Uyu munsi RITCO yasimbuye ONATRACOM ku mugaragaro
* RITCO ni ishoramari rya Miliyari 11
* Muri RITCO Leta ngo ifitemo 52%, RFTC ikagiramo 48%.
* ONATRACOM ngo yazize imicungire mibi y’imodoka z’inkunga
RITCO uyu munsi nibwo ibikorwa byayo kumugaragaro byatangijwe, isimbuye ikigo cya ONATRACOM cyari kimaze imyaka hafi 40 mu bwikorezi bw’abantu mu Rwanda. RITCO ngo ije guha abanyarwanda serivisi nziza mu bwikorezi imbere mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro.
Itangiranye imodoka 20 nini zitwara abantu izindi 30 nazo ngo ziri bugufi kugera mu Rwanda zikaba zose hamwe 50, mu mpera z’uyu mwaka zose hamwe ngo bazaba bafite imodoka nini 165.
Robert Muhizi uyobora Inama y’ubutegetsi ya RITCO yavuze ko ONATRACOM yatangiye mu 1978, bigeze mu 2013 bigaragara ko itagitanga servisi nziza, maze mu Ukuboza 2015 hashyirwaho ikigo cyo kuyisimbura kitwa RITCO.
RITCO ngo yatangiye gukora by’agateganyo mu Ukuboza 2016 uyu munsi nibwo yatangije ibikorwa byayo kumugararo. Ngo izaha akazi abakozi bagera kuri 200.
Dr. Alexis Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yavuze ko ikibazo ONATRACOM yari ifite yari imikorere mibi y’abakozi bacyo no gucunga nabi imari n’ibikoresho byayo.
Ati “Ishoramari dukoze ntabwo ari nk’ibyari bisanzwe aho ONATRACOM yabonaga imodoka 100 ku nkunga zigakoreshwa nabi. Aya ni amafaranga y’abanyarwanda niyo mpamvu agomba gufatwa neza agatanga umusaruro.”
RITCO ngo ni ishoramari rya Miliyari 11, Dr Nzahabwanimana ngo yizeye ko RITCO izatanga inyungu kuri Leta.
ONATRACOM yafunze imiryango mu 2013 kubera igihombo kinini n’amadeni y’abakozi n’imisoro byose bigera kuri miliyari eshanu, Leta ngo yabashije kwishyura agera kuri miliyari ebyiri.
Leta muri RITCO ngo ifitemo imigabane ya 52% ikigo RFTC gisanzwe gikora ubwikorezi kikagiramo 48%.
Izi modoka 20 ngo zizakora mu byerekezo bus za ONATRACOM zakoreragamo, imwe imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 54.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
18 Comments
Iki gikorwa ni ingenzi!!! turasaba iyi companie nshya ko yakwibuka abatuye ZINDIRO-NAYINZIRA-BUMBOGO-RUGOGWE-RUDAKABUKIRWA-GIKOMERO-KAYANGA-RUTUNGA-NDATEMWA( MU GICE CY’ICYARO CYA GASABO) kuko transiport yaho irahenze hakoreshwa amamoto gusa!! haheruka imodoka Onatracom igikora.
Murabuzwa n’iki gusebya ONATRACOM ko mumaze kuyigarurira. Reka mbabwire n’ubundi iyo RITCO yanyu ntizamara kabiri kubera appetit ya bamwe idasiba kwiyongera. ONATRACOM yahombejwe ku bushake kandi ku mugaragaro, iyo Leta ishaka yari kuyifasha nk’uko n’ubundi yari isanzwe iyifasha, kuba bitarabaye rero ni ku bw’inyungu za bamwe ntiriwe mvuga hano. ibindi byose ni amagambo.
RITCO izahomba kuko izi modoka uko zimeze ntabwo zizamara kabiri mu mihanda yo mu Rwanda cyane cyane iyo mu Cyaro. Zizahita zangirika.
Uvuze ukuri. Zitereye hasi cyane ntizizashobora imihanda mibi ni izo kugenda kuri kaburimbo gusa. Ariko ubwo abazigura ntibabibona????
ibi byo bizacungwe neza. Imodoka zunguke kandi zibyare izindi zivane ananyarwanda mu bwigunge.
Bazakoreshe ikoranabuhanga mu icungamutungo, batange akazi nta amaranga mutima, bashake pièce de rechange, batange amasoko hakoreshejwe ipiganwa kandi Audeur général abahorehafi kugirango barazirara. Ariko no mu mijyi bazafatemo imihanda kuko niho hunguka.
Aha, Onatracom yahombejwe na leta.
Ni byiza
Ariko ubutaha bazarebe akazina gasomeka byoroshye (RITCO is unpronounceable)
abahombeje onatracom ako kayabo kose bite byabo,imodoka na pieces de rechanges za onatracom bite,icyamunara niryari,mutubwire kuko ibi bishya ni ibishinwa
abahombeje onatracom ntahobagiye kukonibo bazayobora mubahe nizongizo bazihombye nkahontabandi bantu mugihugu bashoboye ibintu bya business
Societe yari ONATRACOM yo ku bwa Habyarimana yageraga mu Rwanda hose naho izingizi zo rwose ni ukwikirigita. Izo bus mbona zitereye ku butaka nizo muri kuvuga ko zizagera mu Bweyeye cyangwa mu Nkomane??? Nizihagera muzangaye.
Semana ubivuze neza nakoze muri Onatracom..Ibaze izi bisi koko..zizanyura Gisenyi Kibuye? Zizamara ukwezi muri garage.
Nizere ko batekereje kuri tap and pay, kuko niba zidakoresha ikoranabuhanga mu mujyi ntacyo zaba zije kudufasha cyane ko ari na binini bizajya bitinda kuzura bikirirwa ku byapa! RURA izajye igenera iminota za bus mu byapa kuko zirizamo abagenzi ngo zanze kuzura. ibaze niba coaster itwara abantu 29 cg 28 ihera mu cyapa, ziriya zonda zizatujyana ryari?
Igihombo cyo buri wese arakibona izi modoka zitaranatangira ingendo bubera ko zidakomeye kandi zizakoreshwa mu mihanda y’ibyaro! ikindi bazashyireho system y’ikarita niyo izaca ubujura bw’abashoferi na ba komvwayeri! imizigo nayo bazayigenere ibiro ntarengwa. bizagabanya akajagari. Hagowe abayashoye muri za taxi moto!
Ntabwo zitereye hasi ahubwo nuko abantu dukunda kunenga gusa. Ziri hejuru nk’izo ONATRACOM yakoreshaga.
izimodoka ninziza zize mumujyi zisimbure kbs naho kbs ijye mubyaro.
hhhhhhhhhhhhh! uyu witwa Buto aransekeje cyane ngo nizica Gisenyi kibuye? uzahatemberere urebe umuhaanda uhari uko umeze ,
ntimukajye muvanga amarangamutima yanyu n’ibyifuzo byanyu
Mwatubwira se marque yazo (zaguzwe mu kihe Gihugu ?). Bus imweitzara abantu bangahe ? Abashoferi bazirinde kurenza umubare w’abagenzi bemewe kujyamo kuko nabyo birazica. Murakoze
Comments are closed.