Digiqole ad

Rusizi: Umugabo ‘yishe’ sewabo na nyirasenge abatemaguye bombi

 Rusizi: Umugabo ‘yishe’ sewabo na nyirasenge abatemaguye bombi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere Gashyantare mu kagali ka Nyamihanda mu murenge wa Butare umugabo witwa Nakuzeyezu Potien w’imyaka 27 araregwa ko yateye urugo rwa sewabo ahasanga na  nyirasenge bombi abica urubozo abatemaguye.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Umuseke ko abenshi babimenye muri iki gitondo.

Ngo uyu mugabo yari amaze igihe aba i Burundi ariko mbere akaba yarahoraga yishyuza aba bene wabo isambu, kuva yagaruka ngo buri munsi ngo hagati yabo hari amakumbirane.

Aba baturanyi bavuga ko ejo Tumenyanakuze yari yiriwe asirisimba muri uru rugo rwa se wabo ariko batari bazi umugambi afite.

Janvier Habiyaremye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare yabwiye Umuseke ko bamenye iby’uru rupfu amakuru bayahawe n’umuyobozi w’Umudugudu.

Habiyaremye ati “ubu ndi mu nzira njyayo kuko ni kure cyane, namenye ko yatemye se wabo witwa Nangwanabose Benedicto w’imyaka 57 na nyirasenge  witwa  Suzan Mukamudenge  w’imyaka 52. Ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu.”

Tumenyenakuze ushinjwa gutema aba bene wabo bya bugufi yatawe muri yombi ku bufatanye n’abaturage ariho agerageza guhunga, ubu afungiye kuri Station ya Police Nyakabuye.

Benewabo yishe bo bajyanywe ku bitaro bya Mibilizi.

Abaturanyi babwiye Umuseke ko uwitwa Augustin Barijyanese akaba se w’uyu musore wishe abavandimwe be nawe yahise abura, kugeza ubu ngo bakeka ko yaba yabimenye agahunga ngo nawe atamwica.

Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi
Mu kadomo gatukura hafi y'ishyamba rya Nyungwe ni mu kagari ka Nyamihanda mu murenge wa Butare
Mu kadomo gatukura hafi y’ishyamba rya Nyungwe ni mu kagari ka Nyamihanda mu murenge wa Butare

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

3 Comments

  • Birababaje !!!!

  • Ariko se Mana ya njye aba bantu bazasubiza inkota mu rwubati ryari? Igiteye agahinda si kimwe gusa ahubwo ni byinshi:1. Icya mbere iyo muntu atinyuka kwica undi we aba yumva iherezo rye ritagera????
    2.Ko kwica twese tuzi neza ko ari icyaha nk’ubu koko utinyuka kwica undi aba yibaza iki?????
    3.Iyo umuntu yica abandi abaziza imitungo cyane nk’ubutaka utari bwirukankane cg ngo ubutware ujye kugwana na bwo ishyanga!!!!Nkubu koko si ubwenge bucye?????Gusa Polisi y’igihugu bene nk’aba ijye yihutira kubageza mu bashinzwe ihungabana cg indwara zo mu mutwe kugirango barebe niba ari bazima!!!!
    Gusa birababaje kubona muri 2017 hari umunyarwanda ugifata umuhoro agakora amarorerwa nk’ariya!!!!!
    Ariko igihano cy’urupfu cyaviriye ho iki koko?????????????????????????????????????

    • njyewe bintera ubwoba kubona umuntuyumvako igisubizo kikibazo afitanye namugenziwe ari ukumwica.

Comments are closed.

en_USEnglish