Riderman yise ‘IBISAHIRANDA’ abanyamakuru basaba abahanzi amafaranga
Gatsinzi Emery niyo mazina ye. Mu muziki yamamaye cyane nka Riderman cyangwa ‘Umugaba mukuru w’Ibisumizi’, kubera inzu itunganya muzika ‘Label’ afite. Avuga ko abanyamakuru baka abahanzi amafaranga yo kumenyekanisha ibihangano byabo ari ibisahiranda.
Kuri we asanga kuba umuhanzi akora indirimbo akayishyira umunyamakuru aba agomba kuyimenyakanisha nk’akazi akora kandi kamuhemba umushahara we atari ugutegereza ay’umuhanzi.
Kuko n’umuhanzi aba ashobora kuba yakwishyuza radio cyangwa ikindi gitangazamakuru cyose cyatambukije indirimbo ye kitamwishyuye ndetse batafitanye amasezerano y’imikoranire.
Riderman akavuga ko hari hakwiye kubaho ubwumvikane hagati y’umuhanzi n’umunyamakuru aho kuba bajya bishyuzwa kumenyekanisha igihangano cye yakizaniye ubuntu.
“Ibintu byo kwishyura ngo indirimbo yawe ikinwe njye simbizi. N’umuhanzi ubikora ndamugaya cyane. Abanyamakuru bajye bakora akazi kabo kuko abo bashaka kwigwizaho amafaranga y’abahanzi n’ibisahiranda”– Riderman
Ibi rero ntibivugwaho rumwe n’abanyamakuru n’abandi bahanzi. Kuko hari abemera ko iyo nyishyu yakabayeho ahubwo amasezerano akaba ariyo agomba gusigara arebwa niba yarubahirijwe.
Packson umunyamakuru akaba n’umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, asanga kuba umuhanzi afata amafaranga akayashyira umu producer umukorera indirimbo yagafashe n’andi akayaha umunyamakuru.
Kuko akazi kanini gakorwa n’umunyamakuru kurusha undi muntu wese ushobora kugira uruhare mu imenyekanishwa ry’indirimbo y’umuhanzi.
Ati “Abahanzi babimenye ko bakwiye kujya batanga amafaranga ya promotion ku ndirimbo zabo. Hanyuma noneho basigare bakurikirana koko niba izo ndirimbo zimenyakansihwa kuko n’ibintu biba ahantu hose ku isi”.
Packson akomeza avuga ko ibyo ari umuhanzi uzi agaciro ko kumenyekanisha ibihangano bye wahita abyumva bitewe n’ibiraka abona kubera indirimbo ye irimo kumvikanwa.
Ko bitakiswe irindi zina ryose ‘ruswa’ cyangwa se andi ajyanye n’umuntu ukora ikintu agaca ikiguzi kitari ngombwa. Ahubwo ko ari uburyo bukoreshwa ahantu hose bateye imbere mu muziki.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Aha Pacson njye ntituri bwumvikane kko ahbwo nimwe(itangazamakuru) mwagakwiye kwishyura umuhanzi,Ibaze uburyo byaba bimeze kuri radio wumva ibiganiro gsa nta ndirimbo? nibyo itangazamakuru ryacu nta mafranga rifite ark nanone ntabwo bagakwiye kungukira ku bahanzi
Niba atari ruswa, hagombye gutangwa EBM
Tugomba gutandukanya ibintu. Umuhanzi ashobora gukorana amasezerano n’ikigo cy’itangazamakuru( not an individual journalist ) yo kwamamaza ibihangano bye. Iyo contract ikaba isobanura neza uburyo bizakorwamo, ibyo nta kibazo biteye. Ariko rero kuba umunyamakuru ku giti cye yasaba umuhanzi amafaranga kugirango atambutse ibihangano bye mu kiganiro cya show biz kandi uwo munyamakuru asanzwe ari ko kazi akora ansgahemberwa, iyo ni RUSWA nta kundi wabyita. Niba hari abanyamakuru babikora, nabagira inama yo kubireka, otherwise bari mu bikorwa bya ruswa itaziguye.
Comments are closed.