Digiqole ad

Isoko rirafunguye, kuva none kugeza tariki 03/03 wagura imigabane ya Leta iri muri I&M

 Isoko rirafunguye, kuva none kugeza tariki 03/03 wagura imigabane ya Leta iri muri I&M

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yafunguye kumugaragaro igurisha ku isoko ry’ibanze (Initial Public Offer/IPO) imigabane ingana na 19,81% Leta y’u Rwanda ifite muri I&M Bank -Rwanda. Umugabane umwe uri ku mafaranga 90 gusa.

Minisitiri Amb. Claver Gatete mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri Amb. Claver Gatete mu kiganiro n’abanyamakuru.

Iyi migabane ubu iri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda guhera uyu munsi kugeza tariki 03 Werurwe, isoko rifunguriwe buri munyarwanda cyangwa umunyamahanga wese.

Naho, ku itariki 31 Werurwe, zizaba zimaze kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, kikazaba ikigo cya munani gifite imigabane icuruzwa kuri iri soko.

Nimara kwandikwa, abaguze iyi migabane ku isoko ry’ibanze (IPO) babe bashobora kuyigura cyangwa abataragize amahirwe yo kugura mbere, babone amahirwe yo kugura iyi migabane ya I&M Bank.

Umugabane umwe uragura amafaranga 90 Frw, imigabane micye umuntu yemerewe kugura ni imigabane igihumbi.

Muri rusange imigabane igurishwa iragera kuri 99 030 400, ariyo ingana na 19.81% bya I&M Bank – Rwanda yahoze yitwa Banki y’ubucuruzi (BCR). Imigabane igera kuri miliyoni eshanu (5 000 000) yeguriwe abakozi ba Banki gusa kugira ngo bajye bakorera abanyamigabane bumva ko nabo bikorera.

Kugura iyi migabane wakwegera abahuza “Stock Blockers” ku isoko ry’imari n’imigabane, cyangwa ukanyura muri I&M Bank na KCB Bank, uri mu Rwanda cyanga hanze.

Amb Claver Gatete na Bill Irwin umuyobozi mukuru wa I&M Bank basinya ko imigabane ya Leta y'u Rwanda igiye ku isoko
Amb Claver Gatete na Bill Irwin umuyobozi mukuru wa I&M Bank basinya ko imigabane ya Leta y’u Rwanda igiye ku isoko.

Minisitiri Gatete yashimangiye ko amafaranga agera kuri miliyari 11,5 azava muri iyi migabane azashorwa mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’indege.

Gusa ngo kugurisha iyi migabane bifitemo n’indi nyungu yo guteza imbere isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rigifite Kompanyi nkeya, ndetse no gukomeza gushishikariza abanyarwanda gushora imari no kwizigamira binyuze mu kugura imigabane.

Yagize ati “Ubu noneho ubucuruzi ku isoko ry’imari n’imigabane bugiye kwiyongera,…aya ni amahirwe akomeye cyane ku Banyarwanda.”

Minisitiri Gatete yavuze kandi ko Banki ya I&M ari imwe muri Banki zunguka neza, zitanga Servisi nziza kandi ziri mu basoreshwa banini mu gihugu.

Leta iteganya kuvana muri iri soko agera kuri miliyari 11,5 azahita ashorwa mu mishinga yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera nk’uko byatangajwe na Amb Gatete Claver mu cyumweru gishize.

Min. Gatete yavuze ko ubu hagiye gukorwa ibikorwa byo kwegera abaturage hirya no hino mu Rwanda, Nairobi (Kenya) na London (UK), bakangurira abantu kugura iyi migabane Leta yashyize ku isoko.

Yavuze ko Leta igifite imigabane mu bigo by’imari, muri Kompanyi zinyuranye, n’ahandi kandi nazo ngo barateganya ko bazagenda bazegurira abikorera binyuze mu isoko ry’Imari n’Imigabane buhoro buhoro.

Celestin Rwabukumba, Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda akangurira abanyarwanda kugura imigabane muri iyi Banki nka Banki imaze imyaka irenga 50 ku isoko ikora kandi neza.

Ati “Iyi banki ikora neza, irunguka, ikintu cya mbere cyagakwiye gushishikaza umuntu mu kugura imigabane aho ariho hose, ni ukureba ukuntu isosiyete agiye kugura yunguka,…iyi Banki ku myaka yose imaze ikora biragaragara ko umwaka ku wundi igenda ikura mu buryo bwo kunguka.”

Ubuyobozi bw’Isoko ry’imari n’imigabane kandi buvuga hari ibindi bigo bitanu bari mu biganiro bishaka kuza ku Isoko.

Celestin Rwabukumba, CEO w'Isoko ry'Imari n'Imigabane.
Celestin Rwabukumba, CEO w’Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Robin Bairstow, umuyobozi mukuru wa I&M Bank yijeje abazagura iyi migabane ko bazaba baguze muri Banki nziza.
Robin Bairstow, umuyobozi mukuru wa I&M Bank yijeje abazagura iyi migabane ko bazaba baguze muri Banki nziza.
Mu kiganiro n'abanyamakuru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mwiriwe?
    nashaka gusobanuza neza uko umuntu ashaka kugura imigabane ari i burundi yabigenza,
    mbese umuntu agiye kuri KCB i bujumbura harcyo bamufasha?
    mbese umuntu yabigenza gute mu gihe utabona ko waza i kigali?
    murakoze.

  • @Marie, ujye muri KCB Bank i Bujumbura baragufasha….

    • Kwa Nkurunziza se kobari mu ntambara bagurimigabane gute mu rwanda gute? Narinzi ko arara yica akazinduka yicabaturage be bityo konta na kimwe kigikora mu Burundi, kereka niba baratubeshye.

  • Leta ko icuruza ibyayo byose hose igiye kwimukira he?

Comments are closed.

en_USEnglish