo guca no kugabanya ingano y’ibikoresho n’imyambaro byakoze biza mu Rwanda, by’umwihariko imyenda, inkweto, ibikapu by’abagore n’ibindi bizwi nka ‘Caguwa’. Izi […]Irambuye

Urukingo rwa Zika ruri kugeragezwa ariko ngo 2020 izagera hataraboneka

Ubwoko 40 bw’urukingo rwa virus itera Zika buri kugeragezwa, gusa ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS riratangaza ko nta rukingo rwizewe ruzaterwa abagore mbere ya 2020. Umuyobozi w’iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Margaret Chan avuga ko iyi virus ituma umwana avukana inenge kuri zimwe mu ngingo z’umubiri we ikomeje kugaragara mu bice […]Irambuye

Ruhango: Umurambo w’umugabo watowe ku irimbi rya Kirengeri

Umugabo witwa Bakundakabo Francois ukomoka mu murenge wa Ndaro mu karere ka Ngororero, umurambo we watoraguwe mu irimbi rya Kirengeri mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, ngo abamwishe ntibaramenyekana. Amakuru avuga ko mu rukerera rw’uyu munsi nka saa kenda, abantu bataramenyekana basanze uyu mugabo akura amateke mu murima utari uwe, baramukubita bamusiga ari […]Irambuye

Indonesia: Babafashe basambana ‘babakubitira mu ruhame ibiboko 26

Urukiko rw’abaturage b’Abasilamu mu gace kitwa Aceh muri Indonesia rwahanishe gukubitirwa mu ruhame ibiboka 26 nyuma y’uko we n’uwo bashinja gusambana na we bahamijwe icyaha. Abantu benshi bari baje kureba uko kiriya cyaha gihanwa n’Itegeko rya Islam bita Sharia. Mu mategeko ya Sharia iyo umugore afashwe asambana we n’uwo bafatanywe bahabwa ibihano biremereye harimo gukubitwa […]Irambuye

en_USEnglish