Digiqole ad

Bugeshi: Guhana imbibi na DR Congo ni imbogamizi mu kurwanya ingengabitekerezo

 Bugeshi: Guhana imbibi na DR Congo ni imbogamizi mu kurwanya ingengabitekerezo

Rubavu – Nubwo Umurenge wa Bugeshi wateye intambwe ishimishije mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, abawutuye bavuga ko bikiri imbogamizi ikomeye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe hakiri abasize bahekuye u Rwanda bari mu mashyamba ya DR Congo kandi bambuka biboroheye.

Abagize Umuryango Inyenyeri uharanira ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda watangiriye mu Murenge wa Bugeshi ngo babangamirwa n'ibitekerezo bibi bigicengezwa mu baturage n'abakiri mu mashyamba ya Congo.
Abagize Umuryango Inyenyeri uharanira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda watangiriye mu Murenge wa Bugeshi ngo babangamirwa n’ibitekerezo bibi bigicengezwa mu baturage n’abakiri mu mashyamba ya Congo.

Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside nyinshi, nubwo karimo Umurenge wa Bugeshi ufatwa nk’intangarugero mu gihugu hose kubera intambwe bateye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, dore ko abarokotse baho babashije kubabarira ababiciye, ndetse basonera abababangirije imitungo.

Uru rugero rwiza rwatangijwe n’Umuryango Inyenyeri watangijwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababiciye n’abatarahigwaga ubu rwigishwa no mu gihugu hirya no hino.

Rugaju Jean de Dieu, avuga ko nubwo bakomeza kuza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside nyinshi, ngo ntako baba batagize, gusa ntabwo bose bumva kimwe, dore ko banavangirwa n’abakura ingengabitekerezo mu gihugu cy’abaturanyi cya DR Congo.

Ati “Hari abasize bahekuye u Rwanda duturanye, baracengera bakagira abo bacengera mu matwi babyamamaza natwe tukabyamagana. Tugeze n’aho tujya kwifatira n’abantu tukavuga tuti wowe turagukeka ko ari wowe ubyamamaza ukadusigira umurenge n’akarere isura mbi.”

Rugaju Jean de Dieu
Rugaju Jean de Dieu

Mugenzi we witwa Bugenimana Innocent, utuye mu Mudugudu wa Bugeshi, Akagari ka Mutovu ndetse akaba barizwa mu Muryango Inyenyeri avuga ko muri rusange abaturage babanye neza, gusa hari imbogamizi y’uko baturanye n’umupaka.

Ati “Aha hepfo ku mupaka barahatuye, hari abavandimwe kandi abasakaza amacakubiri niho bari, terefone zirakora, kugera hano biroroshye, ashobora gufata Jeto hari akambuka, turagendererana bishoboka, turahahirana, biroroshye cyane dufite umupaka ugendwa, ariko ushaka amahoro ahora ku ntambara, ntabwo turyama duhora twigisha.”

Bugenimana avuga ko ingengabitekerezo nkeya igarahara muri Bugeshi abayifite bacyeya bayikura mu bavandimwe babo bari hakurya ariko nabo ngo ntabwo batinyuka kuyigaraza.

Ati “Nk’ufite umuvandimwe we hano hafi yambuka ku Ijeto akagenda uko ashatse nibo binjiza ingengabitekerezo, izanwa n’abo baba binjiye bakaganiriza abavandimwe babo bagasubirayo tutabimenye. Araza agakora ibyo bakora, agaha agasubirayo nk’uko natwe hari abajyayo bagahaha bakagaruka, ntabwo wamenya ibyo baganiriyeyo,…abaturage b’inaha bajyayo bakarema isoko bakagaruka ariko uwashaka  gukora amarorerwa nk’ayo ngayo akagenda akihererana nabo, byashoboka ariko niyo mpamvu natwe duhozaho tugakomeza tukabigisha.”

Uwitwa Zigiranyirazo Jean Nepomusce, we avuga ko imbogamizi bafite mu kurwanya ingengabitekerezo ari ukuba baturanye na DR Congo kandi icumbikiye abasize bahekuye u Rwanda, ari nabo ngo babiba ingengabitekerezo.

Zigiranyirazo Jean Nepomusce
Zigiranyirazo Jean Nepomusce

Zigiranyirazo yemeza ko Abanyabugeshi bambuka bakajya muri DR Congo bagiye guhaha, gushaka imirimo n’izindi mpamvu, kimwe n’uko abo hakurya nabo ngo bambuka.

Ati “Hano muri Bugeshi hari abafite abantu hakurya, ashobora kwitwaza icyo cyenewabo akaba yazana gacyeya ariko kugira ngo agasohore biramugora kuko gufatwa no kwamaganwa biroroshye, bityo n’ugafite akakamira kakaba munda gusa.”

Furaha Immaculée we avuga ko abagizi ba nabi bajya bambuka bagahungabanya umutekano muri Bugeshi ngo baba bafite ingenza imbere mu baturage, gusa agashima ko umutekano wakajijwe ku buryo n’abaje baza bikandagira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Mvano Nsabimana Etienne nawe ahamya ko kuba bahana umupaka na DR Congo ari imbogamizi nini ku mutekano, no kuri gahunda zo kwimakanaza ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari abagizi ba nabi bakinjira, gusa agashima ubufatanye bw’abaturage mu guhangana nabo

Ati “Ntabwo twavuga ko ingengabitekerezo muby’ukuri yarangiye uko byakagombye kuko hari abantu bamwe na bamwe bafite abana mu mashyamba ya Congo, birumbikana iyo afite umwana uri iyongiyo byanze bikunze aba yumva ko yagombye kumufasha kugira ngo atahuke cyangwase mu bikorwa bibi, kuko hari n’ababacumbikira ibyo ntawatinya kubivuga cyane cyane muri iyi mirenge yegeranye n’umupaka, urugamba tuba dufite ni ukubigisha tubasaba dutandukana n’ikibi.”

Mvano Nsabimana Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi avuga ko hari abakiri mu mashyamba ya Congo bambuka bagacengeza amatwara yabo.
Mvano Nsabimana Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi avuga ko hari abakiri mu mashyamba ya Congo bambuka bagacengeza amatwara yabo.

Mu murenge wa Bugeshi utuwe n’abagera hafi ibihumbi 30, abaturage ubwabo bivugira ko abasigaranye ingengabitekerezo ari bacye cyane.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni ryari abanyarwanda bazareka kwitakana abandi mu bibazo bibareba ubwabo? None se ikibazo nkurikije ibisobanuro byatanzwe, ni uguhana imbibi na Kongo, cyangwa ni ukugira abanyarwanda bakigisha ingengabiterezo ivugwa? Ibintu by’ubwicanyi burimbura abantu, ntabwo abanyekongo ari bo baje kubyigisha mu Rwanda, ni abanyarwanda ahubwo bagiye kubyigisha muri Kongo no kubihakorera.

Comments are closed.

en_USEnglish