Digiqole ad

‘Theatre’ Andy Bumuntu akina, nizo zimuha Inspiration

 ‘Theatre’ Andy Bumuntu akina, nizo zimuha Inspiration

Andy Bumuntu ni umuhanzi mushya uririmba mu njyana ya Blues ivanzemo gakondo ya Kinyarwanda

Kayigi Andy Dick Fred ni umusore ugiye kuzuza imyaka 22. Amaze kumenyekana cyane mu muziki ku izina rya Andy Bumuntu kubera indirimbo imwe yise ‘Ndashaje’.

Andy Bumuntu ni umuhanzi mushya uririmba mu njyana ya Blues ivanzemo gakondo ya Kinyarwanda

Kubera gukina amakinamico ‘Theatre’ mu itorero rya Mashirika, nibyo bimuha inspiration ku ndirimbo akora zirimo gukundwa na benshi kubera ubutumwa buba buzirimo.

Andy Bumuntu ni umuhanzi mushya uririmba mu njyana ya Blues ivanzemo gakondo ya Kinyarwanda idakunze gukorwa n’abahanzi benshi nkuko bigaragara muri RnB cyangwa HipHop.

Aho ashyiriye hanze indirimbo ya kabiri yise ‘MukaData’ yuzuyemo inkuru mpamo zisanzwe ziba ku bantu, avuga ko iyo akinnye ikinamico ivuga ku buzima busanzwe bihita bimuha imirongo yakoresha mu ndirimbo.

Ati “Ubu ikintu kigezweho ni uko dukora ibihangano bifite abo bifasha benshi kuruta kwita ku bucuruzi bwabyo. Kuko ejo n’ejo bundi ushobora kureka umuziki ukajya mu bindi. Ariko se n’iki kizabwira abana bawe ko hari uruhare wagize ku iterambere ry’igihugu nta mateka yawe bazi”?.

Andy Bumuntu ni umukinnyi w’Amakinamico muri Mashirika

Andy avuga ko ubuhanga abwirwa bwo kuba mu miririmbire ye ashobora kwicurangira Piano cyangwa Guitar aririmba, byose ari ibintu witoza ukiri muto.

Ku bijyanye no kuba yagira izindi njyana akora zitandukanye na Blues amaze kwamamaramo cyane, ngo nti biri muri gahunda afite. Gusa ko bibaye ngombwa yakora indirimbo bitewe n’ibihe byayo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mwana wumusore numwe mubahanzi barimo gukora impinduka muri Music yuRwandaa kabisa.. afite ubuhanga burenze kwemera kandi aratuje
    Nakomereze aho kabisa. jye sinkura secular music, ariko uyu amaze kumfata amaraso kabisa kubera message ziri mundirimbo zeee!

    Kudos to you Andy Bumuntu!

Comments are closed.

en_USEnglish