Digiqole ad

Nigeria: Perezida Buhari yasabye kongererwa ikiruhuko cyo kwa muganga

 Nigeria: Perezida Buhari yasabye kongererwa ikiruhuko cyo kwa muganga

Muhammadu Buhari Perezida wa Nigeria

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, umaze igihe mu Bwongereza kubera impamvu zo kwivuza yasabye abagize Inteko Nshingamategeko kumwongerera igihe yagombaga kumara kwa muganga.

Muhammadu Buhari Perezida wa Nigeria

 

Buhari yavuze muri Nigeria hashize ibyumweru bibiri byari biteganyijwe ko asubira mu gihugu cye kuri uyu wa mbere tariki 6 Gashyantare 2017.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida, rivuga ko Buhari yagiriwe inama n’abaganga ko yaba agumye mu Bwongereza Abaganga bagakomeza kumusuzuma.

Malam Garba Shehu umwe mu bamuri iruhande, yavuze ko atarembye kandi ngo ntiyigeze asabwa kuba mu bitaro ariko ngo akeneye gukorerwa ibindi bizamini by’ubuzima.

Shehu, waganiriye na BBC, yanze kugira icyo atangaza ku bibazo by’ubuzima Perezida Buhari yaba afite.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish