Digiqole ad

‘Paris Agreement on Climate Change’ ngo ishingiye ku makuru atari yo

 ‘Paris Agreement on Climate Change’ ngo ishingiye ku makuru atari yo

Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma baheruka guteranira i Paris

Ikinyamakuru Mailonline cyasohoye inyandiko yerekana amakuru cyahawe n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere bo bemeza ko amakuru yashingiweho ubwo abakuru b’ibihugu bahuriye i Paris bakemeranywa ku ngamba zo gukumira ukwiyongera k’ubushyuhe mu  kirere yari amakuru atari yo.

Abayobozi b'ibihugu na za Guverinoma baheruka guteranira i Paris
Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma baheruka guteranira i Paris

Amakuru bariya bayobozi bashingiyeho bemeza amasezerano ya Paris bigaragaza ngo ashingiye ku mibare itari ukuri.

Amakuru bashingiyeho ngo bari bayahawe n’Ikigo cya Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) kiga ubumenyi bw’imiterere y’inyanja n’ubuhehere bw’umwuka kitwa America’s National Oceanic and Atmospheric Administration (NOAA).

Iki kigo ngo cyaba cyaratanze amakuru afifitse nkana kigamije gutuma abayobozi bakomeye nka Barack Obama(wahoze uyobora USA ubwo Paris Agreement yasinywaga), na David Cameron( nawe wasimbuwe na Theresa May) bashyira igitutu ku bandi bayobozi bakemeza ariya masezerano.

Kuba abandi bayobozi baremeye gusinya ariya masezerano ngo byatewe n’uko imibare yashyirwaga imbere n’ubutegetsi bwa Obama na Cameron yerekanaga ko ‘ibintu byageze iwa ndabaga’, bityo babisinya mu rwego rwo kwanga ko byarushaho kujya irudubi.

Abahanga mu bumenyi ba UN kandi ngo mu 2013 babeshye muri raporo yabo aho bavuze ko ngo ubushyuhe bw’Isi bwiyongereye cyane kurusha uko abahanga babiteganyaga.

Kuba iriya raporo yarasohowe n’Ikigo cy’abahanga bemerwa cyane ngo byatumye itangazamakuru riyibandaho kubera ibyari biyirimo, maze abanyapolitiki n’abaharanira kurengera ibidukikije nabo bayitaho cyane.

Umwe mu bahanga banditse iriya raporo witwa Dr John Bates yabwiye ikinyamakuru MailOnline ko mu by’ukuri amakuru ari muri iriya raporo yuzuyemo ‘gukabya’.

Dr Bates ni umuhanga wo muri kiriya kigo kandi ngo azwiho ubunyangamugayo mu byo akora byose.

Ubwo iriya nyandiko yatunganywaga ngo yabwiye abayobozi be ko harimo ibintu umuntu yakemanga ariko banga kumwumva.

Avuga ko abonye nta kundi guhitamo afite yarabiretse bigambuka uko abanyapolitiki babishakaga ariko ngo ategereza igihe kiza cyo kuzabishyira ku karubanda.

Aya makuru ngo ni meza kuri Perezida Donald Trump wari usanzwe avuga ko ariya masezerano ya Paris adafututse, ngo agomba gusubirwamo.

Abahanga boherejwe na USA, u Bwongereza n’ibihugu byo mu Muryango w’u Burayi ngo bishingikirije kuri ya raporo mu kwemeza bagenzi babo ibyaherwaho hemezwa Paris Agreement.

Bagiriye abandi bahanga inama z’uko gucukura ibikomoka kuri Petelori byagabanuka kandi isi igashaka miliyari 80 z’amaPound zo guhangana n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere.

Muri 2015 mu kinyamakuru kitwa Science ngo naho hasohotse inyandiko yahawe umutwe mu Cyongereza ugira uti: “ ‘Possible artifacts of data biases in the recent global surface warming hiatus’, ikaba ngo yarimo ibikabyo byinshi.

Hari amakuru avuga ko aya masezerano USA n’Ubwongereza byifuzaga ko asinywa vuba kugira ngo akome mu nkokora imirimo y’inganda zinyuranye z’Ubushinwa bityo n’ubukungu bw’Ubushinwa bucogore kuzamuka bwihuse.

 

U Rwanda ruri mu bihugu byasinyeamasezerano ya Paris akaba agamije ko ibyuka byoherezwa mu kirere n’imashini zikonjesha amazu  zisohora ibyuka bita hydro-fluorocarbons.

Amasezerano yasinyiwe i Paris yari yarabanjirijwe n’ayasinyiwe i Montreal muri Canada ariko yemerezwa i Kigali mu Ukwakira umwaka ushize mu nama yari yitabiriwe n’abashyitsi bagera ku 1000 baturutse hirya no hino ku Isi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ni akumiro bagenzi!!!
    Hazagire uwongera kuvuga ko “Statistics” ari Science! Ashwi da!
    Nazo ubwazo ziravuguruzanya buri gihe!

  • Dupinga ubufaransa burigihe.

Comments are closed.

en_USEnglish