Digiqole ad

Episode 26: Inkuru nziza kuri Nelson, Gasongo na Gaju na Mama we

 Episode 26: Inkuru nziza kuri Nelson, Gasongo na Gaju na Mama we

Kaka – “Bakobwa bakowe ubu ndabigira nte? Ndazibandwa nzerekeza he se ahubwo ko amarira abaye menshi? Nuliso, mbwira mwana wanjye, ubaye iki koko?”

Sogokuru – “Uuh! Ndarikoze! Si ngaho!”

Kaka – “Shyuuu! Kandi narabivuze, narabivuze rwose ko uzarikora!”

Mama Gaju – “Oya Muze! Wikwirenganya ahubwo uwo Nganji wari sobuja ni Data!”

Sogokuru – “Eh! Yampaye inka Karambizi ka Nkukiyehe wa Rugerinyange rwa Mushumba twataramye! Uri umukobwa wa Nganji?”

Mama Gaju – “Ni njyewe wa mwana wasigaye, ni njyewe wa wundi wari muto iwacu kandi koko ibyo wavuze byose ni byo! Ni wowe twitaga Muzehe wararaga izamu mu rugo!”

Sogokuru yakubise ikivugirizo kirirangira maze arahaguruka, ahagurutsa Mama Gaju aramwitegereza neza.

Sogokuru – “Yewe yewe weee! Nanjye nkabibona koko! Yuuu! Nahoraga nitegereza isura yawe, nkareba amaso yawe n’amatwi nkabona unshiye mu maso! Yooh! Ni wowe koko mukobwa wa Nganji?”

Mama Gaju – “Yego ni njyewe Muze!”

Kaka – “Dore re! Ayiii! Imana igira amaboko koko! Si ngaho birabaye? Imana y’i Rwanda iracyataha iwacu koko! Reka nze mpaguruke nanjye nongere nguhobere mwana wanjye!”

Nyogokuru yahise ahaguruka arandara, ahobera Mama Gaju aramugumana.

Kaka – “Yuuu! Ni wowe koko? Ndeba nkurebe mwana wa!”

Aho twese twari twaganjwe n’ibyishimo bivanze n’ikiniga tubona neza inzira ikomeye y’ubuzima Imana iharurira umuntu agahangayika, akiheba, akiganyira nyamara ariko burya yo iba ibizi kandi agacu k’impumu kaba kari hafi.

Sogokuru – “Dore disi umwuzukuru wa Nganji! Haguruka umpobere mwana wanjye. Yooh! Yuuu! Ubwo mbakiriye mu maboko yanjye wenda nipfire!”

Njyewe – “Sogoku! Ni ukuri wagize neza tuza tugusanga uratwakira, kugira neza kwawe rero kwituye ineza wagiriwe n’uyu muryango none dore birabaye, aya marira ureba ashoka ni ayo guhumuriza umutima kuko ibyo umaze kutubwira ni ubuhamya bwuzuye bwa Mama Gaju.

Sogoku, uje uhamya ibyo wiboneye kandi utubwira byose kandi Mama Gaju abona umuhamya n’uwamutwaje ingabo mu kubaho kwe. Sogoku, warakoze cyane kuba warabaye ingenzi, maze mu kuba ingenzi kwawe wa mugisha wagiriwe no kwakirwa neza na Sobuja wakoreraga akaba ari we utumye bidasubirwaho umuhekeye umwana nonaha.

Sogoku, uri ingenzi kuko wagenje nka Sobuja ukabintoza nanjye nkabitoza urungano, none umusaruro ukaba wuzuye ibigega ndetse ukarenga ukagera mu ndiba z’imitima yacu, ni ukuri warakoze cyane.”

Sogokuru – “Ni uko ni uko mwana wanjye, ntangajwe n’ukuntu wakuze!”

Kaka – “Ayiii! Wahora ni iki Muganji mwiza ko nanjye ntangaye! Uh, uzi ko Nuliso akura asusa nawe? Imana igira amaboko, ababyeyi bakagira indero, indero igakuza koko!”

