Digiqole ad

Zimbabwe: Pasiteri Mawarire yatawe muri yombi akiva mu buhungiro

 Zimbabwe: Pasiteri Mawarire yatawe muri yombi akiva mu buhungiro

Pasiteri Evan Mawarire yaravuzwe cyane muri Zimbabwe mu mwaka wa 2016, imyigaragambyo yateguye ni imwe mu ikomeye muri Zimbabwe ku butegetsi bwa Robert Mugabe

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yari atashye asubiye mu gihugu cye nyuma y’uko umwaka ushize yahunze atinya kugirirwa nabi  kubera imyigaragambyo yatangije, Pasiteri  Evan Mawarire ageze ku kibuga cy’indege Harare International Airport yahise atabwa muri yombi na Police ya Zimbabwe.

Pasiteri Evan Mawarire yaravuzwe cyane muri Zimbabwe mu mwaka wa 2016, imyigaragambyo yateguye ni imwe mu ikomeye muri Zimbabwe ku butegetsi bwa Robert Mugabe

Kugeza ubu ntacyo Police itangaza ko yamufatiye ariko biravugwa ko azakurikiranwaho guteza impagarara mu baturage abangisha ubuyobozi.

Muri Nyakanga, 2016 Pasiteri Mawarire yatangije ubukangurambaga kuri Twitter yise #ThisFlag bwari bugamije gusaba abaturage kuguma mu ngo zabo ntibajye ku kazi mu rwego rwo kwereka ubutegetsi bwa Perezida Robert Mugabe ko batabwishimiye.

Icyo gihe yashyize amashusho kuri Facebook afashe idarapo rya Zimbabwe asaba abaturage kwigaragambya ku butegetsi bwa Mugabe.

Ubukangurambaga bwe bwaritabiriwe, abaturage bamwe baguma mu ngo abandi bajya mu mihanda gusaba ko abakozi ba Leta bongererwa imishahara.

BBC ivuga ko Police ya Zimbabwe yababujije kwigaragambya ariko abayihaye ruswa y’amafaranga ikabareka bakigaragambya. Abaturage basabye Mugabe kwirukana abakozi ba Leta bamunzwe na ruswa kandi bakagezwa imbere y’ubutabera.

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo Zimbabwe yagize imyigaragambyo ikomeye yatumye ubuzima bw’igihugu busa n’ubuhagaraga, amaduka, amashuri, n’ibitaro bimwe na bimwe birafunga.

Muri icyo gihe Pasiteri Mawarire yarafashwe ashyikirizwa ubutabera ariko urukiko rwemeza ko we n’abigaragambya babifitiye uburenganzira, ararekurwa. Yahise ahungira muri USA kugeza ejo ubwo yatahaga ageze ku kibuga cy’indege ahita atabwa muri yombi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish