Month: <span>February 2017</span>

King James ntiyemeranya n’abahanzi bajya gukorera indirimbo hanze

“Umuziki w’u Rwanda ubwawo nturabasha guhaza umuhanzi. Gufata amafaranga ukayaha icyamamare ngo mukorane indirimbo ariko kitari bugufashe kuyimenyekanisha n’igihombo”- King James King James ufatwa nk’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, atangaje ibi nyuma y’aho akoranye indirimbo n’Umunyamerika Kevin Lyttle bise ‘Girl is mine’ ntihagire aho igera. Ibi byose bikaba byaratewe n’ibyo […]Irambuye

Muhima: Yabyaye batatu abazwe, arwara ikibyimba muri nyababyeyi… Ntibimworoheye

Beatha Niyibizi  ni umubyeyi wabyaye abana batatu b’impanga abazwe mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka. Nyuma yagize infection muri nyababyeyi ubu ari mu bitaro bya Muhima, akavuga ko nta muntu umugemurira afite. Uyu mubyeyi avuga ko kubera kubura ibyo kurya bihagije yabuze amashereka yo konsa aba bana batatu aherutse kwibaruka, ngo ubuzima ntibumworoheye. Kuri iki […]Irambuye

Abanenga umuziki w’ubu bashaka kumva uwuhe?- Makanyaga A

Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi bo hambere bacyumvikana cyane mu muziki w’ubu. Nk’umwe mu bakorana bya hafi n’abahanzi bakiri bato, avuga ko bidakwiye ko bajorwa ahubwo bashyigikirwa mu bikorwa bagerageza gukora bibateza imbere mu muziki. Mu gihe gishije yigeze kuba umwe mu batarumvaga neza ubutumwa bw’abahanzi b’ubu. Icyo gihe akaba yaranagiye anenga imyandikire y’indirimbo […]Irambuye

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA i Gabiro

Kuri iki cyumweru Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino i Gabiro ahari kubera umwiherero w’abayobozi bakuru. Uyu mubozi w’umupira w’amaguru ku isi akaba ari mu Rwanda kuva kuwa gatanu. Mubyo baganiriye harimo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’imikino. Perezida Kagame yijeje FIFA ko Leta y’u Rwanda izashyigikira […]Irambuye

Episode 26: Inkuru nziza kuri Nelson, Gasongo na Gaju na

Kaka – “Bakobwa bakowe ubu ndabigira nte? Ndazibandwa nzerekeza he se ahubwo ko amarira abaye menshi? Nuliso, mbwira mwana wanjye, ubaye iki koko?” Sogokuru – “Uuh! Ndarikoze! Si ngaho!” Kaka – “Shyuuu! Kandi narabivuze, narabivuze rwose ko uzarikora!” Mama Gaju – “Oya Muze! Wikwirenganya ahubwo uwo Nganji wari sobuja ni Data!” Sogokuru – “Eh! Yampaye […]Irambuye

Bugesera: Abayoboke ba PSD basabwe kuzatora neza mu matora ya

Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera Abayoboke b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) bahawe ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda basabwa kuyisigasira no kuyisakaza mu baturanyi babo, banasabwe kuzitwara neza mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama bakamenya guhitamo uzabagirira akamaro. Umuyobozi w’iri shyaka mu ntara y’Uburasirazuba, Francois Dukuzumuremyi avuga ko amatora bayiteguye neza, […]Irambuye

Bugeshi: Guhana imbibi na DR Congo ni imbogamizi mu kurwanya

Rubavu – Nubwo Umurenge wa Bugeshi wateye intambwe ishimishije mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, abawutuye bavuga ko bikiri imbogamizi ikomeye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe hakiri abasize bahekuye u Rwanda bari mu mashyamba ya DR Congo kandi bambuka biboroheye. Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside nyinshi, […]Irambuye

Nyuma yo kuyogozwa n’igicengezi, Abarokotse Jenoside ba Nyamyumba ngo babanye

Abaturage b’Umurenge wa Nyamyumba wari umwe mu mirenge yagaragayemo ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yayo mu gihe cy’abacengezi baremeza ko nyuma y’imyaka 23 ubu ngo abarokotse n’abayigizemo uruhare babanye neza, nubwo ingengabitekerezo bakiyijujura mumatamatama. Abatuye uyu murenge basa n’abahuriza ku bisubizo ku mibanire y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi baturage by’umwihariko […]Irambuye

en_USEnglish