King James ntiyemeranya n’abahanzi bajya gukorera indirimbo hanze
“Umuziki w’u Rwanda ubwawo nturabasha guhaza umuhanzi. Gufata amafaranga ukayaha icyamamare ngo mukorane indirimbo ariko kitari bugufashe kuyimenyekanisha n’igihombo”- King James
King James ufatwa nk’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, atangaje ibi nyuma y’aho akoranye indirimbo n’Umunyamerika Kevin Lyttle bise ‘Girl is mine’ ntihagire aho igera.
Ibi byose bikaba byaratewe n’ibyo yita ubusumbane bw’ibyari kuyikorwaho byose wasangaga umubare munini ari uwa King James.
King James yabwiye Radio10 ko abanyarwanda batari bakwiye gushyira igitutu ku bahanzi gukorana n’ibyamamare. Ko bigusaba ibintu byinshi birenze ubushobozi umuhanzi w’umunyarwanda afite kugeza ubu.
Bisaba kubanza bakabona ibikorwa bibinjiriza amafaranga mu Rwanda bityo ufite ubushobozi akaba yatera ikirenge hanze y’u Rwanda afite icyo ajyanye.
Amakuru avuga ko igihe amaze mu muziki yakabaye afite ibyo yagezeho mu karere kimwe n’ibindi byamamare bizwi, kuri we avuga ko atabyanze. Ubushobozi aribwo buke.
James yakomeje asaba abanyarwanda kwishimira bakanashyigikira abahanzi babo ko ariyo nkunga ya mbere bakeneye. Ibijyanye n’ibikorwa bya muzika biza igihe n’igihe iyo abantu basenyera umugozi umwe.
Yanasabye ibigo byikorera ku giti cyabyo ko bikwiye gushora imari mu muziki ko harimo abahanzi benshi bafite impano zabacururiza ariko badafite ubushobozi.
https://www.youtube.com/watch?v=_FFNd4Os8FE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bwana King, nje ntabwo duhuza hamwe, no kwemeza ko abahanzi benshi bafite impano
ya muzika,habe nagato.Mu Rwanda hari icuka ko umuhanzi ashobora kubona akayabo
mukanya gato, ariko siko bimeze,bigatuma rero yewe uwariwese yishura muri uyo mwuga
atazigera agaragaza ubuhangabwe, birakomeye,ikibazo ningutu kuruta uko mubivuga
cg uko abanyarwanda babibona,murigana ibintu mudashobora kwemeza abafana,nje nk´umuterankunga,nabona abantu batatu gusa, baba barakoranye n´impala za kera,
nakorana nabo kandi ntashiti ko bakwigoboka bakiteza imbere,bagasubiza nayo bakoresheje.
Mumuzika niho harimo uburiganya bw´ubwoko bwose,niho hakorerwa ubusambanyi bugaragarira buri wese, niho harimo ubusinzi n´ugukoresha ibiyobyabwenge,abiyita
abahanzi bose, bakeneye kubaka itorero rihoraho,aha ndabivuze mumagambo make,ntabwo injana ya muzika ubu iri mu Rwanda ibereye abanyarwanda,kandi niba
udashimwe n´abanyarwanda ntabwo uzashimwa n´abanyamahanga!!!!ngaho ahari ingorane
niwigarurira isoko mu Rwanda, no mukarere rizakuyoboka,hama muri afrika, noneho
no muruhando mpuzamahanga.
Comments are closed.