Digiqole ad

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA i Gabiro

 Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA i Gabiro

Kuri iki cyumweru Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino i Gabiro ahari kubera umwiherero w’abayobozi bakuru. Uyu mubozi w’umupira w’amaguru ku isi akaba ari mu Rwanda kuva kuwa gatanu.

Perezida Kagame na Perezida wa FIFA
Perezida Kagame na Perezida wa FIFA

Mubyo baganiriye harimo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’imikino.

Perezida Kagame yijeje FIFA ko Leta y’u Rwanda izashyigikira igikorwa cyo kubaka Hotel ya FERWAFA uyu mugabo w’umusuwisi yaje no gutangiza imirimo yo kuyubaka.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwashimwe na FIFA uburyo rwakiriye neza irushanwa ry’igikombe cya Africa cy’amakipe y’ibihugu akinishije abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabyo (CHAN) ryabaye mu ntangiriro za 2016.

Gianni Infantino akaba muri iki gihe yaraje mu Rwanda mu gihe cy’iri rushanwa nubwo yari ataratorerwa kuyobora FIFA.

Giovanni Vincenzo “Gianni” Infantino yatorewe kuyobora FIFA tariki  26 Gashyantare 2016.

Mu biganiro bagiranye harimo intumwa ziyobowe na Gianni Infantino hamwe na Minisitiri w'umuco na Sport n'umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita de Gaulle
Mu biganiro bagiranye harimo intumwa ziyobowe na Gianni Infantino hamwe na Minisitiri w’umuco na Sport n’umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita de Gaulle
Perezida Kagame na Gianni Infantino baganiriye ku guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda
Perezida Kagame na Gianni Infantino baganiriye ku guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda
Nyuma y'ibiganiro
Nyuma y’ibiganiro
Bafashe ifoto rusange y'abari babirimo
Bafashe ifoto rusange y’abari babirimo
Umuyobozi wa FIFA yahaye Perezida agatambaro karanga FIFA
Umuyobozi wa FIFA yahaye Perezida agatambaro karanga FIFA

Photos/ Flickr/PaulKagame

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ko yamuhaye cadeau yanditseho igifaransa se ubwo yazamanikwa hehe?

    • izamanika aho izindi indi iyo ariyo yose yajya , ikibazo giciriritse cyane

  • infantino nizereko yaryohewe ni ubwiza bw’igihugu ibi byose rero namenyeko tubikesha President Paul Kagame

  • Paul Kagame ibihe byose kweli, umuyobozi nyawe ubereye abanyarwanda ni uyu dukeneye

  • Maridadi abajije ikibazo nk’umuntu wataye umutwe disi???

  • OK

Comments are closed.

en_USEnglish