Digiqole ad

Nyuma yo kuyogozwa n’igicengezi, Abarokotse Jenoside ba Nyamyumba ngo babanye neza n’ababiciye

 Nyuma yo kuyogozwa n’igicengezi, Abarokotse Jenoside ba Nyamyumba ngo babanye neza n’ababiciye

Hitayezu Gervais, umwe muri Komite ya Ibuka mu Murenge wa Nyamyumba.

Abaturage b’Umurenge wa Nyamyumba wari umwe mu mirenge yagaragayemo ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yayo mu gihe cy’abacengezi baremeza ko nyuma y’imyaka 23 ubu ngo abarokotse n’abayigizemo uruhare babanye neza, nubwo ingengabitekerezo bakiyijujura mumatamatama.

Turikunkiko Athanase, umwe mu batuye uyu murenge wemeza ko ababanye neza.
Turikunkiko Athanase, umwe mu batuye uyu murenge wemeza ko ababanye neza.

Abatuye uyu murenge basa n’abahuriza ku bisubizo ku mibanire y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi baturage by’umwihariko abayigizemo uruhare, ahanini ngo kubera gahunda za Leta zigamije kubunga bagiye bagezwaho.

Gusa, ibimenyetso by’ingengabitekerezo n’igicengezi biracyagaragara mu mivugire ya bamwe.

Hari abaturage bacye bemera ko hari benewabo bakiri hakurya mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibi ngo bigatuma guca ingengabitekerezo bigorana, n’ubwo mu bisanzwe bivugira ko yacitse ndetse ubumwe n’ubwiyunge buganje.

Kuba Akarere ka Rubavu ari aka kabiri mu gihugu nyuma ya Musanze mu kugira ingengabitekerezo nyinshi, muri uyu murenge wa Nyamyumba naho iracyagaragara ku buryo hari n’abaturage bavuga ko nta Jenoside yahabaye, nyamara bafite urwibutso rushyinguyemo abarenga 500.

Umusaza umwe uri mu kigero cy’imyaka hafi 70 yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko nta Jenoside yabaye mucyari umurenge wa Rubona atuyemo, ndetse nta n’uwayifungiwe uhari.

Gusa, abaturage bavuga ko kubera inama z’ubuyobozi na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ubu ngo abarokotse Jenoside n’abayikoze babanye neza, ku buryo ngo basabana, bagasangira ndetse bagahana inka n’abageni.

Turikunkiko Athanase, umudugudu wa Tagaza, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba, Abacitse ku icumu rya Jenoside babanye neza n’abavandimwe babo bakoze Jenoside, kabone n’ababihaniwe barangije ibihano byabo, bose usanga babanye neza, abturage babanye neza nta rwikekwe.

Mu kagari atuyemo ntabwo harimo benshi barokotse bakoze Jenoside, kimwe n’uko hatarimo benshi bakoze jenoside ariko bitabujije ko barimo, ariko iyo batashye ubuyobozi bugerageza kubahuza bagasabana, babanye neza ari uwakorewe Jenoside ari n’uwayikoze.

Uretse ko mu mutima w’umuntu ari kure, ariko iyo urebeye hanze ku isura ubona nta kibazo gihari. Ku mutima w’umuntu ntawe uhareba ukeretse Imana yonyine. Dutungurwa n’abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwo bataba benshi cyane bakunda kugaragara mu Mirenge ya za Kanama, za Gisenyi, Rubavu, iyo ruguru.”

Avuga ko ingengabitekerezo yagabanutse cyane dore ko ngo nta n’abantu benshi bijanditse muri Jenoside.

Umubyeyi witwa Laurence Uzamukunda utuye mu Kagari ka Bikumba ati “Abantu basabanye imbabazi, abantu abo aribo bose basabanye imbabazi, erega no gusenga birafasha.”

Hitayezu Gervais, umwe muri Komite ya Ibuka mu Murenge wa Nyamyumba warokokeye muri uyu murenge, nawe yemeza ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uyu murenge n’abatarayirokotse babanye neza, ku buryo nta mbogamizi idasanzwe mu mibanire yabo.

Hitayezu Gervais, umwe muri Komite ya Ibuka mu Murenge wa Nyamyumba.
Hitayezu Gervais, umwe muri Komite ya Ibuka mu Murenge wa Nyamyumba.

Ibi ngo babikesha gahunda zinyuranye nka Gacaca yatumye abarokotse bamenya ukuri, bakamenya aho imiribiri y’ababo iri, n’izindi gahunda zashyizweho n’ubuyobozi.

