Digiqole ad

Polisi ya Malawi irahigisha uruhindo abishe umunyarwanda w’impunzi

 Polisi ya Malawi irahigisha uruhindo abishe umunyarwanda w’impunzi

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 30 Mutarama, umusore w’umunyarwanda witwa Misigalo Kamiziyo w’imyaka 19 yishwe n’abagizi ba nabi hafi y’inkambi y’ahitwa Dzaleka, abamwishe bataramenyekana ngo Polisi ya Malawi iri kubahigira kutababura.

Umuvugizi wa Polisi y’Akarere ka Dowa witwa Richard Kaponda yatangaje ko abahitanye uriya musore bataramenyekana.
Amakuru ya Polisi akavuga ko Misigalo yishwe anigishijwe umukandara mu ijoro ryo kuwa mbere.

Yagize ati “Nyakwigendera abamubonye bwa nyuma bamubonye tariki 30 Mutarama, yari yagiye kuvoma amazi ku iriba riri hafi (y’inkambi). Mu ijoro ubwo mushikiwe witwa Nyirahabimana Kasilida yajyaga hanze kwitaba telefone, yabonye umurambo wa Kamiziyo uryamye hasi yapfuye hanze y’inzu yabo, ahita abimenyesha ishamir ya Polisi rya Dzaleka.”

Kaponda yavuze ko abapolisi bazobereye mu iperereza boherejwe ahabereye icyaha batabashije kugaragaza abateye bakica Misigalo, gusa nawe ngo ntiyari yoroshye yari inkozi y’ibibi (criminal).
Ikinyamakuru NyasaTimes dukesha iyi nkuru kikavuga ko isuzumwa ryakorewe ku bitaro by’Akarere ka Dowa ryemeje ko Misigalo Kamiziyo yishwe anizwe.

Kaponda ati “Ubu twakajije iperereza n’ibikorwa byo gushakisha izo nkozi z’ibibi, nibafatwa bazashyikirizwa ubutabera bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 209 mu gitabo cy’amategeko ahana cya Malawi (ingingi ya 210 y’iki gitabo igena igihano cy’urupfu ku muntu uhamwe n’icyaha cyo kwica undi).”

Misigalo Kamiziyo wishwe ngo akomoka mu i Butare mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish