Abamurwanyaga babiretse ubu baramushyigikiye ngo atsindire manda ya 4
Abo mu ishyaka Christian Social Union (CSU) ryamurwanyaga cyane kubera Politiki ye y’ikaze ku bimukira ubu babiretse ngo bashyigikire Angela Merkel yiyamamaze kandi atsindire manda ya kane ari chancellor w’Ubudage. Ubudage buritegura amatora mukwa cyenda.
Kumushyigikira bije nyuma y’uko ishyaka ry’Aba ‘Social democrats’ ritangaje bitunguranye umukandida waryo mu matora nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Bild.
Uyu ni uwitwa Martin Schulz wahoze ari Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi. Ubusanzwe utaba cyane muri Politiki y’imbere iwabo.
Abo muri CSU basanzwe bafatanya cyane n’ishyaka rya Christian Democratic Union rya Angel Merkel ariko abo muri CSU bari baramuvuyeho kubera politiki ye ku bimukiira.
Merkel ni umuyobozi w’Ubudage kuva mu 2005, mu kwezi kwa 11 umwaka ushize akaba yaratangaje ko aziyamamariza manda ya kane.
Aba bo mu ishyaka rya CSU batangaje kuri uyu wa mbere ko bazamushyigikira mu kwiyamamaza no mu matora.
Umuyobozi wabo ati “Tuzamushyigikira kuko ku gihe cya Merkel Ubudage ni ikirwa cy’umudendezo.”
Merkel yahise atangaza ko yishimiye cyane ko SCU yashyize ku ruhande ibyo batumvikanaho ikaza kumushyigikira mu matora yo mukwa cyenda.
Ati “Ndibaza ko dufite igihe gihagije kugeza mu kwa cyenda tukaba twashatse ubwumvikane na rubanda kuri iki kibazo.”
Gusa nubwo bamushyigikiye, abo mu ishyaka rya CSU ntibarava ku mwanzuro wabo w’uko Ubudage budakwiye kwakira abimukiira barenze ibihumbi 200 ku mwaka mu gihe mu 2015 bwakiriye 890 000 umwaka ushize bakakira 200 000.
Merkel we yemera ko Ubudage buzakomeza kwakira abantu bakeneye kirengera, gusa guverinoma ye yakomeje amategeko yo kwakira abantu itangaza ibihugu byinshi kw’isi ngo bitekanye bityo abahavuye batagomba guhabwa ubuhungiro mu budage.
UM– USEKE.RW