Mama Gaju – “Si nzi icyo navuga ariko ni ukuri warakoze cyane Muze! Imana izakwiture kuko uri intwari ihamya idahusha, nibutse bya bihe byose ntacyo nibagiwe, nibutse ko wubahaga uwambyaye maze na we akagukunda. Nibutse ko wararaga udasinziriye ngo hatagira ikimuhungabanya, natwe tugahungabana, ako ni akazi gakomeye yubahaga, ni akazi buri wese yagakwiye kubaha, ubu se iyo atagukunda yari gukunda nde? Muze, Byose byabaye bifite umurunga ukomeye kandi wakoze byinshi, uzakora n’ibindi mu gihe cyose tucyambariye urugamba. Brown umuhungu wanjye yakuranye imico nk’iya Sekuru, Nelson na we akurana imico yawe, Gaju yakuranye imico yanjye maze aba basore bishimira kubagira abavandimwe.”

Kaka – “Ni uko Shenge!”

Mama Gaju – “Muze, ubutwari ni ubwo, abantu nkamwe ni bo dushaka gukuriramo kandi bibaye twese tukagera ikirenge mu cyanyu uyu murunga w’ubutwari ntiwazacibwa n’ishyari umuryango nari nsigaranye wangiriye ubwo wigabanyije ibyacu kandi ari bo nari niteze nk’inkingi y’ubuzima nari mfite icyo gihe ni ko gusigara njyenyine ndetse menya icyo gukora ngo nigire.”

Sogokuru – “Ayiga Data!”

Mama Gaju – “Muze, amateka yo ni menshi ariko ikizima ni ukuyagenderaho maze ukiyubaka ugaharanira kutazasubira gukandagiza ikirenge mu ihwa ryakujombye kuko byose burya biba kugira ngo ibyanditswe bisohozwe!”

Kaka – “Uuh! Ni uko rwose mwana wanjye. Ni ko Isi twayisanze ariko humura tuzanayisiga. Ubwo se nk’abo bimajije iki ko ugifite ubuzima? Nshimye ko wabahariye ukimenya, erega haguma amagara naho amagana arashira!”

Sogokuru – “Shyuhuhu! Mbega mukecuru wanjye, wahora ni iki se ko burya umubaji w’imitima atayiringanyije. Uwatekereza nkawe se ntiyaba abyaye abyaje! Ariko humura mwana wa, byose ni inzira ifunganye Rugira aba yarateguye kugira ngo azayigire igihogere umunsi umwe yiremeye.”

Mama Gaju – “Ni byo Muze, ubwo rero umugabo nari mfite yaje gufungwa n’imfura yanjye. Ibintu byose twari dufite byatejwe cyamunara kubera umwenda wa Banki, ni yo mpamvu twaje hano.”

Nyogokuru – “Bikiramaliya mubyeyi utabara indushyi! Dore re, ngo umuganji wawe ni imfura yawe bari mu buroko? Uuh! Wagorwa wagorwa disi!”

Njyewe – “Sogokuru, nawe Nyogokuru, uyu Mama Gaju, Gaju, Brown na Papa we na Jojo wigendeye akerekeza aho tutazi ni abacu. Nubwo mwabikoze mutabizi ariko na none mwahaye isomo rikomeye twe babakomotseho, ni na yo mpamvu natwe ntacyo tutazakora ngo dusazane ubutwari n’ubupfura mwahoranye, mbega u Rwanda rwiza rwahozeho iyo ngira amahire yo kuruturamo!”

Sogokuru – “Uti u Rwanda rwiza rwahozeho, uraruvuga uraruzi se? Rwari u Rwanda rw’amahoro ndetse rwatembaga ubuki, amata agahundwa imitozo, mbese rwari u Rwanda rw’ineza nk’iya Nganji!”

Mama Gaju – “Ongeraho n’iyawe Muze! Wowe utararebye uko uri maze ukatwakira, ukaducumbikira utatuzi!”

Sogokuru – “Uko ni ko twamye tubana mwana wanjye.”

