Digiqole ad

Umugore yabyaye umwana ufite 6Kg na 60cm

 Umugore yabyaye umwana ufite 6Kg na 60cm

Umuganga we yashimye ubutwari bwa se w’uyu mwana (uri inyuma) wabashije gufasha umugore we kwibaruka uyu mwana ungana gutya

Umugore witwa Nina Tassel wo muri Australia aherutse kubyara umwana udasanzwe wapimaga ibiro bitandatu anafite uburebure burihafi cyane ya 60cm. Icyo abwira abagore batwite ngo ni ukudahangayika.

Umuganga we yashimye ubutwari bwa se w'uyu mwana (uri inyuma) wabashije gufasha umugore we kwibaruka uyu mwana ungana gutya
Umuganga we yashimye ubutwari bwa se w’uyu mwana (uri inyuma) wabashije gufasha umugore we kwibaruka uyu mwana ungana gutya

Ibiro by’umwana ukivuka mu buryo busanzwe uyu we abirengejeho 2,5Kg n’uburebure busanzwe aburengejeho 8cm.

Nina yabyeye neza ndetse ahubwo abyarira mu rugo abifashijwemo n’umugabo we basanzwe bafitanye abana batatu.

Nina ngo yafashwe n’inda mu gitondo ku munsi w’igihugu (Australia Day) wizihizwa cyane, umugabo we amugezeho abona ko biri butinde kumugeza kwa muganga, ahamagara ubufasha maze Ambulance ihagera umugore amaze kubyara.

Umugabo avuga ko yahisemo ko umugore we abyarira mu rugo aho kubyarira mu modoka bajya kwa muganga.

Uyu mugabo wa Nina ati “Twagowe cyane no gutambutsa umutwe we,  ariko Nina yahinduye uko yari aryamye gato bihita bicamo. Umwana atangiye kurira twahise tumenya ko byagenze neza.”

Gusohora umutwe byari bigoye kubera impamvu. Uyu muhungu wavutse yapimaga ibiro 5,95 ndetse afite uburebure bwa 59cm. Ibintu bidasanzwe noneho no kumubyarira mu rugo.

Umuganga mu kubyaza wo muri Australia witwa Michael Gannon yavuze ko kubyara gutya biteje akaga.

Ati “Uyu mwana ni munini bidasanzwe, nishimiye ko ntagize akazi ko kumubyaza (asetsa), ndashimira cyane ubutwari bwa se kurusha nyina ahubwo.”

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ntibisanzwe pe ni Imana yabifashirije sibo ubwabo.

Comments are closed.

en_USEnglish