Month: <span>February 2017</span>

Ikibazo i Rubaya: Kanyanga>>>ubusinzi>>>ubusambanyi>>abana batateguwe

Gicumbi – Mu murenge wa Rubaya ahateraniye abantu benshi uhasanga abagore bakiri bato bafite abana b’inkurikirane kandi bigaragara ko ba nyina badafite ubushobozi buhagije. Aba bana abenshi ngo ni abavuka ku nda zitateganyijwe zivuye mu busambanyi bwakomotse ku businzi bwa kanyanga ivugwa cyane muri uyu murenge uturiye umupaka na Uganda. Bamwe muri aba bagore baganiriye […]Irambuye

Nigeria: 20% by’inoti ziri ku isoko ngo ni impimbano

Obadiah Mailafia wari guverineri wungirije wa Banki nkuru ya Nigeria yatangaje ko hafi 20% by’inoti z’amaNaira ya Nigeria ari inoti z’inyiganano kandi zikaba ziri ku isoko mu gihugu. Yabitangaje ejo mu Nteko Ishinga Amategeko baganira ku bibazo by’ingengo y’imari aho yasabye inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo kugira ngo barengere ubukungu bw’igihugu. Iyo inoti mpimbano zingana […]Irambuye

Riderman yise ‘IBISAHIRANDA’ abanyamakuru basaba abahanzi amafaranga

Gatsinzi Emery niyo mazina ye. Mu muziki yamamaye cyane nka Riderman cyangwa ‘Umugaba mukuru w’Ibisumizi’, kubera inzu itunganya muzika ‘Label’ afite. Avuga ko abanyamakuru baka abahanzi amafaranga yo kumenyekanisha ibihangano byabo ari ibisahiranda. Kuri we asanga kuba umuhanzi akora indirimbo akayishyira umunyamakuru aba agomba kuyimenyakanisha nk’akazi akora kandi kamuhemba umushahara we atari ugutegereza ay’umuhanzi. Kuko […]Irambuye

Umugore wa Perezida wa Centrafrica yakiriye Charly na Nina

Brigitte Touadera umugore wa Perezida wa Centre Afrique Austin Archange Touadera, yakiriye Charly & Nina bari baherekejwe na Dj Pius, Big Farious na Alexis Muyoboke umujyanama unashinzwe ibikorwa byabo . Ni nyuma y’igitaramo bari bafite muri icyo gihugu cyabaye kuwa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017. Kubera kwitabirwa n’abaturage benshi bo muri icyo gihugu, abo bahanzi […]Irambuye

Impamvu 3 zaba zarateye Rwatubyaye kuva muri APR FC agasinyira

Ntibisanzwe mu mupira w’amaguru ko umukinnyi ava muri APR FC imukeneye agasinyira indi kipe yo mu Rwanda, by’umwihariko mukeba Rayon sports. Hari impamvu zidasanzwe Umuseke wegereanyije zishobora kuba zarateye Abdoul Rwatubyaye gufata uyu mwanzuro. Tariki 28 Nyakanga 2016 nibwo byatangajwe ko myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Abdoul Rwatubyaye afashe umwanzuro wo gusinyira Rayon […]Irambuye

Isoko rirafunguye, kuva none kugeza tariki 03/03 wagura imigabane ya

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yafunguye kumugaragaro igurisha ku isoko ry’ibanze (Initial Public Offer/IPO) imigabane ingana na 19,81% Leta y’u Rwanda ifite muri I&M Bank -Rwanda. Umugabane umwe uri ku mafaranga 90 gusa. Iyi migabane ubu iri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda guhera uyu munsi kugeza tariki 03 Werurwe, […]Irambuye

Urubyiruko rwinjiye mu kwitegura kuba abayobozi beza b’u Rwanda rw’ejo

Ihuriro ry’urubyiruko ‘Rwanda We Want’ rukiri mu mashuri rwiyemeje gutegura bagenzi babo kugira ngo bakurane umutima n’inyota yo kuba abayobozi b’ejo hazaza. Uru rubyiruko rwatangije ubu bukangurambaga mu karere ka Rulindo ruvuga ko nta kindi bakwitura ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kubabere umubyeyi mwiza uretse kubutegurira abayobozi beza bazakomeza ikivi cyatangijwe n’abayobozi ba none mu gihe […]Irambuye

Ibiganiro bya Trump, Buhari na Zuma byarangiye neza

Kuri uyu mugoroba Perezida wa America yaganiriye na bagenzi be uwa Nigeria Muhammadu Buhari na Jacob Zuma wa Africa y’Epfo bavuga ku ngingo zitandukanye harimo umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye mu bukungu n’amahoro ku mugabane wa Africa. Buhari yashimye Donald Trump, avuga ko yatsinze amatora mu buryo bwa Demokarasi kandi ngo bikwiye kubera isomo abandi bayobozi. […]Irambuye

Uko ukwiye kwambara kuri St Valentin

Tariki 14 Gashyantare, umunsi wa St Valentin muri Kiliziya gatolika ufatwa nkuw’abakundana. Uyu munsi abakundana bambara amabara y’umutuku n’umukara, bagasohokana bagahana impano n’indabo. Uyu munsi kandi abawizihiza bita cyane ku myambarire. Kompanyi itunganya imisatsi n’ubwiza by’abantu Talented Hands ifatanyije n’inzu y’imideli yitwa Rimba Design bakoze amafoto ngo berekane uburyo bunyuranye abakundana bakwambara n’uko bakwitunganya (make-up) […]Irambuye

en_USEnglish