Month: <span>February 2017</span>

Mariya Yohana akunda indirimbo za Jay Polly kurusha undi muraperi

Mukankuranga Marie Jeanne uzwi cyane nka Mariya Yohana wakoze indirimbo abanyarwanda batari bacye bakunze yise ‘Itsinzi’, ngo mu baraperi akunda kumva ubutumwa banyuza mu ndirimbo zabo uwa mbere ni Jay Polly. Ku myaka 75, aracyashobora kujya muri studio akaririmba ndetse akanumva indirimbo zifitiye akamaro abanyarwanda. We ngo birumvikana ko ataririmba mu njyana ya HipHop ariko ari […]Irambuye

Episode 13: Papa Brown akinguye amarembo Nelson na Gasongo batangira

Tubanje kubiseguraho kubwo gukerererwa kwa Episode ya 13, turaharanira ko bitazongera…Murakoze.   ………… Papa Brown yigiye hino yitegereza Gaju ubundi arakata yigira hirya ahanga amaso ukwezi kwarengaga, nyuma y’akanya katari gato amarira yaragabanutse maze na Gaju Olga asa nk’ugaruye ubwenge yitegereza umuryango we maze ako kanya ahita apfukama hasi yongera kurira. Mama Brown yahise aza […]Irambuye

Umuyobozi ureka umuturage akubaka mu manegeka yahanwa nk’umucengezi – Maj

Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba Maj Gen Mubarakh Muganga avuga ko abayobozi bemerera abaturage kubaka ahantu hateje akaga ikiiza cyaza kigatwara ubuzima bw’abantu ari nk’umucengezi. Ngo amategeko aramutse abyemeye bahanwa nk’uko abacengezi bahanwe. Hari mu nama yaguye y’abayobozi bose mu karere ka Kicukiro bari bahuriye i Gikondo kuri iki cyumweru […]Irambuye

Ibitaramo by’ubuntu abahanzi ntibabivugaho rumwe

Hashize imyaka irindwi umuziki w’u Rwanda utangiye kugira icyo uhereza abawukora mu buryo bwo mu mufuka ‘amafaranga’. Ariko ahanini bakayakura mu bitaramo bishyurwa mbere n’amasosiyete yamamaza ibikorwa byayo abaza kubareba bakinjirira ubuntu. Abahanzi benshi bagiye bavuga ko hari ababyungukiramo abandi nabo bikagorana ko hagira icyo babona mu gihe biteguriye ibitaramo byabo kuko abantu batabizamo kubera […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI: 4 bitwaye neza muri Mutarama…TORA

Umuseke watangaje abakinnyi bane bitwaye neza mu kwezi kwa Mutarama 2017 muri shampionat ya Azam Rwanda Premier Ligue, guha amahirwe uwakwegukana igihembo byatangiye uyu munsi bizasozwa kuwa kane tariki 9 Mutarama 2017 saa sita z’ijoro maze Umuseke ufatanyije na AZAM TV utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi. Ni ku nshuro ya kane.  Uyu ni umushinga wa […]Irambuye

Mbere yo kujya muri Zambia APR FC yanganyije na Virunga

*APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya ‘CAF Champions League 2017’. Mu kwitegura umukino w’ijonjora ry’ibanze izahura na Zanaco FC mu mpera z’iki cyumweru i Lusaka muri Zambia, APR FC yanganyije 1-1 na Virunga FC yo muri DR Congo mu mukino wa gicuti. Mu Karere ka Rubavu niho hakomeje umwiherero n’imyitozo yaAPR FC. Umukino […]Irambuye

USA: Abanyarwanda bizihije Umunsi w’intwari z’u Rwanda

Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahuriye ku cyicaro cya Ambasade bafatanya kwibuka no gusingiza ubutwari bwaranze Abanyarwanda kuva u Rwanda rwaremwa. Ambasaderi w’u Rwanda muri America Prof. Mathilde Mukantabana yavuze ko uyu mwiherero wababera uburyo bwo kunoza imiyoborere ibaranga aho bari mu mahanga kandi bakazirikana ubutwari bw’abahanze u Rwanda. Amb Mukantabana yabwiye […]Irambuye

Bitunguranye IPRC Kigali itsinze Espior BBC iyitwara igikombe cy’UBUTWARI

Kuri iki cyumweru tariki 5 Mutarama 2017 Ikipe y’ikigo cy’amashuri makuru IPRC Kigali gitwaye igikombe cya mbere mu mateka yacyo. Ntiyahabwaga amahirwe ariko yasezereye ibigugu, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari itsinze Espoir BBC amanota 76-65. Imikino y’irushanwa ry’Intwari ryateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rufatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA. […]Irambuye

Kenya: Aborozi bigabije amazu ya ba mukerarugendo baratwika

Kuri wa gatandatu aborozi bo muri Kenya batuye mu gace k’imirambi kabamo ubwatsi  bwo kuragiramo badutse mu macumbi ya ba mukerarundo barayatwika ubundi bashumura inka zabo mu bibanza biri aho kugira ngo zirishe. Kenya iri mu bihugu bisurwa nab a mukerarugendo benshi mu karere kubera imirambi yayo no kuba ifite amoko y’inyamaswa zidapfa kuboneka henshi […]Irambuye

Ihohoterwa ryo mu ngo rigenda ryiyongera aho kugabanuka – Police

* Imvugo ngo “ni ko zubakwa” ikwiriye gucika Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu 1994, ihohoterwa ryo mu ngo cyane cyane ubwicanyi no gukubitwa bigenda byiyongera aho kugabanuka nk’uko byatangijwe na  ACP Theos Badege mu Kiganiro-Nyunguranabitekerezo cyateguwe n’URUNANA RW’ABANYARWANDAKAZI, Family Magazine, Womenmag.rw, n’ibindi bigo. Ikiganiro nyungurana-bitekerezo cyateguwe ku bugatanye bw’ibigo bitandukanye byavuzwe […]Irambuye

en_USEnglish