Ikipe y’umukino w’amaboko ya Volleyball ya Kaminuza ya Kibungo “UNIK VC” iratangira imyitozi ikaze ku wa gatatu w’iki cyumweru aho bitegura kwerekeza mu gihigu cya Tunisia mu mikino nyafrika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo. UNIK VC ni yo ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu mikino ya Volleyball mu cyiciro cya mbere, yagitwaye mu mwaka […]Irambuye
Mu gutangiza ukwezi kwahariwe imiryango itegamiye kuri Leta yibumbiye muri sosiyete sivile kuri uyu wa mbere, umuyobozi wayo Eduard Munyamariza yatangaje ko bo babona ko Leta yashyira imbaraga mu bisubizo birambye byakumira abakora ubucuruzi ku mihanda aho gushyira imbaraga mu bihano. Munyamariza avuga ko ibihano ku bagura n’abagurisha ntibikemura iki kibazo ku buryo buryambye. Ati […]Irambuye
Nyuma yo kuva mu mirimo yo kuyobora USA, muri iki gihe George W Bush asigaye akora ibihangano by’ubugeni, agashushanya ku byapa akoresheje amarangi. Bimwe mu bihangano bye harimo amashusho y’abahoze bayobora USA, abagize umuryango we, we ubwe ndetse n’amatungo yoroye. George Bush aherutse gutangaza igitabo yanditse yise “Portraits of Courage: A Commander in Chief’s Tribute to America’s Warriors.” […]Irambuye
Abagera ku 5 000 birukanywe ni abo muri Tanzania, abandi babarirwa muri mirongo ni abanyamahanga, bahunze Mozambique mu gikorwa Leta yatangije cyo gufata no kwirukana ku butaka bwayo abimukira badafite ibyangombwa baba mu mujyi wa Montepuez, uherereye mu Majyaruguru, ukaba uzwi cyane kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gakomeye yitwa ‘Rubies’. Abanyamahanga bari barajyiye muri uwo mujyi […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare umuhanzikazi Knowless Butera yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire y’igihe cy’umwaka yagiranye na kompanyi ya Itel icuruza amatelefone. Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye iyi kompanyi yavuze ko impamvu bifashishije Knowless ari uko ari umwe mu bahanzi bakozeho ubushakashatsi bagasanga afite umubare munini w’abamukurikirana. Avuga ko mu buryo bw’ubucurizi no […]Irambuye
*Umuturage wo muri ako gace ukeneye isabune adafite amafaranga ngo baramukopa, *Ikibazo bafite ni icyo kudahaza isoko ry’abakeneye isabune kubera imashini yapfuye. Mu murenge wa Nyagisozi wo mu karere ka Nyaruguru abaturage bishyize hamwe bashinga koperative ikora amasabune none ngo uretse kubafasha mu mibereho, bo ubwabo ngo n’abaturage baturiye aho koperative ikorera ngo ibafasha kwita […]Irambuye
Hagati y’Umurenge wa Rwabicuma na Nyagisozi mu karere ka Nyanza ahaca umugezi wa Mwogo iyo imvura yaguye ikiraro kirarengerwa, n’ubusanzwe ariko ngo si ikiraro gikwiriye cyabafasha guhahirana. Safari Vincent umukozi mu mushinga w’ubuhinzi ukorera mu mirenge ya Nyagisozi na Rwabicuma akoresha moto yambuka iki kiraro, buri munsi ni ingorane kuri we ndetse ngo iyo imvura […]Irambuye
*Abaturage bagira uruhare mu guhitamo imyaka bazahinga bagafatanya n’ushinzwe ubuhinzi. Mu Rwanda imbogamizi ikomeye mu buhinzi ni ukubura amakuru y’uko ikirere kizaramuka bituma bamwe mu bahinzi bahombywa no kurumba kw’imyaka bitewe no kutamenya icyo bazahinga bijyanye n’ingano y’imvura izagwa, mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage basobanuriwe ingano y’imvura ihari banumvikana ku bihingwa […]Irambuye
Kim Jong Nam, umuvandimwe wa Perezida Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru yicishijwe ubumara bwitwa VX. Umuhanga mu butabire kirimbuzi Olivier Lepick yasobanuye ku by’ubu bumara busanzwe buri ku rutonde rw’intwaro kirimbuzi rw’Umuryango w’Abibumbye. Police yo muri Malaysia yatangaje kuwa gatanu ko Kim Jong Nam uyu mugabo yicishijwe buriya bumara kuwa 13 Gashyantare ku kibuga […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje urukiko rw’ibanze rwa Kamembe rwategetse ko umuyobozi wa kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi, Dr Gahutu Pascal ukekwaho ibyaha birimo kunyereza amafaranga y’iyi kaminuza arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze. Urukiko rwategetse ko Dr Gahutu adakomeza gucumbikirwa kuri station ya police kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha. Dr Gahutu yatawe muri […]Irambuye