Ababikira 12 bakoze itsinda rya muzika ya Rock riri guca ibintu
Baherutse gukora igitaramo kitabiriwe n’imbaga y’abantu 250 000, byarabatangaje ngo ntibari bazi ko bakunzwe bingana bitya, ubu iwabo muri Peru no muri America y’Epfo hose baramamaye, ndetse baratumiwe ngo bacurangire Paapa Francis.
Ni itsinda rya muzika ya Rock ryitwa Las Siervas, ijambo ry’igisipanyole risobanuye ‘abaja’. Ni Ababikira 12, ubu bafite n’indirimbo y’amashusho yukunzwe cyane yitwa “Trust in God” imaze kurebwa ishuro zirenga 600 000 kuri YouTube.
Aba babikira bose bafite ubuhanga, bamwe mu kuririmba, abandi mu kuvuza violin, abandi mu gukubita ingoma no gucuranga guitar. Bafite intego imwe muri iyi muzika yabo….
Sister Cindy
Ati “Igitekerezo ni uko umuziki utanga ubutumwa bw’ukwemera. Nicyo cy’ingenzi kuri twe. Kandi kugera ku bandi bantu hakoreshwa inzira nyinshi n’amoko anyuranye ya muzika.”
Sister Monica
Ati “Twumviye ubutumwa bwa Paapa Francis bwo kujya ahanyuranye ku bari kure y’Imana kandi batayizi. Muzika ni inzira nziza cyane kandi Kiliziya yakunze gukoresha.”
Mu mpera z’umwaka ushize bakoze igitaramo mu mujyi wa Lima muri Peru batibazaga ko kiba kinini uko byagenze, aho bagikoreye muri cyanya rusanga haruzuye bitangaje, abarenga 250 000 baza kumva muzika yabo.
Nyuma yabwo bakoze ibitaramo muri Chili, Equateur na Colombia, ubu ngo bari gutunganya indi CD nshya y’indirimbo zabo.
Sister Josephina
Ati “Ibyo tuvanamo byose ni iby’abakene bari ahantu hanyuranye. Urugero; umwaka ushize ibyo twavanye muri muzika byatumye dufungura ishami ry’umuryango wacu muri Angola i Ayacucho. Tuzoherezayo n’ibindi tuzabona kwagura ubutumwa bwacu.”
Aba babikira batangaje nk’umupadiri wo mu Rwanda ubu nawe umaze igihe akora muzika ya Rap, nawe intego yavuze agamije ni nk’iz’aba babikira.
Ingoma y’Imana koko umenya nta uzitwaza ko atamenye ibyayo…
UM– USEKE.RW
1 Comment
aba babikira ni beza kweli. muziko ziliya ndilimbo zabo niba ali kuliya babigenza koko ali mission y’ubutumwa bwiza bw’ivanjili na Bible muli rusange ijana kw’ijana 100/100 ? n’ukuli aba babikira ndabakunze.
Comments are closed.