Ati “Imiyoborere myiza yaranze iki gihugu cyacu nyuma ya 1994, nibyo byagiye bitwubaka hakabaho gukira ibikomere ku mitima twari dufite, tukabona ko nta kundi bigimba kugenda ari ukubana neza kugira ngo twubake igihugu cyacu.”

Gusa, agashimangira ko muri uyu murenge ingengabitekerezo itarandutse burundu, ati “Turabibona kuko kugeza izi saha niba hari imibiri tutarabona ngo tuyishyingure kandi turabafite benshi, dufite imiryango myinshi tutarashyingura kuko tutazi aho iri kandi bariciwe muri uyu murenge bicwa n’abari muri uyu murenge.

Ntabwo twahamya ko ingengabitekerezo yaba idahari 100%, ariko abayifite ni babandi bayigumana mungo no mu mitima yabo, ntibayitugaragarize.”

Nyiranteziryayo Iphigénie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamyumba, avuga ko ikibazo cyo kutavuga rumwe ku mateka ya Jenoside muri uyu murenge atari akizi.

Nyiranteziryayo Iphigénie
Nyiranteziryayo Iphigénie

Akavuga ko muri rusange hari gahunda nyinshi zagiye zijyaho nka Mvura Nkuvure, Ndi Umunyarwanda, n’izindi zafashije abaturage kwiyunga no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Abarokotse Jenoside muri uyu murenge babanye neza n’abatarayirokotse bahurira muri gahunda zose ntavangura,…tugiye kugera ku nshuro ya 23 twibuka umuturage wavuga ngo ntazi ko habayeho Jenoside yaba yirengagije, ndetse apfobeje. Dufite abarokotse Jenoside turabafasha, turabazi, none twavuga ko barokotse Jenoside bavuyeho, barabizi ni ugushaka kugira ibyo bahisha.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko muri iyi minsi ingengabitekerezo isa n’iyacitse kuko badaheruka gufata uyikekwaho, ngo n’ababa bayifite ntibayigaragaza.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • Ese i Nyamyumba haba abarokotse jenoside n’ababiciye gusa, nta bindi byiciro by’abaturage bihaba? Iyi categorisation y’abanyarwada mumaze kutumenyereza nyamara irimo ingengabitekerezo iteye ubwoba. Ariko ubundi ni iyihe nshingano umuntu afite yo kubana n’uwamwiciye? Nuko aba yabuze bandi bantu abana nabo? Nuko nta yandi mahitamo aba ashoboka?

    • Hhum! None se uragira ngo bavuge ibindi byiciro just kubera ko bihari gusa. Donc bavuge ngo TURABIBUTSA KO HARI N’IBINDI BYICIRO!?! Hihihihi

      Aha baravuga abacitse ku icumu n’ababiciye mon cher, abataracitse ku icumu, abatarabiciye n’abatarishe n’abanyamahanga n’abandi bose barahari mu Rwanda ndugu yangu, kereka niba ushaka ko babwikwibutsa. Ariko aha baravuga nyine biriya byiciro bibiri

      Ingengabitekerezo rero ushobora kuba ari wowe uyifitemo uko njyewe mbibona

      • Fia, jye nabajije gusa impamvu abacitse ku icumu bashishikarizwa kubana n’ababiciye, kandi hari abandi banyarwanda b’inyangamugayo bashobora kubana nabo, ntibibatoneke inkovu hato na hato. Kuko kubana n’umuntu kandi umwita uwakwiciye, na nyir’ubwite ari ko yibona, uko habaye imbwirwaruhame bigahora byibutswa, nka ba bandi b’i Mushaka Padiri UBald ahora atembereza mu gihugu hose, bavuga uburyo bishe abandi na bo bavuga uko babababariye, ku bwanjye nta mubano urimo, nta n’ubwiyunge burimo, ni ibintu bya politiki gusa nta kindi.

        • Niko se muvandi, kuri iyi si ikitari Politiki ni iki harya? Gushesha amasaka?

          Ese niba Leta ibahatira kubana neza n’ababiciye/abiciwe, Leta yavuyeho ikaba yarabahatiraga KWICA, byombi si Politiki?? inziza n’imbi se mbikubaze? uguhatira politiki nziza se aba aguhemukira?

          Umva reka gukabya rwose, nibabahatire kubana neza kuko ni byiza kandi biri mu nyungu za twese.

          Abahatiye Abanyarwanda amacakubiri no kwicana nabo twarabibonye ibyavuyemo

          Ngaho kandi icyumweri kiza cy’umusaruro

Comments are closed.

en_USEnglish