Gasongo – “Natwe ubu ni ko twifuza kubana Sogoku! Kandi humura ibi si amasigarakicaro ahubwo ni impamba itazatuma tugwa isari.”

Kaka – “Ayiii! Ni uko ni uko bana banjye.”

Njyewe – “Sogoku, reka tubareke mujye gusemba akajisho ni ah’ejo Imana niba idukuye mu gicucu cy’urupfu.”

Sogokuru – “Ni uko ni uko mwana wa, Rugira abarinde.”

Njye, Kenny na Gasongo twahise dukata turagenda tugeze kwa Gasongo turasasa turaryama ariko mu by’ukuri njye sinasinziriye ahubwo nasubiye muri byose byari byavugiwe hariya, maze mbona ko iyo ibyo bitaba tutari kubona neza umurunga w’ubutwari ababyeyi bacu bunze. Mbonye gusinzira byanze nahise mbyuka nicara ku gatebe kari iruhande rwacu, mfungura ka gatelephone kanjye ubwo nishakiraga Brendah nawe urabyumva.

Nkigafungura nahise nihuta njya online, ariko mbona message ntiziza nkomeza gutegereza biranga ntangira kwibaza impamvu, hashize akanya gato nibwo nibutse ko ubanza ahari nta mafaranga mfiteho ndebye koko nsanga ntayo.

Oh my God! Numvise mbabaye cyane maze ntangira kwitotombera ukuntu batatumye umuntu ajya online nta mafaranga atanze, hashize akanya ndatuza nibuka ko kuri ubu nta cyiza kidasaba agafaranga. Narongeye negeka urubavu maze ku bw’amahirwe ndasinzira, nakanguwe na Gasongo mu gitondo maze turabyuka turitunganya neza ubundi tumanuka tujya mu rugo, tuhageze dusanga Mama Gaju na Gaju bahagaze ku irembo turabasuhuza maze dufata urugendo twerekeza mu kibaya cya Rwezi.

Twagezeyo dutangira akazi nk’ibisanzwe bigeze mu masaha y’ikiruhuko tumaze gutanga imibyizi y’abari baje gukora, njye na Gasongo na Gaju na Mama we twicaye munsi y’igiti maze dutangira kuganira.

Njyewe – “Mama Gaju! Batinze kuduhemba ngo tujye gusura ba Brown.”

Gaju – “Yego sha Nelson! Uzi ko umvugiye ibintu.”

Gasongo – “Nanjye mpora mbizirikana ni ukuri kandi nshimishijwe n’uko kubera twunze ubumwe dusigaye dutekereza kimwe.”

Mama Gaju – “Uuh! Bana banjye se mvuge iki? Nanjye ubu ntegereje ko Imana idushyira mu biganza maze tukabona icyo dutanga, gusa disi bahumure rwose ni ejo cyangwa ejo bundi tukabatahaho ukwezi ntigushira uyu munsi se?”

Gaju – “Yego Mama! Ni ukuri ni byo! Eh Nelson, Brendah ngo yambiii! Yakubuze yampaye n’amafoto ngo nkwereke!”

Nahise nshiguka ndahaguruka ntagira kurwanira telephone na Gaju ari na ko na we ayinyima birangira murushije imbaraga ndayimwaka nirukira muri Gallery, koko mba mbonye ya sura itatse amasimbi agatima gatuza nkumva. Natangiye kwitegereza neza ntahumbya nkakora zoom nkareba ya nseko, mu gihe nari natwawe sinzi ukuntu nahindukiye mbona abantu bari kuza badusanga ndebye neza mbonamo wa mugabo waduhaye akazi na we abarimo maze bakitugeraho.

We – “Eh! Bite Mama!”

Mama Brown – “Ni byiza.”

We – “Bite namwe basore nawe nkumi?”

Twese – “Ni byiza rwose.”

We – “Muriteguye guhembwa se?”

Twese – “Ngo?”

We – “Ko mwikanze se mutangajwe no guhembwa ayo mwakoreye?”

Mama Brown – “Oya! Ahubwo ni uko bije twari tubikeneye, ese koko ni byo?”

We – “Uuh! Ugira ngo ndababeshya se? Ahubwo munkurikire twegere Comptable abe ari mwe aheraho!”

Ako kanya twahagurutse bwangu maze dukurikira uwo mugabo tugeze kuri uwo Comptable aramubwira.

We – “Umva Ange! Hera kuri aba ba Gapita nubarangiza ubone gukorera bariya, si byo?”

Comptable – “Yego Sir!”

We – “Narangiza kubakorera rero muze kuza tuvugane.”

Twese – “Yego murakoze.”

Comptable yahereye kuri Mama Brown, arangije kumukorera Gaju akurikiraho twese dusoje dukubita ku mufuka ama pantaro atangira kuremererwa imbaraga ziba zose maze dusubira inyuma dusanga wa mugabo wari ukuze, ariko akuranye ubupfura n’ubuntu, maze tumugezeho.

We – “Barangije kubakorera se?”

Twese – “Yego.”

Mama Brown – “Turabashimiye by’umwihariko….”

Akivuga ahita amuca mu ijambo.

We – “Mama! Humura ntacyo nakoze kidasanzwe, urakoze gushima ariko na none nakoze igikwiye.”

Mama Brown – “Yooh! Ni ukuri Imana ibahe umugisha.”

We – “Tuwusangire! So, rero nakomeje gushaka uburyo nagerageza kubashakira promotion mu ruganda rwacu ntako ntagize mu bushobozi mfite, gusa nagize amahirwe intego nshyika nyigezeho. Ubu rero hari Departement ya Marketing yavuguruwe igomba gutangira muri iyi minsi iri imbere, nkaba nshimishijwe no kubabwira ko nabashije kubaboneramo imyanya.”

Twese – “Oh, No! Ntibishoboka?”

We – “I am sure. Nababoneyemo imyanya muratangira vuba, byongeye kandi Mama wanyu naramuka atsinze interview azahita ayiyobora.”

Mama Brown – “Ayi we! Ahwiii! Koko se ibyo uvuga ni ukuri?”

We – “Ubu se urumva koko mbabeshya ntaba nshinyagura? Simbabeshya rwose, mwebwe musenge Imana hatagira impinduka ziba kandi ni ukuri ndabyizeye.”

Njyewe – “Wow!”

Gasongo yanyitereyeho dutangira kubyina, Gaju na we bimwanga mu nda atwinagaho maze Mama Brown na wa Mugabo na bo baramwenyura birarenga baraseka bajya hasi bya bindi bita gukwenkwenuka.

Hashize akanya turatuza maze wa mugabo ahita atubwira.

We – “Ibyishimo byanyu bifite ishingiro ariko ndifuza ko byazagera ku ndunduro, njye rero nitwa John nk’uko nabibabwiye nkora mu ruganda rutunganya icyayi, namenyanye n’uyu musore wanyu igihe nari nkigera ino maze aramfasha. Nagize amatsiko maze mubaza bike ariko byinshi nabyibwiye maze kubabona. Rero munsigire imyirondoro yanyu yuzuye ubundi mucyure uyu mubyizi mugende mwitegure cyane ko guhera ejo tuba duhagaritse gusarura tukazongera nyuma y’icyumweru kandi bikunze nshobora kuzaba narabahamagaye.”

Twese – “Murakoze cyane.”

John – “Sawa rero ngaho mwandike imyirondoro yose ndaje.”

John akimara kugenda twasigaye twashyushye twashyugumbwe buri wese ashaka kugira icyo avuga, maze dutangira kwandika dutitira intoki dusoje buri wese ajya kure mu bitekerezo,  John agarutse tumuhereza imyirondoro aradusezera aragenda atubwira ko azaduhamagara.

Twahise dufata inzira, feri ya mbere twayifatiye muri centre. Tugezeyo twaguze byose twari dukeneye ariko Mama Brown yaje kwiherera si nzi ibyo yaguze ku ruhande, maze tuzamuka twikoreye, Gasongo yagize ibyo ajyana iwabo maze ibindi tubijyana mu rugo tugihinguka Kaka yadukubise amaso ariyamira.

Kaka – “Uuh! Dore re! Si ngaho, ibyo se kandi bije biva he? Nuliso, ibyo mwinjiza mu nzu ni ibiki?”

Njyewe – “Nyogoku, humura rwose ni ibyacu tuvuye guhaha!”

Kaka – “Uuh! Ni uko ni uko shenge Imana yagize neza!”

Mama Brown – “Ahubwo se Muzehe ari he Mukecu?”

Kaka – “Yari agiye hariya ku kabari ngo kumva ko hari urwagwa ruryoshye ngo yikopeshe ako kurarira.”

Mama Brown – “Eh! Ese Mama! Byo ntiyarara agatobe k’abakuze, natwe reka turebe ko twatunganya ibyo kurya araza asanga bihiye.”

Kaka – “Ni uko ni uko bana banjye! Uh!”

Mu byishimo byinshi ako kanya twafatanyije byose maze dutegura ibiryo byiza, nko mu masaa moya numva cya kivugirizo cya Sogokuru, nk’uko nabimenyereye nkiri muto njya kumusanganira, nkimugeraho ampereza igicuma yari azanye mujya imbere tukigera mu rugo.

Sogokuru – “Yampaye inka Rwasamanzi! Uru rukarango rwo mu baturanyi se mwokabyara mwe ubu nti rudukoma ihanga?”

Kaka – “Uuh! Kaze neza Muganji mwiza! Ugize uti abaturanyi? Hahhhhh! Dore ni hano iwawe! Ahubwo uziye igihe.”

Sogokuru – “Mbe Mukaza! Ngo ni byo ra?”

Ubwo yabazaga Gaju.

Gaju – “Hahhhh! Sogoku! Ushonje uhishiwe! Ahubwo shyika kuri kano gatebe uruhuke maze tukugaburire.”

Sogokuru – “Ni uko ni uko mwana wanjye.”

Kaka – “Ariko urareba ukuntu dufashwe neza ra?”

Sogokuru na Kaka – “Hahhhhhhh!”

Sogokuru – “Umwa, umwanzi arakabura abantu, uzi ko nsigaye ngera mu kabari nkabyigamba maze abandi bagabo bakajiginwa!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Mama Brown – “Ni uko ni uko bambe! Ubu se utigambye ineza wakwigamba inabi? Imana izajye ikumva kandi ikongerere. Muze, mwakire amazi dukarabe maze dufungure.”

Sogokuru – “Ni uko di! Ntureba naho rwose…”

Mama Brown yasukiye amazi Sogokuru ndetse na Nyogokuru maze natwe tubazanira ibiryo ubundi turicara dutangira kurya dusoje Mama Brown yikoza hirya aza afite amacupa abiri y’agapfundikiye. Sogokuru abibonye akubira inkoni hasi yirahira sekuruza, Kaka na we amuvugiriza impundu natwe tugaragaza ibyishimo, Mama Brown amaze kubafungurira.

Sogokuru – “Ntureba mwana wa! Erega yaribyaye! Uuh, nagaherukaga ku bwe mba nkuroga! Yewe yewe yewe! Karafutse ni ka rufuro pe pe pe!”

Kaka – “Uuh! Harya ubwo ndabyibuka ra?”

Mama Brown – “Iki se Mukecu?”

Kaka – “Kwa kundi So yanyerekaga bahengeka umunwa basoma!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Sogokuru – “Dore bagira gutya, do!”

Sogokuru yahengetse umunwa koko agasukayo arakumviriza, arongera arahengeka bwa kabiri tumuha amashyi, Kaka na we aramwigana ni ukuri numvise ibyishimo bitashye muri njye iyo foto ntizamva mu maso. Hashize akanya gato turatuza, mama Brown ahita afata umwanya maze aravuga.

Mama Brown – “Muze! Reka dufate kano kanya tubishimire kandi tubereke ko tukiri kumwe namwe muri bya bihe byiza byabanyuze, twagize amahirwe ageretse ku yandi maze aho twaje dusa nk’abahungiye tuhasanga amateka n’umugisha. Muze, Imana yadufashije maze ha handi twaramukiraga baduha igihembo cyacu none ejo tuzanyaruka twese tujye hariya mu mujyi gusura umwana na se maze turebe uko bameze tuzagaruka tubabwire.”

Kaka – “Uuh! Disi umugore w’umutima ahora ahetse umuryango we! Ni uko ni uko shenge genda urebe umwana na se.”

Sogokuru – “Ni uko ni uko mukobwa wanjye genda urebe uko amerewe, ahubwo ni uko nta kireba neza mba nandaye tukajyana nanjye nkabasuhuza.”

Mama Brown – “Humura kumusuhuza kwawe ni uku, kandi tuzahakubera kuko ubu turi umuryango umwe.”

Kaka – “Ndazinduka nanjye ndebe ko nabona idegede muzabanshyirire.”

Mama Brown – “Oyaa! Muri gereza ntibateka, ariko shenge mwari mukoze!”

Kaka – “Uuh, ni uko ni uko mwana wa, maze muzagire umuhanda mwiza! Tuzabaherekeza turebe ipuraki y’imodoka izaba ibatwaye!”

Twese – “Hahhhhhh!”

Kenny – “Kubera iki se Nyogoku?”

Kaka – “Uuh! Kugira ngo nituyibona igarutse tuzayibaze impamvu igarutse itabagaruye!”

Twese twarasetse tujya hasi, dukomeza kuganira Sogokuru na Nyogokuru na bo bakomeza kugasoma banagacurura bakamazemo.

Kaka – “Mwana wa urakoze rwose akira iki gikombe buriya uzagisubizayo ejo.”

Twese – “Hhhhhhh!”

Abataha kwa Gasongo twahise dusezera turagenda, ubwo gahunda yari iya mu gitondo tukazinduka tugashaka impamba tukajya kureba Brown na Papa we kuri gereza…………

Ntuzacikwe na Episode ya 27 muri Online Game………………

***********

27 Comments

  • Woooow!!!

  • Mwese ndabatanze tu
    Gusa kugera kure siko gupfa ubu Jojo wivumbuye arihe?

  • yooo !!! disi ndishimye ni ukuri! gusa icyo nzi kd namenye ni uko burya guca bugufi ukubaha uwo uruta ni ukuruta nta muryango ni umwe bidafungura! umuseke n’abakunzi bawo mbifurije umugisha NYAGASANI atanga!

  • waooooow mbega byiza umuryango wongeye gutahamo ibyishimo kandi ugira neza ukabisanga imbere ukaba uharuye n’inzira yabazagukomokaho

  • Mbega byiza

  • Mwanditsi w’iyi nkuru, inganzo yawe iratangaje! Mbega story iryoshye!

  • Yampayinka karambizi ka nkukiyehe wa rugerinyange rwa mushumba twataramye, turasanga uyu john wabahaye akazi ari se wa nuliso!

  • Mana weee ancwiii birashimishije Imana irabashubije kubabara siko gupfa. Jojo se yaba ari iwabo WA Brenda ?Nibage gusura papa Gaju na Brown babakomeze

  • Yooooo!!!!!! Ndishimye cyane pee! Disi bongeye kwishima ubuse Jojo ntazicuza bitagishobotse, kwiha

  • Yooooo!!!!!! Ndishimye cyane pee! Disi bongeye kwishima ubuse Jojo ntazicuza bitagishobotse, kwihangana bitera kunesha. Imana ikomeze ibahe umugisha

  • Imana isubiriza igihe kabsa biranshimishije cyane Rwose. Ikibazo gisigaye kuri Jojo ubu kweli ntazumirwa bitewe nuburyo yasebeje umuryango we ni akumiro nako agahomamunwa mba mbaroga.

  • Vava nanjye ndatekereza yaba papa wa Nuliso cg akaza kuba umuvandimwe wa Maman Brown disi Jojo ?nizere ko Nelson azasura umwiza we

  • Bitangiye kuza, reka twizere ko yenda Brown na Pascal imbabazi za Perezida zizabageraho bagafungurwa vuba cyangwa bakagabanyirizwa ibihano. Uyu mwari se wigize umwasama barahurira nawe mumugi bakobwa bakowe? ejo hazaza he hanteye agahinda, Impara zaririmbye ngo “Mbabariye umusore uzakujyana kuko azagusenda nakwitegereza” nyiramariza.com, cyangwa agiye kwibera “Cyanyiriromba”

    Kwihangana ukagira Ibyiringiro, Guca bugufi, Kwubaha no guha agaciro buri wese, Urukundo no kugira impuhwe, kwemera kugirwa Inama nibyo byagufasha gutsinda ikizamini cyose iyi isi yaguha.

  • Mbega byiza weeeeee,Mama Brown yongeye kunezerwa disi najye gusura Brown na Papa we are be uko bamerewe.Ese buriya Pascal siwe Papa wa Nulson akaba ariwe wari umukozi wa Nganji wamucururizaga we????Ese buriya ntiwasanga Mama Kenny ariwe nyina wa Nulson yaragiye akaba indaya mumujyi??Ese buriya John ntiwasanga ariwe wari watwaye nyina wa Nulson hanyuma bakananiranwa??Ese ubu Jojo ntiyabaye indaya mumujyi niba yaragezeyo?Yewe mfite ibibazo byinshi ndikwibaza ariko buriya bizagenda bikemuka uko muzagenda mutugezaho iyi nkuru.

  • Imana isubije abayo pe, burya ntihakagire uwiheba mu buzima

  • ariko mbega byiza!
    koko ndemeye imbuto yumugisha iva kugiti cyumuruho barashize babinye agashara kambere kweli cyakoza natwe bijye biduha isomo tumenye ko kugera kure atariko gupfa

  • Komeza kararyoshe pe

  • Uriya mugabo ukorera uruganda rw’icyayi ni se wa Nelson!! Buriya ntimubibona ra??! Bizatinda bimenyekane. John ni se wa Nelson kandi na nyina ariho ashobora kuba yaragiye gukorera muri za Kampala….

    Eeh mwanditsi, bavuga “Ntureba” ntibavuga “Sureba” uramutse ariko ubizi nta kibazo wakosora, ariko usanzwe ubizi ukabkora kuriya byakwitwa “gushyoma” Urakoze!!

  • Mbega byiza ndishimye nanjye

  • kwihangana bitera kunesha nshuti kd gira neza wigendere ineza uzayisanga imbere kd tugire urukundo rutavanguy ntcy rushingiyeho kuk wasanga uje ugusangaariw mugidha wae nanjye hao ndumva john ashobora kuba ari papa na nelson KBS yoooh disi nongey kumva mama gaju yasetse dore nayanseko ye nziza cyn yoooh brown wacu komeracyn

  • Lovely story

  • nyamara ibyishimo bigiye gukomereza kuri gereza! sibwo batahanye!

  • Kweli ibi nibyishimo bigerets kubindi!!!!!!

  • hhhhhh Bless the lord inkuru y’ubwenge niyi ngiyi .gusa Imana ikomeze ireberere jojo dis umwanditsi nawe uri umuntu w’umugabo .

  • yoo!manawee!narinabivuzeko uwomwana umwe azaba m.brawn!mbega ibyishimo mumuryango!twese twumveko imbuto yumugisha yera kugiti cyumuruho.utanyuze munzira zimibabaro ntiwazagera kumunezero!iyinkuru iraryoshye pee!Nelson,uzasure numukunzi!aragukumbuye!

  • yooooo gira neza wigendere pe!ibintu n’uburyohe gusa usa,akazi karabonetse ubuzima buratangiye bahu na Sogokuru anyweye kuri ka rufuro di kwibyara bitera ababyeyi ineza nawe reberaho.Jojo azamenya uko byagenze yicuze

  • Wowe wandika iyinkuru uzigutekereza. Mubigora abantu mubuzima nukwihangana no guca bugufi.noneho kosora ntibavuga mabukwe wawe bavuga nyokobukwe

Comments are closed.

en_USEnglish