BNR yemeye ko itakurikije amategeko mu kwirukana abakozi
* Uwari usanzwe ayiburanira ngo niwe wayicishije menshi mu rukiko
* Indishyi baha BNR iyo yatsinze ziba ari nke, ariko yo yatsindwa ngo igacibwa nyinshi
* Indishyi nini BNR yatsindiye mu rukiko ngo ni miliyoni 1,7 gusa.
* BNR urubanza irimo ubu ngo nidatsinda iziyambaza Umuvunyi
Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko, umutwe w’Abadepite, uyu munsi yakomeje kumva ibisobanuro by’inzego za Leta zagarageye muri raporo ya komisiyo y’abakozi y’umwaka wa 2015/2016 zahombeje Leta kubera gutsindwa mu nkiko n’abakozi. Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) uyu munsi yisobanuye ku gihombo cya miliyoni 43 Rfw yaciwe mu nkiko kuva 2009 -2015. Guverineri wayo John Rwangombwa yemeye ko hari aho BNR itubahirije amategeko mu kwirukana abakozi bakoze ibyaha ariko ngo hari naho byatewe n’abanyamategeko bayiburaniraga.
Muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ya 2015/2016 bagaragaza ko Banki Nkuru y’igihugu kuva mu 2009-2015 mu nkiko yaciwe miliyoni 43 070 013 Rwf, yo igatsindira 4 364 500 Rwf.
Muri izi miliyoni 43 Rwf ariko ngo harimo miliyoni 17 Rwf ubu BNR yajuririye kandi ngo ibimenyetso yatanze yizera ko mu rukiko rw’ikirenga izahatsindira.
Goverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko impamvu zateye iki gihombo ari ebyiri; iyo kudakurikiza amategeko yose mu kwirukana abakozi babaga bakoze ibyaha n’ikibazo cy’abanyamategeko bayiburaniraga batabikoraga neza.
Guverineri Rwangombwa yavuze ko urubanza BNR yaciwemo amafaranga menshi ari urubanza yari yarezwemo n’uwari usanzwe ayibunira kuko ngo yari yakoze amakosa, arimo n’ayo gushishikariza kujya kurega BNR akanabigira urubanza kandi ari we ugomba kuyiburanira.
Yavuze ko uyu witwa Rutagengwa Francois Xavier yatsinze BNR urukiko rukamuhesha miliyoni zisaga icumi, ngo habayeho amakosa yo kudakurikiza amategeko mu gufatira ibyemezo ku makosa yari yagaramugaragayeho ndetse n’ikibazo cy’abanyamategeko baburaniraga BNR.
Rutagengwa ngo yari akuriye ishami ry’amategeko anashinzwe kuburanira BNR, nyuma aza gukora amakosa harimo niryo gushishikariza abantu bafitanye akabazo na BNR kuyirega ndetse ngo akanabigira imabanza kandi ariwe ugomba kuburana.
Rwangombwa ati “kubera intege nke z’ababuranaga n’uwakaburanye akaba ariwe twaburanaga nawe byatumye atsinda ahinduka umwere BNR icibwa ibihano bya miliyoni icumi.”
Avuga ko imanza baciwemo amafaranga menshi basanze baraziciwe kubera ikibazo cy’abavoka baburaniraga BNR ariko ngo ubu bahinduye abayiburanira kandi ngo byatanze umusaruro.
Ngo kuva 2014 aho bahinduriye abayiburaniraga baturuka hanze BNR imaze gutsinda imanza zigera kuri 20 kandi ngo ubu nayo imaze gutsindira miliyoni zigera kuri 17 Rwf.
BNR ariko ivuga ko indishyi ihabwa iyo yatsinze ziba ari nke ugereranije nizo bayica iyo yatsinzwe kuko ubu ngo kuva yaburana aho urukiko rwayigeneye menshi ngo rwayigeneye 1 700 000 Rwf.
Abadepite bashimye uburyo BNR yafashe ingamba zo gukurikirana naho batanyuzwe ku mikirize y’urubanza bakajurira.
Ubu urubanza ruri mu bujurire mu rukiko rwa mbere BNR yaciwe miliyoni 24 Rwf , irajurira mu rukiko rukuru ziramanuka zigera kuri miliyoni 17 Rwf, ubu bari mu rw’ikirenga ruzasomwa tariki ya 03/03/2017, kandi nabwo ngo nidatsinda iziyambaza Umuvunyi kuko ngo aho yatsinzwe harimo akarengane.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ibyo ni ibizwi na bose. None se iyo mukurikiza ayo mategeko mu kwirukana abo mudashaka, yari kuba akarima ka babandi ntavuze biyizi gute?
Ikibazo gikomeye si no kwirukana abanyamakosa mu buryo budakurikije amategeko, ahubwo ni ugukubura ikivunge cy’abakozi muvuga ko ari mu rwego rwo kubagabanya, nta cyaha mubashinja, mukabaha imperekeza, mwarangiza mukabasimbuza abo mwishakira. Arko buriya iyo muhuye mu nama nk’abakozi bose ba BNR, mukareba isura rusange y’abayikorera uyu munsi, nka Banki y’igihugu, mwumva nta soni cyangwa impungenge bibateye koko?
