Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA i Gabiro
Kuri iki cyumweru Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino i Gabiro ahari kubera umwiherero w’abayobozi bakuru. Uyu mubozi w’umupira w’amaguru ku isi akaba ari mu Rwanda kuva kuwa gatanu.
Mubyo baganiriye harimo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’imikino.
Perezida Kagame yijeje FIFA ko Leta y’u Rwanda izashyigikira igikorwa cyo kubaka Hotel ya FERWAFA uyu mugabo w’umusuwisi yaje no gutangiza imirimo yo kuyubaka.
Mu mwaka ushize, u Rwanda rwashimwe na FIFA uburyo rwakiriye neza irushanwa ry’igikombe cya Africa cy’amakipe y’ibihugu akinishije abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabyo (CHAN) ryabaye mu ntangiriro za 2016.
Gianni Infantino akaba muri iki gihe yaraje mu Rwanda mu gihe cy’iri rushanwa nubwo yari ataratorerwa kuyobora FIFA.
Giovanni Vincenzo “Gianni” Infantino yatorewe kuyobora FIFA tariki 26 Gashyantare 2016.
Photos/ Flickr/PaulKagame
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ko yamuhaye cadeau yanditseho igifaransa se ubwo yazamanikwa hehe?
izamanika aho izindi indi iyo ariyo yose yajya , ikibazo giciriritse cyane
infantino nizereko yaryohewe ni ubwiza bw’igihugu ibi byose rero namenyeko tubikesha President Paul Kagame
Paul Kagame ibihe byose kweli, umuyobozi nyawe ubereye abanyarwanda ni uyu dukeneye
Maridadi abajije ikibazo nk’umuntu wataye umutwe disi???
OK
Comments are closed.