Month: <span>February 2017</span>

Mu Rwanda twiyemeje kutabuza abantu bafite ibitekerezo kugerageza ibintu bishya

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko kumenya ko ibisubizo by’ikoranabuhanga (IT applications) bisigaye biyoboye ubukungu kurusha irindi shoramari ryose, ngo icyo u Rwanda rwiyemeje ni ukutabuza abafite ibitekerezo guhanga ibishya. Mu nama yitwa ‘2017 Commonwealth ICT applications Forum’ ibera i Kigali ikaba yarateguwe na Commonwealth Telecommunications Organization (CTO) na Minisiteri y’Urubyiruko […]Irambuye

E. IMENA wari Minisitiri ahakanye ibyo aregwa, ngo narekurwe ajye

* Ngo yahaye isoko kompanyi y’abagore b’abakozi bakorana * We na bagenzi be barashinjwa itonesha n’icyenewabo * Evode Imena yahakanye ibyo aregwa avuga ko ibyo yakoze byemewe n’amategeko * Yasabye ko bamurekura akajya kwirerera uruhinja Evode Imena wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibya mines, hamwe n’abagabo babiri bakoranaga nawe Kayumba Francis na Kagabo Joseph […]Irambuye

Mavenge, Makanyaga na Nyiranyamibwa baririmbiye abakundana

Kicukiro – Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundana (St Valentin) cyabereye mu kabari kitwa Ambassador gaherereye i Gikondo, abahaje bashimishijwe no gutaramirwa mu ndirimbo nyarwanda n’abahanzi bakuru Suzana Nyiranyamibwa, Abdul Makanyaga na Sudi Mavenge. Uyu munsi wa St Valentin wahuriranye n’umunsi w’akazi wabangamiye imyidagaduro ya benshi kuko bwari bucye ari umurimo, bityo ahabaye ibitaramo nk’ibi ubwitabire […]Irambuye

‘Valentine’s Day’ yabarutiye umunsi w’ubukwe bwabo

Wilson na Ann Mutura ni abashakanye bo muri Kenya baherutse gukora ubukwe biyambariye imyenda isanzwe, nta modoka n’imwe ihari, nta bakwe,…mbese bwari ubukwe buciriritse ariko burimo urukundo rwinshi. Bamaze kubona ko nta mikoro yo gutegura no gukoresha ubukwe bafite kandi bakundana bahisemo kujya kwa Pasiteri wabo arabasezeranya barangije baritahira n’amaguru mu byishimo byinshi. Nyuma byaje […]Irambuye

Rusizi: Inkuba yakubise abagabo babiri nta mvura iri kugwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri abagabo babiri umwe uvuka i Nyamasheke undi i Rusizi bakubiswe n’inkuba ubwo bariho babaaza (kubaaza) mu murenge wa Nkungu. Umwe yahise ahasiga ubuzima, byatangaje benshi kuko imvura yari itaranagwa, gusa hari imirabyo ya hato na hato. Aba bagabo ni uwitwa Timothée Nzabobimpa wo mu murenge wa Rusizi na Theophile […]Irambuye

Amashusho yerekana Jenoside yakorewe muri Kiliziya ya Mugina yasubijwemo

Ruhango – Abakristu muri Paroisse ya Mugina ubwo binjiraga muri Kiliziya yabo ku cyumweru tariki 12 Gashyantare batunguwe no guhita babona amashusho y’ikimenyetso cy’ubwicanyi bwahakorewe muri Jenoside yari yaramanuwe yasubijwemo, ameze uko yari ameze mbere. Bamwe muri aba bakristu babwiye Umuseke ko bishimiye ko aya mashusho yasubijwemo kugira ngo uzajya muri iyi kiliziya wese ajye […]Irambuye

Kumenyesha abakunzi ba Online Game

HABAYEHO IMPINDUKA KU KIBAZO UMWANDITSI WACU YARI YAGIZE, NTIBYAHITA BIKEMUKA MU MINSI YARI YADUHAYE. UBU YONGEYE KWANDIKA, INKURU YA MBERE (aho twari tugeze) IRARABAGERAHO UYU MUNSI NIMUGOROBA.  NTABWO RWOSE NATWE TWICAYE KANDI IMPUNGENGE ZANYU ZIRADUHANGAYIKISHIJE NATWE KUGIRA NGO IYI NKURU IKOMEZE, GUSA NK’ABANTU HARI IBYO TUDASHOBORA. TURI GUKORA IBISHOBOKA NGO UMWANDITSI WACU AKOMEZE. KANDI BIRAHERA […]Irambuye

Amajyepfo – Abayobozi bazaniwe ‘Coaching’ ngo bafashwe kunoza imikorere

Huye – Hagamijwe kongerera imbaraga mu kunoza servisi batanga mu miyoborere mu turere,  abayobozi bakora mu turere  mu Ntara y’Amajyepfo  uyu munsi batangirijwe gahunda yitwa ‘Coaching’ irimo abatoza bo gufasha Intara mu miyoborere, iyi gahunda iyobowe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB. Ubuyobozi bw’iyi Ntara buvuga ko iki gikorwa bakizeyeho umusaruro cyane cyane mu guherekeza abayobozi mu […]Irambuye

Gambia: Leta nshya yakuyeho icyemezo cya Perezida Jammeh cyo kuva

Guverinoma ya Gambia iriho muri iki gihe iyobowe na Perezida Adam Barrow yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres imumenyesha ko yo idakomeje umugambi wo kwikura mu Rukukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) umugambi watangijwe na Perezida wavuyeho Yahya Jammeh. Ubutegetsi muri Gambia bwandikiye Antonio Guterres bumubwira ko Leta nshya ishyigikiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, demokarasi, imiyoborere […]Irambuye

Kirehe: Udukoko twa nkongwa twibasiye imirima y’amasaka mu murenge wa

Mu murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe haravugwa indwara yitwa “Nkongwa” yibasiye amasaka aho ishaka ryuma rihagaze rigahita rivunika. Abahinzi bavuga ko iyi ndwara yafashe igice kinini cy’uyu murenge kandi ngo nta muti bafite wafasha kwica udukoko turya amasaka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama buvuga ko amasaka atari igihingwa cyatoranyijwe guhingwa muri kariya gace, gusa […]Irambuye

en_USEnglish