Month: <span>February 2017</span>

Uyu munsi RITCO yasimbuye ONATRACOM ku mugaragaro

* RITCO ni ishoramari rya Miliyari 11 * Muri RITCO Leta ngo ifitemo 52%, RFTC ikagiramo 48%. * ONATRACOM ngo yazize imicungire mibi y’imodoka z’inkunga RITCO uyu munsi nibwo ibikorwa byayo kumugaragaro byatangijwe, isimbuye ikigo cya ONATRACOM cyari kimaze imyaka hafi 40 mu bwikorezi bw’abantu mu Rwanda. RITCO ngo ije guha abanyarwanda serivisi nziza mu […]Irambuye

Ngoma: Abafite ubumuga ngo hashize umwaka bategereje 500 000 Frw

Bamwe mu bafite ubumuga batuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngoma baravuga ko bamaze umwaka amaso yaraheze mu kirere bategereje inkunga y’inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500 Frw bemerewe kugira ngo biteze imbere. Aba bafite ubumuga bo mu mirenge ya Kazo na Murama bavuga ko umwaka ushize bategereje ko aya mafaranga abageraho, bakavuga ko bari […]Irambuye

Abamurwanyaga babiretse ubu baramushyigikiye ngo atsindire manda ya 4

Abo mu ishyaka Christian Social Union (CSU) ryamurwanyaga cyane kubera Politiki ye y’ikaze ku bimukira ubu babiretse ngo bashyigikire Angela Merkel yiyamamaze kandi atsindire manda ya kane ari chancellor w’Ubudage. Ubudage buritegura amatora mukwa cyenda. Kumushyigikira bije nyuma y’uko ishyaka ry’Aba ‘Social democrats’ ritangaje bitunguranye umukandida waryo mu matora nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Bild. Uyu ni […]Irambuye

Ababikira 12 bakoze itsinda rya muzika ya Rock riri guca

Baherutse gukora igitaramo kitabiriwe n’imbaga y’abantu 250 000, byarabatangaje ngo ntibari bazi ko bakunzwe bingana bitya, ubu iwabo muri Peru no muri America y’Epfo hose baramamaye, ndetse baratumiwe ngo bacurangire Paapa Francis. Ni itsinda rya muzika ya Rock ryitwa Las Siervas, ijambo ry’igisipanyole risobanuye ‘abaja’. Ni Ababikira 12, ubu bafite n’indirimbo y’amashusho yukunzwe cyane yitwa […]Irambuye

‘Paris Agreement on Climate Change’ ngo ishingiye ku makuru atari

Ikinyamakuru Mailonline cyasohoye inyandiko yerekana amakuru cyahawe n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere bo bemeza ko amakuru yashingiweho ubwo abakuru b’ibihugu bahuriye i Paris bakemeranywa ku ngamba zo gukumira ukwiyongera k’ubushyuhe mu  kirere yari amakuru atari yo. Amakuru bariya bayobozi bashingiyeho bemeza amasezerano ya Paris bigaragaza ngo ashingiye ku mibare itari ukuri. Amakuru bashingiyeho ngo bari bayahawe n’Ikigo […]Irambuye

BNR yemeye ko itakurikije amategeko mu kwirukana abakozi

* Uwari usanzwe ayiburanira ngo niwe wayicishije menshi mu rukiko * Indishyi baha BNR iyo yatsinze ziba ari nke, ariko yo yatsindwa ngo igacibwa nyinshi * Indishyi nini BNR yatsindiye mu rukiko ngo ni miliyoni 1,7 gusa. * BNR urubanza irimo ubu ngo nidatsinda iziyambaza Umuvunyi Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko, umutwe w’Abadepite, uyu […]Irambuye

Ngirinshuti Jonas w’i Rusizi yatangije umukino mushya

Imikino yose yakinwaga mu Rwanda yahangiye hanze yarwo mu myaka ya kera ariko umunyarwanda Ngirinshuti Jonas utuye i Rusizi akomeje kwigisha abaturage umukino yihangiye witwa ‘Boneza Ball’. Abaturage b’akarere ka Rusizi bakomeje kwigishwa umukino mushya wahimbwe n’umunyarwanda Ngirinshuti Jonas muri 2015. Uyu mugabo yanashinze ishyirahamwe ry’uyu mukino aryita Federation Rwandaise de Boneza Ball “FERWABOBA”. Imiterere […]Irambuye

Nigeria: Perezida Buhari yasabye kongererwa ikiruhuko cyo kwa muganga

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, umaze igihe mu Bwongereza kubera impamvu zo kwivuza yasabye abagize Inteko Nshingamategeko kumwongerera igihe yagombaga kumara kwa muganga.   Buhari yavuze muri Nigeria hashize ibyumweru bibiri byari biteganyijwe ko asubira mu gihugu cye kuri uyu wa mbere tariki 6 Gashyantare 2017. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida, rivuga ko […]Irambuye

Ruswa nini yaburanishijwe mu nkiko ni iya 500 000Frw!!! –

*Abamotari n’abashoferi nibo benshi bagejejwe mu nkiko ku byaha bya ruswa, *Ruswa nyinshi yari hagati ya 3 000 na 5 000Frw gusa, *Ruswa y’igitsina ngo ntizwi mu nkiko no mu bucamanza… Abanyamakuru bahise bamubaza impamvu abakiriye cyangwa abatanze ruswa nini cyane bakunda kwita ‘ibifi binini’ batagaragara mu nkiko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama […]Irambuye

Umugore yabyaye umwana ufite 6Kg na 60cm

Umugore witwa Nina Tassel wo muri Australia aherutse kubyara umwana udasanzwe wapimaga ibiro bitandatu anafite uburebure burihafi cyane ya 60cm. Icyo abwira abagore batwite ngo ni ukudahangayika. Ibiro by’umwana ukivuka mu buryo busanzwe uyu we abirengejeho 2,5Kg n’uburebure busanzwe aburengejeho 8cm. Nina yabyeye neza ndetse ahubwo abyarira mu rugo abifashijwemo n’umugabo we basanzwe bafitanye abana […]Irambuye

en_USEnglish