Nyuma y’uko ashoje manda yo kuyobora Umuryango w’Africa yunze ubumwe (African Union/AU), Perezida wa Chad Idriss Deby Itno yatanze ikiganiro kirambuye kuri Jeune-Afrique avuga ku ngingo zirimo ibibazo bya Libya, uko asize AU imeze n’uko yifuza ko amahanga yafata uyu mugabane. Yanenze inama ibihugu bimwe bitumiramo Africa avuga ko bigaragaza agasuzuguro, ngo ni agasuzuguro kubona abakuru b’ibihugu […]Irambuye
Nyuma yo gusinya amasezerano muri Team Dimension Data, abakinnyi babiri ba Team Rwanda; Areruya Joseph na Mugisha Samuel bamaze ibyumweru bibiri bakora imyitozo ikomeye muri Afurika y’epfo. Imyitozo ibafasha kwitegura shampiyona ya Afurika. Tariki 30 Mutarama 2017 nibwo Areruya Joseph na Mugisha Samuel bafashe indege ibajyana ku ngengero z’inyanja ya Atlantique mu mujyi wa Cap […]Irambuye
Umukinnyi wo hagati usatira Tuyisenge Pekeyake bita Pekinho yasheshe amasezerano na AS Kigali yari yaramuhagaritse, asinyira Musanze FC itozwa na Habimana Sosthene “Lumumba”. Umupira w’amaguru ntiwahiriye umwe mu bagaragazaga impano ikomeye mu myaka umunani ishize. Tuyisenge Pekeyake yiswe ‘Pekinho’ n’uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Blanco Tucak muri 2009. Uyu musore wari ukiri mutoza yagaragazaga impano […]Irambuye
Episode ya 14 ……………..Brendah – “Sha Mama akigukubita imboni byabaye ibindi, yanjyanye mu cyumba maze ambaza aho nkuzi n’aho twamenyaniye maze ndirekura nanjye mubwira byose kuva ku ijambo rya mbere twavuganye, ako kanya nta kintu kindi yambajije ahubwo nimugoroba nibwo twicaranye maze yongera kumbaza koko niba ngukunda nongera kubihamya arambaza ngo ntabwo ushobora kuba warayobye? […]Irambuye
Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku ntambwe yagezweho mu myaka yari ishize mu gushimangira impinduka […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 06 Gashyantare 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe gusa imigabane ya Banki ya Kigali (BK) 288,900, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 65,869,600, yacurujwe muri ‘deals’ enye. Iyi migabane ya BK yacurujwe ku mafaranga 230, bivuze ko agaciro k’umugabane w’iyi Banki iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinwe wazamutseho […]Irambuye
Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 09, ugereranyije n’agaciro wariho kuwa gatanu ushize. Kuwa gatanu umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.20, none kuri uyu wa mbere wageze ku mafaranga 103.29, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 09. Agaciro k’umugabane […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Kuboza 2016, cyabashije gukusanya imisoro ingana na miliyari 514.9 z’amafaranga y’u Rwanda, kiba cyesheje muhigo cyari cyiyemeje ku kigero cya 99.7%. N’ubwo intego y’amafaranga miliyari 516.5 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyari gifite muri ariya mezi atandatu habuzeho gato ngo igerweho, ugereranije […]Irambuye
Kuwa mbere- Harabura iminsi mike ngo Rayon sports ifate indege ijya muri Sudani y’epfo ahazabera umukino w’amajonjora y’ibanze ya CAF Confederation Cup, uzayihuza na Al-Salam F.C. Wau. Rayon yatangiye imyitozo kuri stade Amahoro ikibuga cy’ibyatsi bisa nk’iby’ikibuga bazakiniraho. Rayon sports yatangiye imyitozo ikomeye ikora inshuro ebyiri ku munsi. Mu gitondo bakorera ku kibuga cyo ku […]Irambuye
*MINECOFIN ivuga ko abari abakozi ba komini bujuje ibisabwa bose bishyuwe Mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yavuze ko mu ngengo y’imari ya buri mwaka hateganywa amafaranga yo kwishyura ibirarane by’abantu bahoze ari abakozi b’ibyahoze ari komini n’abahoze ari abarimu muri icyo […]Irambuye