Digiqole ad

Ngoma: Abafite ubumuga ngo hashize umwaka bategereje 500 000 Frw bemerewe

 Ngoma: Abafite ubumuga ngo hashize umwaka bategereje 500 000 Frw bemerewe

Bamwe mu bafite ubumuga batuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngoma baravuga ko bamaze umwaka amaso yaraheze mu kirere bategereje inkunga y’inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500 Frw bemerewe kugira ngo biteze imbere.

Nkundwanabake Rimond avuga ko umwaka wirenze bijejwe ibitangaza ariko amaso akaba yaraheze mu kirere
Nkundwanabake Rimond avuga ko umwaka wirenze bijejwe ibitangaza ariko amaso akaba yaraheze mu kirere

Aba bafite ubumuga bo mu mirenge ya Kazo na Murama bavuga ko umwaka ushize bategereje ko aya mafaranga abageraho, bakavuga ko bari babwiwe ko bagombaga kuzishyura 1/2 cy’ibi bihumbi 500 Frw bari bemerewe nk’inguzanyo.

Umwe muri bo witwa Ndagijimana Jean Baptiste agira ati “ Twafunguje konti batubwira ko bagiye kuduha amafaranga ibihumbi 500 tukazishyura 1/2 mu gihe cy’imyaka ibiri andi akatubera inkunga none twarahebye.”

Aba bafite ubumuga bavuga ko bakigezwaho iyi nkuru bumvise ari nk’amanu abamanukiye ndetse ko bihutiye kubahiriza ibyo bari basabwe bakanitabaza inshuti n’abavandimwe none byabasize mu myeenda.

Muvunandinda Cassien na we uri muri aba bemerewe amafaranga, agira ati ” Bari batubwiye ko dushaka amafaranga tukajya gufunguza konti ndetse bamwe babura amikoro noneho umuntu akegera mugenzi we akamuguza amafaranga kugira ngo inkunga niboneka yishyurwe none ubu turi mu myeenda.”

Aba baturage bumvikana nk’ababajwe n’iri tinda, basaba ko iyi gahunda yasubukurwa bakagezwaho aya mafaranga cyangwa bagahabwa amakuru y’uko bihagaze.

Nkundwanabake Rimond agira ati ” Igihe gishize ni kinini abantu twagujije amafaranga batumereye nabi bavuga ngo nimuduhe amafaranga yacu kubera ko ibyo twasezeranye igihe cyarenze.”

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe kwinjiza muri gahunda za leta abafite ubumuga, Mutarambirwa Alexis avuga ko kugeza ubu imishinga y’aba bafite ubumuga yamaze gutoranywamo iyo babona yakunguka, akavuga ko igisigaye ari uko akarere gategereje gufata imyanzuro.

Ati ” Ama SACCO yamaze gutoranyamo imishinga abona ko yakunguka babishyira muri BDF kuko ni yo ifitanye amasezerano na NCPD yo kugira ngo BDF ibahe ingwate, habaye inama yahuje abayobozi b’ama SACCO na BDF gusa kugeza ubu ntiturabona imyanzuro yayo ngo natwe tubone aho duhera.”

Mutarambirwa akomeza yizeza aba bafite ubumuga ko akarere kari gukora ibihshoboka byose kugira ngo gasohoze iki gikorwa kabasezeranyije.

Ati ” Nta mwaka washira rwose kuko urumva niba imishinga yaramaze gusuzumwa kandi ikaba yaramaze kugera muri BDF birumvikana ko bari mu buryo bwo kugira ngo aya mafaranga atangwe.”

Aya mafaranga ibihumbi 500 000 Frw bagomba kuzishyuramo 1/2 cyayo andi asigaye akazababera inkunga, kugira ngo bayahabwe basabwe kubanza gutanga imishinga ikigwa kugira harebwe niba izabyara inyungu.

Muvunandinda Cassien ufite ubumuga nawe yemerewe 500 000 frw yo kwiteza imbere ariko yarahebye
Muvunandinda Cassien ufite ubumuga nawe yemerewe 500 000 frw yo kwiteza imbere ariko yarahebye
Nambajimana Jean Baptiste ngo bamwe muri bo babaye ba bihemu kubera imyenda batse bafunguza konti
Nambajimana Jean Baptiste ngo bamwe muri bo babaye ba bihemu kubera imyenda batse bafunguza konti

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish