Bugesera: Abayoboke ba PSD basabwe kuzatora neza mu matora ya Perezida
Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera Abayoboke b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) bahawe ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda basabwa kuyisigasira no kuyisakaza mu baturanyi babo, banasabwe kuzitwara neza mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama bakamenya guhitamo uzabagirira akamaro.
Umuyobozi w’iri shyaka mu ntara y’Uburasirazuba, Francois Dukuzumuremyi avuga ko amatora bayiteguye neza, akavuga ko iri shyaka risanzwe ritanga umukandida ariko ko kugeza ubu batarafata icyemezo, akizeza Abanyarwanda ko bazamenyeshwa umwanzuro mu minsi iri imbere.
Yagize ati “ Icyo tuzashishikariza abayoboke bacu ni ukuba umusemburo w’impinduka mu bandi banyarwanda bakitabira cyane cyane gahunda ya guverinoma, cyane cyane gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.”
Dukuzumuremyi yasabye abarwanashyaka ba PSD kuzitabira ari benshi no kuzubahiriza amategeko agenga amatora.
N’ubwo hari abamaze gutangaza ko basiyamamaza muri aya matora, uyu muyobozi wa PSD mu ntara y’Uburasirazuba avuga ko iri shyaka ritarabifataho umwanzuro ariko ko rishobora no kuzagira umukandida wo mu rindi shyaka bashyigikira kuko abayoboke baryo bazi guhitamo neza.
Umuturage Mbarabukeye Ephrem wakurikiye ibi biganiro avuga ko amatora bayiteguye neza, akavuga ko batazahangana n’andi mashyaka ahubwo ko bazaharanira kuzuzanya baganisha ku cyagirira neza Abanyarwanda
Abayobozi ba PSD kandi basabwe gukomeza gusigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko yagize akamaro gakomeye mu komora ibikomere bya benshi basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dukuzumuremyi ati “ Ndi umunyarwanda ni ubuzima bwa buri munsi , tugomba kububamo umunsi ku munsi, Ndi umunyarwanda ni gahunda nziza.”
Basabwe gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, kwitabira gahunda ya leta birinda kuba ibigande, kugendera mu nzira nziza zidashyigikira amacakubiri.
Mukamuganga Sarah utuye mu kagari ka Gihembe mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera yavuze ko mu byo bigishijwe bakuyemo isomo ryo kubanira neza bagenzi babo n’abayoboke b’andi mashyaka.
Yagize ati “Ndi Umunyarwanda tugomba kuyisigasira neza, kandi tukigisha n’abandi ko umuntu agomba kuba Umunyarwanda.
Kuko ikintu cyatuma Ndi Umunyarwanda itagerwaho ni amacakubiri, bitewe n’amateka yabaye, twigishijwe uko tugomba kubana neza na bagenzi bacu kuko ni Umunyarwanda, nkamwibonamo na we ukanyibonamo nk’Umunyarwanda.”
Urubyiruko rubarizwa muri iri shyaka rya PSD baboneyeho guhiga ibyo bifuza kugeraho birimo kwibumbira mu makoperative, kugana ibigo by’imari no kwihangira imirimo.
Photo © D. S. Rubangura/Umuseke
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
PSD yari iya kera aho yarimo abagabo b’intarumikwa nka ba GATABAZI, ba NZAMURAMBAHO, ba NGANGO, ba GAFARANGA n’abandi. Naho PSD y’ubu yo ni iyo guherekeza gusa nta ngufu ifite, mu by’ukuri PSD y’ubu ni iy’umuhango gusa birazwi.
PSD y’ubu niyemere ibe nk’ayandi mashyaka ariho mu Rwanda, ishyigikire umukandida umwe uzwi n’abanyarwanda kugeza ubu, naho PSD kwirirwa ibeshya abanyarwanda ngo nayo ishobora kuzatanga umukandida ngo ariko ntabwo bari bafata icyemezo cya nyuma, ibyo ni ukujijisha rubanda.
JYEWE NALI NZI KO TEREZA WO KWA SAYINZOGA ABA MULI RPF; UWO NALI NZIHO UBUKOMBOZI NI KIZITO.
Hhhhhhhh.iyi ni democratie icuritse kbsa.ubwo se murabeshya bande!!? Ngo hagaragare ko hari opposition ihari!!?
Comments are closed.