Month: <span>February 2017</span>

Ngoma: Hari abaturage basangira ibinini n’abaturanyi kubera kutagira ‘mutuelle’

Mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hari abaturage batajya bajya kwa muganga mu gihe barwaye kubera kutagira Ubwisungane mu Kwivuza, ahubwo bajya gusaba imiti mu baturanyi babo baba barayihawe no kwa muganga ariko ntibayinywe ngo bayimare. Aba baturage banyuranye bo mu Murenge wa Jarama twaganiriye bavuga ko batishyura Ubwisungane mu Kwivuza […]Irambuye

The Ben, King James, Riderman,…bataramiye Abanyarubavu muri Promotion ya ‘Tera

Kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Rubavu habereye igitaramo cyateguwe na Airtel Rwanda ifatanyije na East African Promoters,  kikaba cyaritabiriwe n’abahanzi batatu bazwi cyane mu Rwanda aribo The Ben, Riderman na King James. Iki gtaramo cyari kigamije gususurutsa abatuye kariya karere n’inkengero zako kandi bakaboneraho uburyo bwo kugura sim cards za Airtel no gukoresha […]Irambuye

Episode 12: Mu nzira igoranye Nelson abikuye ibanga rizitse Gaju

Nshuti basomyi mwihanganire ko Episode ya 13 yakererewe, ariko irabageraho mu gihe kitarambiranye… Ubwo Brendah yahise ahaguruka akurikira Mama we njyewe nsigara aho, hashize akanya mbona Fabrice ansanze aho nari nicaye maze arambwira, Fabrice-“Eeh! Agent, burya wari imari izitse? Ewana kabisa ubanza umwana wacu waramuroze si gusa!” Njyewe-“Bro! Niba umutima wanjye aribwo burozi wenda ubwo […]Irambuye

MissRwanda 2017: Abakobwa 15 bazahatanira ikamba baraye bamenyekanye…11 barasigaye

Muri Sitade nto ya Kigali i Remera, Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazajyanwa mu mwiherero bagatozwa umuco, indangagaciro na kirazira nyarwanda nyuma bakaza bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu mico, mu myifatire no mu bumenyi mu mwaka wa 2017 (Miss Rwanda 2017) kirangiye hamenyekanye abakobwa 15 bari bakenewe. Pamela Umutoni, Iradukunda Elsa, Umuhoza Simbi Fanique, Umutoniwase Belinda, Umutesi […]Irambuye

Ishuri rya Nyundo ni igikorwa gikomeye ku muziki w’u Rwanda

AMAFOTO: Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben kuri uyu wa gatanu ubwo yerekezaga mu gitaramo akorera i Rubavu yasuye ishuri rya Nyundo rifasha abafite impano y’umuziki kuzamuka, akaba yavuze ko iri shuri ari igikorwa gikomeye ku muziki w’u Rwanda. The Ben, Riderman na King James barahurira kuri Stage Umuganda i Rubavu kuri […]Irambuye

Rusizi: Yakubiswe ishoka mu mutwe none amaze imyaka 4 yihagarikira

Umugabo witwa Ntamusangiro Emmanuel w’imyaka 35 wo mu murenge wa Gikundamvura amaze imyaka ine akoresha sonde kugira ngo yihagarike kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza, uwamukubise ishoka ngo yafunzwe umwaka umwe ararekurwa ariko ubuyobozi ntibumutegeka kuvuza uwo yahemukiye. Buri guhe ngo asaba ubuyobozi kumutabara akavurwa cyangwa bukamuvuza. Ntamusangiro avuga ko uwamukubise ishoka yamusanze mu kazi ke, […]Irambuye

Impunzi ngo ntizigomba kubaho zitegereje gutamikwa nk’ibyana by’inyoni… – `Min.

*Impunzi zifite imbaraga n’ubwenge bwazifasha kubaho, *Hari amahirwe igihugu cyazicumbikiye gifite zakoresha. Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo by’ubuvuzi mu nkambi ya Mahama mu cyumweru gishize, yasezeranyije impunzi zarenze ikigero cyo kwiga ko zigiye guterwa inkunga mu gukora imishinga ibyara inyungu, kugira ngo izabafashe kubaho badategeye […]Irambuye

Tshisekedi yari yarahisemo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwose buzayobora Congo Kinshasa

Colette Braechman ni umunyamakuru uzwi cyane wo mu Bubiligi wandika ku mateka ya Politili mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Uyu mugore aherutse kubwira Radio Okapi ko akurikije uko nyakwigendera, Etienne Tshisekedi utaravuze rumwe n’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwayoboye Congo Kinhsasa, yitwaye ubwo yari Minisitiri w’Intebe ku bwa Perezida Laurent Desire Kabila no ku butegetsi bw’umuhungu […]Irambuye

Episode 11: Brendah yeretse umuryango we Nelson, ibyari ibyishimo biba

Nasigaye aho nkomeza akazi bisanzwe amasaha akomeza kwicuma butangira gusa nubwira, ikitaramvaga mu mutwe ni gahunda ya Brendah, nkibitekereza nagiye kumva numva message muri telephone yanjye nyifashe nsanga ni numero ya Brendah nyifungura vuba vuba, yagiraga iti: “Nelson, nizere ko witeguye nanjye ngiye mu rugo gato, kandi witege kuza gutungurwa nibyo ubona” Nkimara gusoma nahise […]Irambuye

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagizwe Ambasaderi, Claire Akamanzi yongera kuba

*Iyi nama yemeje amateka Irya Perezida ryirukana ba Officiye muri Polisi 66, n’Irya Minisitiri ryirukana ba Sous-Offisiye 132. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatanu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye harimo MUKARULIZA Monique wayoboraga Umujyi wa Kigali wagizwe Ambassaderi w’u Rwanda muri Zambia. Iyi nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yagize […]Irambuye

en_USEnglish