Month: <span>February 2017</span>

Episode 25: Jojo ngo ntiyaba mu cyaro, yigiriye mu mujyi…Abandi

Gaju- “Nelson! Bite? Twari twakubuze! mbega kuzerera” Njyewe- “Ooh! Pole sha mvuye hepfo hariya ku gacentre ahubwo akira ibi nzanye ugende utegure nanjye ndaje ngufashe” Gaju yapfunduye gato mbona ariyamiye maze agenda yihuta nanjye nicara gato aho Sogokuru na Nyogokuru na Gasongo bari bari kugariniza Mama Brown na Jojo na Kenny Kaka-“Nuliso! Ese ko ndeba […]Irambuye

Inama ya komite nyobozi ya FIFA ishobora kubera mu Rwanda

Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino uri mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko yishimiye uko perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abanyarwanda muri rusange bakunda umupira w’amaguru. Bishobora gutuma u Rwanda rwakira inama ya komite nyobozi ya FIFA ibera i Kigali muri uyu mwaka. Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA  Gianni Infantino ari mu Rwanda. Mu kiganiro […]Irambuye

MissRwanda 2017: Ikamba ryambitswe Iradukunda Elsa!!!!

Urugendo rwatangiye ari abakobwa 25 baturutse mu ntara enye n’umujyi wa Kigali nyuma baza gutoranywamo 15 bajyanwa mu mwiherero mu karere ka Bugesera, bari babizi neza ko uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 ari umwe. Iradukunda Elsa ni we ugize aya mahirwe yo kuzatwara urumuri rw’Abanyarwandakazi mu mwaka wa 2017. Abakobwa 15 babanje […]Irambuye

Ngoma: Bagiye gutangiza ubwisungane mu kubaka UBWIHERERO

Mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ni hamwe mu duce dutuwe n’abaturage batagira ubwiherero n’ababufite bukaba butameze neza. Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage biyemeje guhangana n’iki kibazo  bakaba bagiye gushyiraho icyo bise ‘Ubwisungane mu kubaka imisarane’, abaturage bakajya baterana ingabo mu bitugu bakubakirana ubwiherero. Muri ibi bikorwa bigamije guca ikibazo cyo kutagira ubwiherero, ubuyobozi buzajya […]Irambuye

Perezida wa FIFA Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Umutaliyani Gianni Infantino yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Yarebye umukino wa shampiyona anashyira ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA igiye kubakwa i Remera Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 saa 15h nibwo umuyobozi mukuru wa FIFA, Umutaliyani ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi yageze mu Rwanda, igihugu […]Irambuye

Muhanga: Imiryango 2 y’abasigajwe n’amateka ngo izubakirwa ariko ibanje guhanwa

*Imiryango 2 y’abasigajwe inyuma n’amateka imaze imyaka irenga 2 idafite amacumbi *Umwaka ushize ubuyobozi bw’umurenge bwabwiye Umuseke ko bugiye kuyubakira *Kuri ubu Gitifu avuga ko bagiye kubakirwa babanje guhabwa ibihano mu nteko y’abaturage Nyuma y’aho Umuseke ukoreye inkuru ku baturage basigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Kuwimana, akagali ka Biringaga, umurenge wa Cyeza mu […]Irambuye

Gicumbi: Abana nibo bari kwigisha isuku ababyeyi

Gicumbi ni  Akarere kakunze kuvugwamo ibibazo by’isuku nke mu baturage, ubukangurambaga bwahagurukiwe muri iki gihe ngo buri gutanga umusaruro, cyane cyane ubwakozwe mu bana aho by’umwihariko mu mirenge ya Rukomo, Nyamiyaga na Ruvune abana ubu bari kwigisha ababyeyi isuku. Ubukangurambaga bwakozwe mu rubyiruko guhera mu bana biga amashuri abanza n’ayisumbuye muri iyi mirenge itatu guhera […]Irambuye

Mugisha na Areruya bagiye gusiganwa bwa mbere mu mwenda wa

Abasore babiri b’abanyarwanda bakina umukino wo gusiganwa ku magare Mugisha Samuel na Areruya Joseph bagiye gukina isiganwa rya mbere mu ikipe yabo nshya ‘Team Dimension Data for Qhubeka’. Baratangirira kuri ‘The Herald cycling tour’ yo muri Afurika y’Epfo. Nyuma y’amezi abiri basinye amasezerano y’umwaka umwe muri ‘Team Dimension Data for Qhubeka’ yo muri Afurika y’Epfo, […]Irambuye

Perezida Kagame yakoreye Umuganda mu kagari katagiraga n’ishuri ribanza

Iburasirazuba – Perezida Kagame n’abayobozi b’igihugu berekeje mu ‘Umwiherero’ i Gabiro mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatanu, uyu munsi w’Umuganda bawukoreye mu murenge wa Kabarore, by’umwihariko bubaka ishuri mu kagari ka Simbwa katagiraga n’ishuri ribanza. Uyu muganda wakorewe mu mudugudu wa Simbwa mu kagari ka Simbwa Umurenge wa Kabarore. Richard Gasana, umuyobozi w’Akarere […]Irambuye

en_USEnglish