Digiqole ad

Ifoto ikunzwe cyane mu gihe gito mu mateka ya Instagram yagiyeho nimugoroba

 Ifoto ikunzwe cyane mu gihe gito mu mateka ya Instagram yagiyeho nimugoroba

Beyoncé yatangaje ko atwite

Ni ifoto Beyoncé yashyizeho mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, mu masaha 14h yari imaze kugira abayikunze miliyoni zirindwi, ntibyabaye mbere mu mateka y’uru rubuga nkoranyambaga rw’amafoto rugezweho rwa Instagram.

Beyoncé yatangaje ko atwite
Beyoncé yatangaje ko atwite

Beyoncé yatangazaga ko atwite impanga, inkuru yatunguye benshi batari bazi ko uyu mugore wa Jay-Z atwite, iyi ni couple izwi cyane ku isi kuko bombi ari ibyamamare mu muziki.

Beyoncé yanditseho ati “Twishimiye kubasangiza urukundo n’ibyishimo byacu. Twahawe umugisha kabiri. Turashima bitangaje ko umuryango wacu ugiye kwaguka ukagira abandi bantu babiri, tunabashimiye ibyifuzo byanyu kuri twe. Ba Carter.” {ni izina ry’umuryango rya Jay-Z}

Beyoncé w’imyaka 35 bashyingiranywe mu 2008, ubukwe bwabo amafoto yabwo ntiyigeze ajya hanze na rimwe, ababutashye n’abageni nibo bazi gusa uko bwagenze. Ubu bafitanye umukobwa w’imyaka ine.

Amaze gutangaza ko atwite iyi foto yishimiwe bitarabaho mu mateka ya Instagram, yahise ica ku ifoto yakunzwe cyane, ariko yo yari yishyuwe, y’icupa rya Coca Cola rifashwe mu ntoki na Serena Gomez, ni iyo mu 2016 yakunzwe n’abantu miliyoni 6,3.

Ifoto ye ubu imaze gukundwa n'abantu miliyoni 7,4
Ifoto ye ubu imaze gukundwa n’abantu miliyoni 7,4

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Muze mutubwira ibyubaka mureke aba basataniste

    • Urakoze cyane nshuti Gilbert, urabatubwiriye. Ibyo byose byadufasha iki mu iterambere duharanira???!!

  • Njye najya mu nkiko kandi zabikemura kandi zigakuraho ubwo burangare…

Comments are closed.

en_USEnglish