Brazzaville: Bwa mbere habereye ikiganiro ku munsi w’Intwari z’u Rwanda
Ku nshuro ya mbere Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye ikiganiro kijyanye n’Umunsi w’Intwari, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017.
Iki kiganiro cyitabiriwe n’Abanyarwanda 80 batuye mu mujyi wa Brazzaville.
Casimir NTEZIRYIMANA, Umujyanama wa kabiri muri Ambassade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville, yasobanuye ko mu Rwanda rwo hambere, ubutwari bwagaragariraga ku rugamba rwo kurinda igihugu cyangwa kucyagura.
Yavuze ko tariki ya 1 Gashyantare, yatoranyijwe bitewe n’uko Gashyantare ari ukwezi Abanyarwanda baba bejeje imyaka, icyo gihe ngo usanga muri rusange abantu bagwa neza.
Dr Jean Baptiste HABYALIMANA, Ambassaderi w’u Rwanda muri Congo, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe muri gahunda y’uko no mu Rwanda Abanyarwanda kuri iyi tariki baganiriye kuri uwo munsi kuva mu gitondo, mu biganiro byabaye mu midugudu hose.
Yavuze ko umwanya wo kuganira ku Ntwari, kubera ko benshi batakiriho, ari umwanya wo kubibuka.
Dr HABYALIMANA yavugiye muri uyu muhango ko intwari ziba ku Isi hose, n’ubutwari bukaba hose, ariko ku Rwanda umwihariko w’agaciro abanywarwanda baha umucyo, n’indangagaciro ngo kuvuga Intwari, cyangwa ubutwari byatangiye kuva kera bihereye kuri uwo muco.
Yavuze ko intwari zakose ibikorwa byiza, umunsi w’Intwari ukaba ari uwo kuzibuka, no kuzihemba, ibikorwa byiza zakoze bikibukwa.
Yagize ati “Igituma mu Rwanda uyu munsi tuwuzirikana, ni uko ibikorwa by’Intwari bigomba bwibukwa, ni kugira ngo dushimire ababikoze, tubigireho abana bazavuka ejo bazakenera kumenya abagize uruhare mu kwagura igihugu, mu guteza imbere politiki no guteza imbere igihugu.”
Ambassaderi yabwiye abari muri uwo muhango ko Intwari ziri mu byiciro bitatu, Imanzi zirimo Late Maj Gen Fred Gisa RWIGEMA, n’Umusirikare Utazwi. Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Mme Uwilingiyimana Agatha, Rwagasana Michel n’Abana b’i Nyange n’icyiciro cy’Intwari z’Ingenzi, cyo kugeza ubu nta muntu urajyishyirwamo ariko ubushakashatsi ku zindi Ntwari burakomeje.
UM– USEKE.RW