Month: <span>February 2017</span>

Imitangire y’imirimo ya Leta sinahakana ko irimo ikibazo – Min

*Prof Nkusi Laurent yibaza itandukaniro ry’ikizamini cy’akazi na concours (isuzumabumenyi), *Hon Sen Dr.Ntakuliryayo asanga hakwiriye kujyaho Ikigo cya Leta kihari gishinzwe gutanga ibizamini by’akazi ka Leta, *Hari ubwo usanga ngo nk’Abarimu bakoreshwa ibizamini n’abatazi iby’uburezi, cyangwa bakabazwa ‘definitions’, *Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ngo ifite ingamba ariko inakeneye inama za buri wese zakemura iki kibazo. […]Irambuye

Imyambarire: Ujya gusaba akazi akwiye kwita ku byo yambara

Imyambarire ni kimwe mu bigaragaza umuntu uwo ari we, Abanyarwanda bo hambere babizi cyane kuko iyo batahaga ubukwe hari abimwaga ibyicaro abandi bakajyanwa ikambere no mu myanya y’ibyubahiro kubera uko bambaye. Ujya gusaba akazi na we aba akwiye kugira uko yambara kugira ngo hatagira umucishamo ijisho akaba yabura akazi kubera uko yigaragaje. Abahanga mu by’imyambarire […]Irambuye

Umuti mushya uringaniza urubyaro ku bagabo, 100% ngo nta kibazo

*Umwaka utaha ngo uratangira kugeragezwa mu bantu *Isuzuma ryayo ry’ibanze basanze ari nta ngaruka *Isoko ku isi ngo rizaba rinini kuko abagabo benshi bayikeneye *Umugabo azaba ashobora kwifungisha nk’imyaka ibiri Ni umuti batera mu rushinge ugahagarika ubushobozi bw’intanga-ngabo ntibashe kujya guhura n’intanga-ngore ngo bikore umuntu. Umugabo azajya abasha kwifungisha mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi ngo kuyipima […]Irambuye

Sentore J yashyize hanze album y’indirimbo 11 izakurikirwa n’igitaramo

Icyoyitungiye Jules Bonheur uzwi nka Jules Sentore, ni umuhanzi nyarwanda umaze kumenyekana mu ndirimbo z’umuco gakondo hano mu Rwanda. Yashyize hanze album yise ‘Indashyikirwa’ izakurikirwa n’igitaramo. Kuri iyo album iriho indirimbo 11 yashyize hanze, hariho indirimbo umunani {8} zisanzwe zizwi, n’izindi eshatu nshya. Ubu buryo bwo gushyira hanze indirimbo mbere yuko akora igitaramo, ngo ni […]Irambuye

Abafata ku ngufu bakwiye urupfu – Museveni

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamaganye yivuye inyuma ibikorwa byo gufata ku ngufu abicira urubanza rukomeye kuko ngo ababikora bakwiye urupfu. Yabivuze mu birori by’isabukuru ya 36 y’umunsi bita “Tarehe Sita” bizihizaho igihe Perezida Museveni yatangirije intambara yo guhirika ubutegetsi bwa Obote hari tariki 6 Gashyantare. Yagize ati “ufata ku ngufu ni umwicanyi nawe akwiye […]Irambuye

Abamotari barishyuye bamara umwaka batarabona icyangombwa bishyuye, kandi bakabihanirwa

Rubavu – Umujyi wa Gisenyi nta gutwara abantu muri rusange biwukorwa usanga abantu bose batega za moto mu kuva hano ujya hariya muri uyu mujyi, abatabishoboye bakoresha amaguru kuko ari n’umujyi muto abishoboye birenzeho bagatega amavatiri. Moto niyo ikoreshwa cyane ariko abazitwara bavuga ko bamaze igihe barenganywa. Bavuga ko bamaze igihe bahanirwa  kutagira  uruhusa  rubemerera […]Irambuye

‘Future Africa’ izanye Tiwa Savage mu Rwanda

Tiwatope Savage-Balogun umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria umaze kwamamara cyane ku izina rya Tiwa Savage, byemejwe ko agiye kuza gutaramira i Kigali. Uyu muhanzikazi ni umwe mu bihangange bikunzwe cyane mu muziki ku mugabane wa Afurika kubera indirimbo yagiye akora zirimo ,Kele Kele, Darlin, My Love n’izindi. Abinyujije muri company ye yise ‘Future Africa’ ,Producer David […]Irambuye

Umukino w’amagare mu Rwanda watangiye gukurura abakerarugendo

Abakerarugendo 16 baturutse muri Ireland baje mu Rwanda bagiye kumara iminsi itatu bazenguruka igihugu ku magare. Ku bufatanye na FERWACY basura uturere twa Kayonza, Bugesera na Muhanga. Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 7 kugera kuwa kane tariki 9 Gashyantare 2017 abanya- Ireland y’amajyaruguru bagiye kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda banyonga amagare bafashije na bamwe […]Irambuye

en_USEnglish