Akazi nako kari gakwiye gusaranganywa….usanga abantu bamwe gusa aribo bafite amamodoka bafite ngo ayo kujya guhaha, kujyana abana ku ishuri, iyu mugore iyo umugabo,… amazu ibibanza byose ari ibyo abantu bamwe.
Ukibaza?? abandi barakora bakagoka ariko bagacyura ubusa no ngo nabwo hari itegeko ngo 1% izajya ijya mu gaciro.
Umusoro :30%
VAT :18%
Agaciro :1%
Inflation : 6.9%
Ubwo amafaranga y’ishuri, kurya, kwambara, transport, gukodesha inzu,1/10 azavahe. BNR batubwire. ubukungu bwiyongera 6.5% inflation 6.9%.
Mutubwire kabisa. Ubuzima bwarakomeye
Ayo magambo abiri yo hejuru muyasome mu gifaransa nibwo muyumva, uwaturoze ntiyakarabye rwose, nigute wirukana abantu b abahanga bakora akazi neza ubaziza ko bari basanzwe baba mu Rwanda, warangiza ukinjizamo abadashoboye birirwa bakorerwa rapport z ibyo bagombye gukora ariko bakaba batabishoboye, gusa bagahabwa iyo myanya kuko bavuye ibunaka gusa! Ni ikibazo gikomereye igihugu kdi BNR irakabije kwimika uwo muco w amacakubiri rwose!
Governor rwose urashekeje cyane none wari uziko legal advisor adatanga opinion ku bibazo bya ba staff banyu.Ahubwo bigaragare ko yabagiraga inama ntimuzikurikize naho kubeshyera ababuranira byo ni ugusaza imigeri. Emera ko mutubahirije amategeko full stop kandi n’inkiko zarabibonye zibaca indishyi. Iyo muyubahiriza ntiwari gutsindwa. U mu avocat wanyu ntago afite obligation de resultat ujye ubimenya.
Abibwira ko batsinze BNR bazumirwa mu rukiko rw’ikirenga! Bazabitekinika birangire BNR itsinze! Ni nka za manza za politiki!
Ikibazo cy’ivangura gishobora kongera kubyutsa umutwe mu Rwanda. Twizere ko Abayobozi bakuru bacu bari maso kandi ko batazajya bemerera umuyobozi uwo ari we wese ko yakwirukana abakozi uko yishakiye ngo abasimbuze abandi uko yishakiye agendeye gusa ku cyenewabo cyangwa ku maranga-mutima ayo ariyo yose. Itangwa ry’akazi n’iyirukana ry’abakozi rigomba gukurikiza amategeko, hakirindwa ivangura n’icyenewabo.
ni kimwe nabirukanwe muri ewsa none ubu umubare wabakozi wasac ifite ungana nuwo ishami ryamazi ryari risanganywe muri ewsa.abanyakabyizi ni benshi kandi ikigo kiracyari kwongeramo abandi bakozi gihimba imyanya(reba kuri website).nangwa na reg yo irikuganisha aheza kuko nta kajagari kaki harangwa
AKARENGANE KAHAWE INTEBE MURI BNR UBWO HIRUKANWAGA ABAKOZI IKIVUNGE KANDI BAMWE BABARENGANYA. IKIBABAJE NI UKO UWO MANAGER YASHAKAGA KWIRUKANA KUBERA KO ATAMWIYUMVAMO CYANGWA BITEWE NUKO YAVUTSE, BA DIRECTORS CG BA DG BABIHAGA UMUGISHA. NA GOVERNOR NAWE NK’UMUNTU UHAGARARIYE IKIGO NAWE NTAGIRE ICYO ABIKORAHO.
ICYO NZI NEZA KANDI NTASHIDIKANYAHO, NI UKO ABO BOSE BAKOZE IRYO BARA, IMANA IZABAKUBITA AKANYAFU KANDI MUZABIMBWIRA.
INAMA NABAGIRA MWE MWESE MWUMVA KO UMUTIMA UBAKOMANGA KUBERA URUHARE URU N’URU MWABIGIZEMO MURENGANYA INZIRAKARENGANE, NI UKO MWAKWEGERA ABO MWAKOSHEREJE MUKABASABA IMBABAZI KANDI MUKANASABA N’IMANA IMBABAZI, NAHO UBUNDI UMUJINYA W’IMANA NTIMUZAWUKIRA.
KUJYA G– USENGA SAA SITA MURI ST MICHEL CG SE KUJYA G– USENGERA MU RUHANGO KWA YEZU NYIRIMPUHWE NTIBIHAGIJE KUGIRA NGO MWIYUNGE NABO MWAHEMUKIYE.
IMANA IBAHE GUTEKEREZA KURI UBU BUTUMWA
Comments are closed.