Gahanga: Ku munsi w’intwari batashye ivomo rishya, abarinda umutekano bahabwa imyenda y’akazi mishya
Ni abagabo bake ariko bafitiye akamaro umudugugu wa Nyagafunzo, mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Karembure mu Karere ka Kicukiro. Mu karasisi kamaze umwanya muto beretse abaturage bafatanya mu kwirindira umutekano ko bashobooye kandi ko nibakomeza ubufatanye bazagera kuri byinsi. Kuri uyu wa Gatatu bahawe imyambaro mishya (imyenda na bottes z’akazi) ndetse n’inkoni bifashisha mu gutuma mu mudugudu haba ituze.
Umwe muri aba bagabo utashatse kuvuga amazina ye yavuze ko kuba bahawe ibikoresho bishya byo kubafasha gucunga umutekano ari ikintu kibereka ko bitaweho kandi ko umuhati bashyiraho hari abawuha agaciro kawo.
Uyu mugabo yashimye ubufatanye buri hagati yabo n’abaturage mu kurinda umutekano, yongeraho ko n’umushahara bahembwa buri kwezi (Frw 20 000) ubafasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe bafite.
Ati: “Nubwo tugira ibibazo byinshi ariko ayo duhembwa aradufasha uko bishoboka.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahanga bwambitse aba bashinzwe umutekano mu mudugugu wa Nyagafunzo bemeza ko biriya bizakomeza gutera akanyabugabo abashinzwe umutekano mu kazi kabo.
Jean Claude Maniraguha Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu murenge, yavuze ko bazakomeza gushishikariza abaturage kwicungira umutekano bafasha abashinzwe umutekano mu kubona amakuru.
Kuri uyu munsi w’Intwari kandi abatuye Umudugudu wa Nyagafunzo batashye ku mugaragaro ivomo ryiza biyubakiye kugira ngo bahangane no kubura amazi bya hato na hato.
Umusaza witwa Theoneste Gasamagwe witirirwa iryo vomo yavuze ko ryiswe kuriya kuko ryubatse mu murima we. Yashimiye ubuyobozi bwafashije abaturage mu kwiyubakira ivomo avuga ko rizabafasha kugira isuku no kugabanya ingufu n’igihe byafataga bajya kuvoma kure yabo.
Umwe mu batuye muri uyu mudugudu uri mu gishanga gikikijwe n’urufunzo runini rugabanya Akarere ka Bugesera n’Akarere ka Kicukiro yavuze ko mbere yo kubona ivomo rishya bajyaga kuvoma kure, ubu ngo bashubijwe kandi bizabafasha kujya bakaraba base neza.
Abatuye hariya ariko ngo bafite ikibazo cy’amashuri make kandi kujya kwa muganga bibasaba gukora urugendo.
Umuhango wo kwibuka ubutwari bw’Abanyarwanda mu murenge wasojwe n’ubusabane. Umunsi w’Intwari z’u Rwanda uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari ni ukwihitiramo ibitubereye.”
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW