Digiqole ad

Wakwambara ukaberwa ukurikije inama za Muvunyi Peter, iyo myambaro ye ihagaze Frw 77 000

 Wakwambara ukaberwa ukurikije inama za Muvunyi Peter, iyo myambaro ye ihagaze Frw 77 000

Muvunyi Peter ni umunyeshuri muri KIM akaba n’umurika imideli. Muvunyi wanabaye igisonga cya Rudasumbwa muri kaminuza ya KIM 2012 (Kigali institute of Management), aganira n’Umuseke yagarutse ku myambaro ye ihagaze 77 000 Rwf.

Muvunyi yabaye uwa kabiri kuri Rudasumbwa muri KIM mu marushanwa yabaye muri 2012

Muvunyi yambaye isaha yo mu bwoko bwa Jeep,  avuga ko yayiguze 20 000Rwf, inkweto za godas yaziguze 20 000Rwf, ipantalo y’umukara yayiguze 10 000Rwf, umukandara we yawuguze 5000Rwf, ishati y’igitenge yaguzwe 7000Rwf, amadarubindi yayaguze 5000Rwf, ikote ry’umweru yambaye yariguze 10 000Rwf.

Avuga ko imyambarire iri mu bintu biranga umuntu, ko nk’uko apanga gahunda za buri munsi, imyambarire na yo iri mu bigomba kwitonderwa kuko iherekeza umuntu bikamufasha gukora gahunda ze akeye.

Muvunyi yitabiriye ibikorwa byo kumurika imideli muri Kigali fashion week, Kampala fashion week, Rwanda cultural fashion show, avuga ko kwambara ari kimwe mu byo yitaho cyane.

Ati “Buri gihe ku cyumweru nyuma yo kuva gusenga ndicara, ngatekereza kuri gahunda zose nzakora mu cyumweru gikurikiyeho, ubundi nkabona gupanga imyenda nzambara nkurikije ibyo nzakora muri icyo cyumweru.”

Umukara n’umweru ni amabara Muvunyi akunda kwambara ndetse ngo n’ubwo atari ihame ariko mu byo yambara ntihaburamo rimwe muri ayo mabara ndetse ngo n’inkweto ze buri gihe zigomba kuba zisa n’umukandara yambaye.

Muvunyi avuga ko kwambara kwiza atari ukwambara ibihuriweho n’abantu bose.

Ati “Ubundi iyo ushaka kwambara neza bisaba kwitonda, ntuhubuke ubundi ukirinda kwambara ibisa n’iby’abandi.”

Muvunyi Peter atekereza gahunda y’imyambaro azambara ku cyumweru, aha hari ku wa gatanu w’icyumweru gishize
Muvunyi yemeza ko imyambaro iherekeza ibikorwa umuntu agiye gukora
Na we wakwambara ukaberwa, ugasirimuka
Muvunyi aha yamabaye imyambaro ihagaze Frw 77 000

Amafoto @MUGUNGA Evode/UM– USEKE

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • hum! abafite barakimara waba ukorera atarenze na 10k monthly ukambara gutyo? kwambara neza nukwambara ibimeshe

    • rata uvuze ukuri,ukabona umuntu aseka undi ngo yambaye nabi atazi nibye.

    • Kwambara neza nukwambara ibimeshe rata kandi ukabanza kwambika igifu ugiha iribaya y’ibikumba ijyanjye n’umwitero w’ibishimbo. Ibindi n’umurengwe.

  • Ibihumbi 77 by’amashiringi ya Uganda ariko ? Ntabwo bavuga ibijhumbi 77 bavuga imitwaro irindwi.
    Ibihumbi 77 n’izi Kabwarugabo yambaye hasi zitagira amasogisi

  • izi nkweto natubwire ayo zigura kuko ntizirenze 3000 frw hoya rwose ibintu yambaye byose ntibirenze 20k ntimukabeshye

  • hahahaha izo rayban zigura 1000rwf si 7000rwf

  • Ndumva ashoboye kwipfusha ubusa * ubuse uwo ajya kwiyambika uko akiga ntiya saving uretse ko munatubeshya mwabuze ibyo mwandika @!niba afire ikibanza cg inzu ye aho nashaka yambare ibihwanye n 1000000/in fact afite imibare micye

  • hahahahahahahahahah ark mwabaye mute..niba afite aho ayakura akaba ahahira aho rayban zigura 7K ibyo bibarebaho iki mwa bantu mwe….murwane nibyanyu uyu mumureke

  • wigishe nabandi rwose bavanga,u’re smart, keep it

  • Uyu mwana araberewe pe! Azi gucagura rwose qualite ya mbere mu ibaro!

    • Ishyigari we?????????????ndakugaye komeza urate.

  • Iyo wabashije kwambara ugahisha isoni z’ubwambure bwawe birahagije ibindi n’ibya buri wese uko yumva. Bamwe babikorera kuberwa hirya yo kuberwa hakaba ubwibone, uyu waberewe se umubyeyi uvuye gucuruza amakara agize ikibazo mu modoka yamuha umwana ngo amumufashe (Ubwo utekereza umwana nyina yiriranywe mu isoko ry’amakara uko asa) ariko kandi wibuke ko hirya y’uko asa ari umuntu. Niba yamufatana umutima ukunze wuje urukundo n’impuhwe aho ho ndamushyigikiye nakomeze yirimbire. Ariko niba yahita atekereza ko biri bimwanduze akica umurimbo, kurimba ntacyo bimaze. Ikindi niba umuntu ashobora kurimba ariko akaba ashobora no gufashisha abandi duke mu byo afite ibi nabyo ni byiza rwose.

  • Yamabaye nabi rwose, iyo nkweto niyo shati nako gakoti nuwabimpera ubuntu, wenda iyo pantalo umuntu yapfa kuyambara.

  • Dope

  • Ko atashizeho nayo muri saloon? Wasanga yabikodesheje arimo kwamamaza. None ko mbona yarabuze ayo kugura amasogisi?????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish