Digiqole ad

Abanenga umuziki w’ubu bashaka kumva uwuhe?- Makanyaga A

 Abanenga umuziki w’ubu bashaka kumva uwuhe?- Makanyaga A

Makanyaga Abdoul avuga ko abanenga umuziki w’ubu bidakwiye. Ahubwo bakwiye gushyigikirana mu ngeri zose

Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi bo hambere bacyumvikana cyane mu muziki w’ubu. Nk’umwe mu bakorana bya hafi n’abahanzi bakiri bato, avuga ko bidakwiye ko bajorwa ahubwo bashyigikirwa mu bikorwa bagerageza gukora bibateza imbere mu muziki.

Makanyaga Abdoul avuga ko abanenga umuziki w’ubu bidakwiye. Ahubwo bakwiye gushyigikirana mu ngeri zose

Mu gihe gishije yigeze kuba umwe mu batarumvaga neza ubutumwa bw’abahanzi b’ubu. Icyo gihe akaba yaranagiye anenga imyandikire y’indirimbo zabo.

Kuri ubu, avuga ko yasanze ari ugushakira igisubizo aho kitari kuko ibyo bakora cyangwa baririmba aribyo bazi. Bitandukanye n’imyandikire y’indirimbo zabo zo hambere.

“Igihe cyo kunenga umuziki w’u Rwanda si iki!!birakwiye ko dushyigikirana twese n’uruganda rwa muzika rugatera imbere kimwe n’ibindi bikorwa remezo. Umuntu ufata umwanya akanenga njye sinumva icyo ashaka ko umuhanzi akora”.- Abdoul

Makanyaga Abdoul ufite amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya Kina Music ibarizwa Knowless, Dream Boys na Tom Close, yatangiye gukora umuziki uvuga ku mateka y’igihugu.

Kuba abitangiye ageze mu za bukuru, yabwiye Umuseke ko igihe yaririmbye izivuga ku rukundo gihagije. Yifuza ko yakora n’izitaka igihugu bikabera abato urugero.

Mzee Abdoul ukunzwe kwitwa ‘Umunyamugi’, yasobanuye imvo n’imvano y’ako kazina. Avuga ko mu myaka isaga 70 igera kuri 4 gusa ariyo yabaye mu cyaro.

https://www.youtube.com/watch?v=GmeOjt4d3XU

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ndamucyeje Abdul, komera.
    Ibya muzika twumva ubu, yewe ntawamenya nínjana birimo,baravangatiranya,
    bakaburabuza,ngaho RAP mu kinyarwanda,ngaho hip hop mu kinyarwanda,n´ibindi
    bitanajanye yewe mu rurimi rwacu.
    Ikiriho nuko abiyita bose abahanzi,bamenya ko hari ubwoko bwa muzika bigana
    bitajana n´ururimi rwacu, ico ni kimwe.Ikindi indirimbo zekuba gusa izurukundo,
    nonese ntayandi magambo bashobora kubona atari kuvugango hindukira undebe,ngo
    uri ikizungerezi n´ibindi…….
    Abo bose ngo n´abahanzi,nibagaruke kuri gakondo,ntabwo muzikayaba nziza gusa ngo
    nuko ifite injana ya RAP ya amerika,yego barashobora kubibonamo udufaranga, ariko
    mbabwije ukuri ntabwo bizaramba!!!
    Umuzika Nyarwanda,w´uburanga Nyarwanda,unoze,melodie Nyarwanda,nagahebuza pe….ariko kuki badasubira inyuma ngo bakinishe muzika bakuze bumva hama bagere
    kuwabo babone ikinyuranyo?
    Ico bikoze za Studio ziragerageza kubanogereza ibihangano byabo, ahandiho,nje nabagira inama abenshi kugerageza indi mirimo,ariko n´ahabo ho guhitamo,ico babaco
    cg ubusa.

  • Ikibazo gikomeyevcy’abiyita abahanzi baribeshyera ahubwo ni abaririmbyi. Kuko indirimbo zabo kenshi usanga nta reme..kuko uyumva 2 ubwa 3 ikakurya mu matwi…iyo haciye ukwezi ho wibaza ibyo aribyo…harimo abagerageza pe…ariko abenshi ararota ati..umuhanzim…ubundi agashishura…studio ikagoragoza ikagira aho ibigeza…nta gakoresho usanga bitoza…cg se bashyire hamwe bashake ubacurangira…mu bitaramo bazana amajwi yabo ugasanga ahabanye n’igihangano yakoze…

Comments are closed.

en_USEnglish