Digiqole ad

Ikibazo i Rubaya: Kanyanga>>>ubusinzi>>>ubusambanyi>>abana batateguwe

 Ikibazo i Rubaya: Kanyanga>>>ubusinzi>>>ubusambanyi>>abana batateguwe

Gicumbi – Mu murenge wa Rubaya ahateraniye abantu benshi uhasanga abagore bakiri bato bafite abana b’inkurikirane kandi bigaragara ko ba nyina badafite ubushobozi buhagije. Aba bana abenshi ngo ni abavuka ku nda zitateganyijwe zivuye mu busambanyi bwakomotse ku businzi bwa kanyanga ivugwa cyane muri uyu murenge uturiye umupaka na Uganda.

I Rubaya, aho urubyiruko ruteraniye ari benshi ubona hari benshi bafite abana
I Rubaya, aho urubyiruko ruteraniye ari benshi ubona hari benshi bafite abana

Bamwe muri aba bagore baganiriye n’Umuseke kandi bakiri bato (hagati y’imyaka 18 na 23) abenshi nta bagabo bafite, ariko hari abamaze kubyara gatatu.

Ubushobozi bwabo ni buto ku kurera aba bana akenshi ngo ba se batitaho, usanga nta kizere cy’uko ejo bizamera, ndetse hari impungenge ko bakomeza kubyara n’abandi kuko bakiri muri bwa buzima.

Muri uyu murenge haba ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge cyane cyane Kanyanga ivugwa cyane hano, ikaba ari nayo ntandaro y’ubusambanyi nyuma yo gusinda.

John Nkunzurwanda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya yabwiye Umuseke ko bakora ubukangurambaga bushoboka ariko umusaruro wabwo utaratangira kuboneka.

Nkunzurwanda avuga ko imbogamizi nini ihari ari ikiyobyabwenge cya Kanyanga kiva muri Uganda bigashora urubyiruko mu businzi n’ubusambanyi bushyira ku kuvuka kw’abana badateganyijwe.

Umurenge wa Rubaya ngo ukomeje ingamba zo kurwanya abitwa abarembetsi batarava ku izima, aba ni abambutsa inzoga z’inkorano zikaze cyane bazivana hakurya muri Uganda bazizana mu Rwanda aho zitemwe.

Ubuyobozi ngo burakomeza no gushyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kwirinda ubusinzi no kwishora mu biyobyabwenge.

Usanga harimo n'abafite abana b'indahekana kandi bavuga ko hari impungenge ko bakomeza kubyara
Usanga harimo n’abafite abana b’indahekana kandi bavuga ko hari impungenge ko bakomeza kubyara

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish