Digiqole ad

Akanyamasyo ntikajya kibagirwa aho kariye ibiryo biryoshye

 Akanyamasyo ntikajya kibagirwa aho kariye ibiryo biryoshye

Akanyamasyo kibuka cyane aho kasanze ifunguro rimeze neza

Ubushakashatsi bw’abahanga mu binyabuzima bo muri Lincoln University bwerekanye ko utunyamasyo dufite ubushobozi bwo kwibuka cyane kurusha uko abahanga babikekaga.

Akanyamasyo kibuka cyane aho kasanze ifunguro rimeze neza

Uretse kuba turi mu nyamaswa ziramba cyane kurusha izindi (tugeza ku myaka 100), ngo utunyamasyo dufite n’impano yo kwibuka ahantu twasanze ibyo kurya biryoshye n’iyo haba hashize amezi 18.

Ubushakashatsi bwerekana ko izi nyamaswa zibuka cyane ahantu zabonye ibyo kurya bikaziryohera  kandi ngo n’iyo hashize igihe kirekire, ziba zibuka neza aho hantu kuko zigaruka kureba niba hari ibindi zahasanga.

Utunyamasyo tugarurwa n’uko twashimye icyanga n’ubwinshi bw’amafunguro twasanze aho ahantu kandi aya makuru ntajya apfa kutuva mu bwonko.

Prof Anna Wilkinson wigisha ibinyabuzima mu kigo School of Life Sciences avuga ko kwibuka ku nyamaswa ziba mu ishyamba aho ibyo kurya biba bitatanye ari ingenzi cyane kuri zo.

Kuba kandi bimeze gutya ku nyamaswa ziramba ni ingirakamaro kuri zo kuko bitabaye ibyo zajya zipfa imburagihe. Inzovu na zo ngo zibuka cyane ahantu zarishije ubwatsi bukaziryohera ndetse n’aho zashotse zikanywa amazi afutse.

Mu ishyamba burya ngo kugira ngo inyamaswa zizibuke neza neza aho zakura ibyo zirya nyuma y’igihe kirekire biba bigoye kuko zihora ziteguye urupfu, zihorana umutima uhagaze!

Kuba utunyamasyo dufite ubwirinzi bukomeye kandi tukaramba, bidufasha gutuza tukibuka neza aho twakura ibyo turya n’iyo haba hashize hafi imyaka ibiri.

Ikinyamakuru kitwa Biology Letters kivuga ko inzuki na zo zibuka cyane cyane aho zakuye ibyo zikoramo ubuki (pollen), ibi bikaba biterwa n’uko ziba zarahahuriye ari nyinshi kandi zikahasanga pollen ifite ubuziranenge kurusha ahantu ziba zaraciye hirya no hino.

Ku byerekeye ubwonko bw’umuntu bwo ngo bugira uburyo bubiri bwibukamo ibintu, ubwa mbere bukaba ubwo kwibuka ibintu bibaye vuba  ndetse no kwibuka ibya kera.

Kwibuka ibya kera byo ngo akenshi biterwa n’ibyo umuntu yahaye agaciro mu byamubayeho cyangwa ibyabaye ku bandi.

Dufatiye urugero ku bantu bize amateka, bazi neza ko icyabaye cyose mu bihe byashize kitakwitwa amateka ahubwo ko kiba amateka kuko cyagize icyo cyungura cyangwa gihombya abantu benshi mu gihe runaka, gikozwe na runaka wari ufite ububasha, wagikoreye ahantu runaka hazwi.

Si buri wese ukora amateka! Kwibuka ibifite akamaro rero si impano y’abantu gusa, n’inyamaswa zimwe na zimwe zirabigira.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish