Month: <span>February 2017</span>

U Rwanda rwakoze byinshi mu masezerano ya Maputo arengera abana

Kuri uyu wa mbere  imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’umugore n’umwana SOAWR, Oxfam na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango bize uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo muri Mozambique u Rwanda rwashyizeho umukono ku itariki 11 Nyakanga 2003. Aya masezerano ya Maputo areba cyane ku burenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage, n’uburenaganzira bw’abagore muri Afurika, aho yemejwe […]Irambuye

Rwatubyaye yagarutse yihishe, ubu yakoze imyitozo muri Rayon…AMAFOTO

Abdul Rwatubyaye wari myugariro wa APR wasinyiye ikipe ya Rayon Sports agahita aburirwa irengero yagarutse yihishe mu cyumweru gishize, kuri uyu mugoroba yakoze imyitozo muri Rayon Sports kuri stade i Nyamirambo. Uyu musore yavugishije byinshi abakunzi b’umupira mu Rwanda ubwo yari yabuze akimara gusinyira Rayon. Bitunguranye cyane, Rwatubyaye yasinyiye Rayon Sports tariki 27 z’ukwezi kwa […]Irambuye

Abarokowe n’umubirigi Padiri Simon Pierre muri Jenoside bagiye kumushimira

*Yashimwe n’Akarere nk’umurinzi w’igihango Amajyepfo – Kuri iki cyumweru  bamwe mu barokotse Jenoside barokowe na Padiri Simon Pierre umaze imyaka 48 mu Rwanda bagiye kumushimira ku kigo cy’impfubyi yashinze kiri mu murenge wa Nyanza mu kagali ka Ruyenzi umudugudu wa Cyotamakara. Yabasabye gukundana no gusangira n’abakene bicye bafite. Uyu mupadiri ukomoka mu Bubiligi ariko ubu […]Irambuye

Itonde! Ingaruka mbi zo kwambara inkweto ndende igihe kirekire

Abagore n’abakobwa benshi bakunda kwambara inkweto ndende, bamwe muri bo bakazambara umwanya munini. Ubushakashyatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa bakunze kwambara inkweto ndende umwanya munini byangiza amagufwa agize ikirenge. inkweto ndende muri iki gihe zikunze kwambarwa n’abakobwa n’abagore bakiri bato, n’ubwo zigaragara neza, zibera abantu benshi ariko zigira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri w’umuntu. Ubushakashatsi bwagaragaje […]Irambuye

Abahanga bakoze ‘twa drones tumeze nk’inzuki’ two kubangurira ibimera

Mu rwego rwo gufasha ibimera kororoka binyuze mu kubangurira hifashishijwe gukwirakwiza za pollens(izi twazigereranya n’intanga ngabo), abahanga bo mu Buyapani bakoze utwuma duto bita drones tuzajya tugurukana ‘pollens’ tukazishyira bimera bikororoka. Ubusanzwe Drones zikoreshwa mu bice byinshi by’ubuzima nko gukwirakwiza internet, gufata amafoto, kugeza hirya no hino imizigo runaka cyangwa se ibikorwa by’ubutasi bitandukanye. Aba bahanga […]Irambuye

‘Abanyarwanda’ bamaze imyaka 70 baba muri Kenya barasaba ubwenegihugu

*Kenya yabahaye ubwenegihugu nyuma irabubambura *Mu 1980 Kenya yagiye kubohereza u Rwanda rurabanga ngo ni abanyaKenya *Ubu bavuga nta bwenegihugu na bumwe bafite Ahagana mu 1940, Abanyarwanda babarirwa muri 500 bavanywe mu Rwanda bajyanwa muri Kenya n’abakoroni b’abongereza kujya gukora mu mirima y’icyayi mu gace ka Kericho n’ahandi muri Kenya, bacye bakiriho, abana n’abuzukuru babo […]Irambuye

U Rwanda na Mali byumvikanye mu by’indege. Rwandair iratangira kujyayo

*Indege za Rwandair zizaba zemerewe kuvana abantu n’ibintu i Kigali, zibageze i Bamako zibe zafata abandi bagaruka cyangwa bajya ahandi. *Rwandair ngo iriteguye ndetse izanagura indi ndege igezweho Boeing 737-800 muri Gicurasi. Kuri uyu wa mbere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, Dr Alex Nzahabwanimana yasinye amasezerano asesuye y’ubucuruzi bujyanye n’ubwikorezi bwo […]Irambuye

Umuyobozi utabakorera mujye mumushyira hanze – P.Kagame

Nyagatare – Avuye Kagitumba Perezida Kagame yaje kubonana n’abaturage bo mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Mbare naho yahaye ubutumwa abaturage bwo kubashishikariza kwivana mu bukene no gukurikiza gahunda za Leta. Yabwiye abaturage ko bagomba kubaza abayobozi inshingano zabo ndetse ntibatinye gushyira hanze umuyobozi utabakorera ibyo ashinzwe kugira ngo na Perezida abimenye. Ati “Umuyobozi […]Irambuye

Danny Usengimana yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Mutarama

Rutahizamu wa Police FC Danny Usengimana niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kwa Mutarama muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM.  Ni mu mushinga w’UM– USEKE IT Ltd ufatanyije na AZAM TV ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu Rwanda. Danny Usengimana […]Irambuye

Ibi bibazo bingeraho n’ibindi kuki bidakemuka? – P.Kagame abwira aba

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari ka Kagitumba Perezida Paul Kagame yibanze ku iterambere ry’imibereho y’abaturage avuga ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu hashimishije, ariko ko rushaka kugera heza kurushaho kandi nta muturage usigaye inyuma asabiriza kubera ubukene. Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze kudakemura bimwe mu […]Irambuye

en_USEnglish