Digiqole ad

Nigeria: 20% by’inoti ziri ku isoko ngo ni impimbano

 Nigeria: 20% by’inoti ziri ku isoko ngo ni impimbano

20% by’inoti z’amaNaira ari kw’isoko ngo ni impimbano

Obadiah Mailafia wari guverineri wungirije wa Banki nkuru ya Nigeria yatangaje ko hafi 20% by’inoti z’amaNaira ya Nigeria ari inoti z’inyiganano kandi zikaba ziri ku isoko mu gihugu.

20% by'inoti z'amaNaira ari kw'isoko ngo ni impimbano
20% by’inoti z’amaNaira ari kw’isoko ngo ni impimbano

Yabitangaje ejo mu Nteko Ishinga Amategeko baganira ku bibazo by’ingengo y’imari aho yasabye inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo kugira ngo barengere ubukungu bw’igihugu.

Iyo inoti mpimbano zingana kuriya ziri muri rubanda ngo inoti nyazo zirabura. Inoti nyiganano ngo zikomeza kwiganza zigahigika ku isoko inoti nzima nk’uko bivugwa na NigeriaHerald.

Obadiah ashyira iki kibazo ku ihungabana ry’ubukungu muri Nigera kubera impamvu zirimo kugwa kw’igiciro cy’ibikomoka kuri petrol, imikorere mibi y’amabanki, imikorere mibi y’urwego ngenzuramikorere ndetse na ruswa.

Nigeria nicyo gihugu cya mbere cy’ubukungu bunini muri Africa, gusa umwaka ushize cyagize ingorane zikomeye mu bukungu ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi ishize.

Obadiah yatanze inama ko Leta itazamura ikigero cy’inyungu ku nguzanyo kuko ngo “byahuhura imibereho n’ubundi ikomereye abaturage ba Nigeria.”

UM– USEKE.RW  

en_USEnglish